UPDATE: Min. w’Ingabo wa Sudan ati “Bashir yahiritswe ahita afungwa”
IBIGEZWEHO: Mu butumwa bwatambutse kuri Television y’igihugu, Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Awad Ibn Houf yemeje ihirikwa ku butegetsi ryakorewe Bashir ndetse ko yahise atabwa muri yombi akaba ari ahantu harindiwe umutekano.
Yahise anatangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atatu, anahumuriza abanyagihugu ko hazashyirwaho akanama ka gisirikare kazakurikirana ihererekanyabubasha mu gihe k’imyaka ibiri.
wad Ibn Houf yatangaje kandi ko Itegeko Nshinga rya 2005 ryahaga ububasha Bashir kuzakomeza gutegeka, izaseswa.
Abayobozi mu nzego nkuru muri Sudan baratangaza ko muri iki gitondo igisirikare cyo muri iki gihugu cyahiritse ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir wari umaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwe butagira icyo bukora ku kibazo cy’ubuzima bukomeje guhenda muri kiriya gihugu.
Bashir yari amaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage.
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, biratangaza ko Minisitiri w’umusaruro n’ubukungu wa Darfur ya Ruguru, Abdel Mahjoub Hussein yavuze ko muri iki gihugu hariho hakorwa inama ngishwanama y’uko igisirikare kigomba kwitwara nyuma yo gukura Bashir ku butegetsi.
Igisirikare kiratangaza ko Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, Awad Ibn Houf araba ariwe uza kuba ayobora igihugu mu gihe k’inzibacyuho.
Uwari Visi Perezida, Ali Osman Mohamed Taha na Visi Perezida wa mbere, Bari Hassan Saleh bafite n’ijambo mu ishyaka National Congress Party rya Bashir bo batawe muri yombi.
Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Bashir yatangiye mu mpera z’umwaka ushize abaturage bavuga ko binubira igiciro cy’umugati cyari cyuriye bikomeye, abarebera kure ibya politiki muri kiriya gihugu bavugaga ko iyi myigaragambyo ishobora kuzakura Bashir ku butegetsi.
Bashiri na we wabonaga ko ishyamba atari ryeru, yari yazamuye imishahara y’abakozi ba Leta ndetse yizeza abaturage ko abaturage bose bazahabwa ubwisungane mu kwivuza.
Mu minsi ishize kandi Bashir yari yarekuye ubuyobozi bw’ishyaka rye National Congress Party, ariko abaturage bakavuga ko yashakaga kwiyerurutsa kugira ngo babone ko afite imigambi myiza.
Yari amaze imyaka 30 ku butegetsi yafashe mu 1989 na bwo nyuma y’intamara yamenetsemo amaraso menshi.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, rwamushyiriyeho inyandiko zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Aha ni taliki 07, Nyakanga, 1989 Bashir amaze igihe gito ku butegetsi
Abaturage baramukiye kuri Minisiteri y’ingabo
Bamwe mu basirikare bakomeye banyura imbere y’abigaragambya babashimira
Muri iki gitondo ntibyari byoroshye
Bari bakambitse
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/update-min-wingabo-wa-sudan-ati-bashir-yahiritswe-ahita-afungwa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/image-17.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSIBIGEZWEHO: Mu butumwa bwatambutse kuri Television y’igihugu, Minisitiri w’Ingabo wa Sudan, Awad Ibn Houf yemeje ihirikwa ku butegetsi ryakorewe Bashir ndetse ko yahise atabwa muri yombi akaba ari ahantu harindiwe umutekano. Yahise anatangaza ibihe bidasanzwe by’amezi atatu, anahumuriza abanyagihugu ko hazashyirwaho akanama ka gisirikare kazakurikirana ihererekanyabubasha mu gihe k’imyaka ibiri. wad Ibn...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS