Vitus Nshimiyimana nawe ni umwe mu banyarwanda bagaragaje aho bahagaze ku cyifuzo cyo guhindura itegeko Nshinga cyangwa kutarihindura. Gusa we aheruka kwandika asaba ko ritakorwaho kubera impamvu ze bwite yagaragaje mu ibaruwa ye yandikiye Inteko Ishinga Amategeko hakubiyemo kuba hari ibyo umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame atagezeho birimo kuvanaho ubushomeri, inzara, kubahiriza ururimi rw’ikinyarwanda n’ibindi. Ibi byose rero yatangaje ko byamukozeho ngo aratotezwa ariko kandi abo yaregeye ko atotezwa bavuga ngo ibyo avuga ntibisobanutse kuko aterekana abamutoteza.

Icyo ashingiraho cyane mu ibaruwa ye yanditse ahakana ko adashaka ko Kagame yongera kwiyamamaza ngo ni bimwe mu byo Umukuru w’igihugu yasezeranyaga abantu aho yagendaga yiyamamaza muri 2010 nyamara akaba atarabibagejejeho.

Ubwo yamaraga gutanga ibaruwa ye yaganiriye n’itangazamakuru avuga ko nta muntu n’umwe wigeze amuhatira kwandika asaba ibitandukanye n’ibya bamwe mu banyarwanda beruye bakavuga ko bashaka impunduka ziha perezida Kagame ikindi gihe cyo gukomeza kuyobora Repubulika y’u Rwanda.

Ati: “Perezida ni umunyabwenge pe, ndamwemera ni umuhanga, mubyo ayobora arabizi afite impano, ariko nkurikije icyo twamutoreye kikaba kitaragezweho ijana ku ijana, dufite umutekano, dufite byinshi byiza yatugejejeho, ariko hari n’ibyo atagezeho. Urugero hari abashomeri benshi hano mu gihugu, hari inzara nyinshi,..njye ndabizi kuko ngenda mu cyaro[Vitus Nshimiyimana, ni umuturage wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi , Akagari ka Kabeza], hanyuma hakaba kwirengagiza urubyiruko…”

JPEG - 135.3 kb
Iyi niyo baruwa Vitus yanditse asaba ko itegeko Nshinga ritakorwaho

Reka tubaramburire bimwe mubyo yavuze byari bikubiye mu mpamvu zamuteye kwandika ibaruwa nk’iyo kuri ubu avuga ko ari gutotezwa ayizira mu gihe nyamara umukuru w’igihugu yemeje ko buri wese afite uburenganzira ari nayo mpamvu twe twemeza ko umwami atica ahubwo hica rubanda.

Uyu musore yavuze ko nta shyaka na rimwe abarizwamo, akomeza agaragaza ko urubyiruko rwagiye rwirengagizwa, aho avuga ko hari abantu barangije amashuri yisumbuye batagira akazi, ngo nyamara kagahabwa abantu bize hanze bafite za “masters”.
“Hari ibyo yakoze mwemerera, hari n’ibyo atakoze, byatuma ririya tegeko ridahinduka.”

Nshimiyimana avuga kandi ko Perezida Kagame atateje imbere ururimi gakondo (Ikinyarwanda), aho usanga amagambo menshi mu Kinyarwanda yarabaye amatirano , ndetse bikanakuza umuco wo kuvuga ikinyarwanda nabi no ku bakizi. Ati: “..usanga Umunyarwanda avuga Ikinyarwanda akigoreka, ibintu bidafututse, kubera ko azi Ikinyarwanda, kubera ko azi yuko najya kwaka akazi akagenda avuga Ikinyarwanda , Atari bukabone.”

PNG - 810.5 kb
Vitus Nshimiyimana uheruka kwandika saba ko itegeko Nshinga ritahinduka

Uyu musore yongeyeho ko hari no gusuzugurwa kw’abantu batize, kuba badashakirwa akazi n’ibindi.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Nshimiyimana yanze gutangaza amashuri yaba yarize, icyakora mu mvugo wumvaga yarageze mu ishuri ndetse yanemeye ko azi gukora imashini zikora umuhanda, kandi ngo yarabyize, azi gukora imashini zikora kaburimbo, Hair dressing ndetse n’imitaka yikaraga.

Yanavuze ko adashobora kongera kujya kwamamaza Perezida Kagame, ngo kuko afite inkovu mu gahanga yatewe no kujya kumwamamaza mu mwaka wa 2010, nyamara ibyo yamwamamarije akaba atarabikoze byose. “..Namwamamaje bwa mbere, bwa kabiri.. ku nshuro ya gatatu sinasubirayo kuko nahuye n’ikibazo. Nakomerekeyeyo kandi bya bindi nashakaga ko bigerwaho ntabwo byagezweho..bimwe byagezweho ariko hari ibitaragezweho.”

Uyu musore yavuze ko Perezida Kagame ashoboye ariko akwiye kureka hakaza abandi bakora ibyo atabashije kugeraho, ati: “Hari abanyabwenge benshi mu gihugu..ibyo bitagezweho rero hari n’undi wabishobora.”
Nshimiyimana yaraneruye avuga ko hari abandi baturage bafite ibitekerezo nk’ibye, ariko banga kubivuga ngo batiteranya.

Ibyo bitekerezo bye bitari bike yagaragaje mu minsi ishize nta wakwemeza ko aribyo avuga ko azira gusa we ngo aratotezwa kandi yanatanze ikirego cye n’ubwo ngo abo yaregeye babonye bidasobanutse kuko ngo aterekanye abamutoteza cyakora yabikoze nko mu buryo bwo kwishingana. Ibi birimo intekerezo nyinshi kuko wanasanga ari urwikekwe yagize kubera yabonye adahuza na benshi nkuko bamwe mu basesenguzi babitangarije Imirasire.com

Ku itariki ya 21 z’uku kwezi, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yahakanye amakuru avuga ko hari bamwe mu bantu batotezwa cyangwa bakabuzwa uburenganzira bwabo kubera impamvu zimwe cyangwa izindi.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSVitus Nshimiyimana nawe ni umwe mu banyarwanda bagaragaje aho bahagaze ku cyifuzo cyo guhindura itegeko Nshinga cyangwa kutarihindura. Gusa we aheruka kwandika asaba ko ritakorwaho kubera impamvu ze bwite yagaragaje mu ibaruwa ye yandikiye Inteko Ishinga Amategeko hakubiyemo kuba hari ibyo umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame atagezeho birimo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE