Abambasaderi barindwi bahagarariye ibihugu by’ i Burayi mu Rwanda batangaje ko bumva neza akababaro katewe na filimi yakozwe na BBC, ariko ngo guhagarika ibiganiro byayo mu Kinyarwanda mu gihugu cyose bibangamiye uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Nkuko tubikesha Reuters, aba bayobozi barimo abahagarariye u Buholandi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza u Bubiligi, Suwede n’Intumwa z’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ u Burayi bavuga ko bumva neza ikibazo cyatejwe na bimwe mu bice bigize filimi mbarankuru ‘Rwanda’s Untold Story” yatambutse kuri BBC 2, , gusa ngo gahunda za BBC mu Kinyarwanda ntibyari bikwiye ko zihagarikwa.

Mu nyandiko bashyize ahagaragara bagira bati:” Ntitwashimishijwe n’ ifungwa rya BBC ishami ry’ Ikinyarwanda kuri FM no kuri internet mu Rwanda, ibintu bifite ingaruka ku bwisanzure bw’ itangazamakuru, bikanashyira umupaka ku rubuga rwo gutangiramo ibitekerezo.”

Ikigo cy’ Igihugu kigenzura imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyafashe umwanzuro ntakuka wo guhagarika ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda mu Rwanda, kuwa 29 Gicurasi 2015, nyuma y’uko iri shami ryari ryarahagaritswe by’agateganyo guhera kuwa 25 Ukwakira 2014.

Mu gihe ibihugu n’ Imiryango Mpuzamahanga bivuga ko uyu mwanzuro ubangamiye ubwisanzure bw’ itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Major Patrick Nyirishema, yabwiye RFI ko ahubwo uyu mwanzuro ushingiye ku kubahiriza uburenganzira n’ itangazamakuru rigendera ku mahame y’ itangazamakuru.