Ushinzwe umutekano mu mudugudu ‘aravugwaho gukubita’ umukecuru
Karongi- Rubengera: Suzana Mukakimenyi uvuga ko yashatse umugabo muri 1968 avuga ko yakubiswe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo wa Kabeza, Akagali ka Kibirizi, Umurenge Rubengera. Amafoto Umuseke wafashe y’uyu mukecuru kuri uyu wa Gatandatu umusanze iwe yerekana ingingo ze zirimo ukuguru n’ukuboko zabyimbye.
Suzana Mukakigeri avuga ko yahohotewe n’ushinzwe kumurindira umutekano
Mukakimenyi avuga ko imvano yo gukubitwa kwe yatangiye mu cyumweru gishize ubwo bamuregeraga ko umushumba we yiba, icyo gihe hakaba hari habaye inama rusange y’abatuye Umudugudu wa Kabeza.
Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’Umudugudu bwafashe umwanzuro wo guca uwo mushumba mu mudugudu wabo.
Avuga ko yagiye kubaza uko inka izabaho kandi umushumba we bamuciye mu mudugudu nta cyaha cyamuhamye, ushinzwe umutekano ngo amusubiza ko inka yahawe nimunanira bazayiha undi we bakamuha ihene.
Nyuma yo kumva icyo gisubizo uyu mukecuru nticyamushimishije nawe abwira uyu muyobozi ku mudugudu ati: ‘Iyo hene bazayihe So!’
Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo ngo uyu ushinzwe umutekano witwa Shadrack Bimenyimana yateze Mukakimenyi bahuriye mu nzira muri metero nke kugira ngo agere iwe aramukubita cyane.
Inka Susan Mukakimenyi atunze yayihawe na FARG nk’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.
Umwe mu baturage bari mu nama yavugiwemo biriya bivugwa ko byatumye Bimenyimana asaba ko Mukakimenyi yahabwa ihene niba adashoboye inka, witwa Innocent Ntakirutimana yabwiye Umuseke ko atari akwiye kuvuga biriya.
Ati: “Ntabwo byari bikwiye kubwira umukecuru w’incike ngo bazamwambure inka bamuhe ihene.”
Umunyamakuru w’Umuseke yahamagaye Shadrack Bimenyimana ngo atubwire icyo avuga ku byo umukecuru Mukakimenyi amushinja, amaze kumva ibyo dushaka ko adusubizaho ahita afunga telephone ye, ntiyongera kwitaba.
Muri iki cyumweru inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye n’abagize Sena y’u Rwanda yagaragaje ko kubera impamvu zinyuranye zirimo kudakemura neza ibibazo bituma abaturage ubu nta kizere bafitiye inzego z’ibanze.
Susan Mukakigeri avuga ko yahohotewe n’ushinzwe kumurindira umutekano
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi