Mukansanga Clarisse wari Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ejo yatanze ibaruwa isaba kwegura, ku mugoroba yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB/Rwanda Investigation Bureau), Mbabazi Modeste yemeje aya makuru ko uyu muyobozi acumbikiwe n’uru rwego.

Ati “Ejo yarafashwe arafungwa kubera ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo akurikiranyweho.”

Tariki ya 12 Mata ubwo mu karere ka Nyabihu hakorwaga umugoroba wo kwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukansanga yavuzweho kwanga kwakira bougie yo gucana urumuri ndetse ngo arenza n’amagambo arimo ingengabitekerezo. [Ngo yari yavuze ko bougie zihabwa abafite abo bibuka]

Gusa yari yabihakanye avuga ko imvugo yakoreshejwe yafashwe nabi, ngo yari yavuze ko ‘bougie zihabwa abandi batari bazifite ngo kuko yabonaga ari benshi baziburaga’.

Ejo mu gitondo, we na mugenzi we Uwanzwenuwe Théoneste wayoboraga akarere ka Nyabihu bandikiye Njyanama basaba kwegura.

Uyu muyobozi wari watanze ubwegure bwe yahise atabwa no muri yombuUyu muyobozi wari watanze ubwegure bwe yahise atabwa no muri yombu
UMUSEKE.RW