Undi wa CNDD/FDD Geneviene Kanyange yahunze
Nyuma ya Aime Nkurunziza,uwari ukururiye abagore ku rwego rw’igihugi Geneviene Kanyange nawe yahungiye m’URwanda.
Umukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD usanzwe unakuriye abategarugori bo muri iri shyaka na we yafashe iy’ubuhungiro nyuma y’undi mudepite na we wo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Aimee Nkurunziza nawer uherutse guhunga avuga ko yatinyaga kwicwa, uyu mugore na we akaba avuga ko na we yatinye ku bw’ubuzima bwe kandi atashakaga kwifatanya n’abantu bari gutegura ibintu bibi.
Genevieve Kanyange yavuze ko yahunze kubera ko yari amaze iminsi arara rubunda kubera gutinya kugirirwa nabi, yongeraho ko bagenzi be basanzwe bo muri CNDD bakomeje kumuburira bamubwira ko hari ibintu bibi birimo birategurwa kuri we kubera ko adashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamareiza indi manda.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko ibiri kubera I Bujumbura bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose bikaba byarushaho kuba bibi kurusha uko bimeze ubu. Yatanze urugero avuga ko nta bategetsi bagishobora gutanga amategeko.
Madamu Kanyange kandi yavuze ko n’ubwo ishyaka CNDD-FDD rivuga kandi rikigisha demokarasi hagati muri ryo ntayirimo kuko n’abarimo batakibona uko bavuga kubera gutinya kugirirwa nabi, ariko ngo ugize Imana akabona aho avugira arabivuga.
Yakomeje avuga ko hari n’abatacyemererwa gusohoka mu gihugu kubera gutinya ko amahanga yabona ko hari ikitagenda neza, aho bivugwa ko kuri ubu hari abantu batanu mu Burundi batemerewe gusohoka igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Ubmnews isoza ivuga.
Ubusanzwe hari hamenyerewe ko abantu bahunga ari abo mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, ariko noneho abo mu ishyaka rye batumva impamvu yo kongera kwiyamamaza kwe kandi manda yemererwa n’amategeko zararangiye na bo batangiye guhunga. Uyu mugore akaba ari uwa kabiri ukomeye mu ishyaka uhunze nyuma y’umudepite uherutse guhunga mu cyumweru gishize.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/undi-wa-cnddfdd-geneviene-kanyange-yahunze/DEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSNyuma ya Aime Nkurunziza,uwari ukururiye abagore ku rwego rw’igihugi Geneviene Kanyange nawe yahungiye m’URwanda. Umukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD usanzwe unakuriye abategarugori bo muri iri shyaka na we yafashe iy’ubuhungiro nyuma y’undi mudepite na we wo mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Aimee Nkurunziza nawer uherutse guhunga avuga ko yatinyaga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS