Politike y’ubutiriganya ,yo kuremekanya ibintu , yo guteranya abantu , yo kubiba inzangano  hagati y’abavandimwe no gutegekesha amatiku izarangira ryari kugirango u Rwanda rugere muri bya bihe byamahoro byahanuwe na abakurambere?

 

Nyirabayazana y ‘uburyarya no kubeshya cyangwa kuvuga ukuri gucagase ni bwa bunebwe bugeza aho buvamwo indwara yo kwiyitiranya n’ igihugu.

Kwicarahamwe mukareshya ntibisaba kubona ibintu kimwe .

Turasabwa kureka kwikunda tubyitiranya no gukunda u Rwanda. 

Kagame akunda u Rwanda rwe yubakiye kukinyoma cye cyuko ari umukiza kandi ari umwicanyi ,nibindi binyoma byakurikiyeho byo gushimangira icyo cyambere kidashinga.

 

Umunyepolitike unanirwa kurenga kumakimbirane afitanye kugiti cye n’ undi , akazana amarangamutima mukazi ko kubohora u Rwanda , ntaho ataniye na Kagame ukomeye kukinyoma cye, nawe ubwo ashobora kuba aba afite vision y’ubutegetsi bwe akomeyeho , munguni ye.

 

Ubwo ni ubuswa twakagombye kwisobanurira ko  budateze kuzana impinduka ikenewe mu Rwanda .

Ubutegetsi bw’u Rwanda rutekanye , ruzira impunzi, ruzira akarengane bugomba kubanza bukumva uburemere bwagahinda kacu TWESE  amateka n’ iyi leta bigejeje hagati nkururimi, aho twaburiye epfo na ruguru.

Abanyarwanda bazagezwa kubwubahane nubwiyunge na politike ishishoza igashyira imbere  ubwenge n’ ubwitonzi nk’ ubwa Nelson Mandela.

 

Nta nzira izatugeza mu Rwanda rwasize ingoma z’ igitugu mumateka itazabanza kurenga  ishyamba ry’ amarangamutima ngo ice muri twa tuyira two mumisozi  tugoye umuntu atinyuka abanje kwiyoroshya ngo atere intambwe yitonze ,yiteguye umunaniro usaba kwihangana no gukomera muri urwo rugendo rwo kwitangira ejo hazaza hatekanye, h’amahoro ya twese .

 

Niharekwe kurwanira ubutegetsi n’ibyubahiro  kuko umuturage  uzabitanga ntawe arabiha ngo amahitamo ye ashimangirwe n’ urwego rwa gisirikare.

Kugeza ubu, ubutegetsi mu urwatubyaye bwagiye busimburana  bubura kimwe muri ibyo.

Dukeneye ubuyobozi  buzasabwa n’abaturage  bukanubahwa n’inzego z’ umutekano.

Nimurwanire ko habaho amatora ,  ijwi ry’umunyarwanda risubizwe agaciro n’ igisirikare gishinzwe umutekano we , umunyarwanda atoranye umwe muri mwe azabonaho ubunyangamugayo  , akamwizera akazamuha urufunguzo rwo guha ubutabera ubwisanzure bwo gukorera mumucyo.

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/4892f0286b64d1a1d83abefd4aac97e4.jpg?fit=700%2C493&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/4892f0286b64d1a1d83abefd4aac97e4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONPOLITICSPolitike y’ubutiriganya ,yo kuremekanya ibintu , yo guteranya abantu , yo kubiba inzangano  hagati y’abavandimwe no gutegekesha amatiku izarangira ryari kugirango u Rwanda rugere muri bya bihe byamahoro byahanuwe na abakurambere?   Nyirabayazana y ‘uburyarya no kubeshya cyangwa kuvuga ukuri gucagase ni bwa bunebwe bugeza aho buvamwo indwara yo kwiyitiranya n’ igihugu. Kwicarahamwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE