Umuryango w’ abibumbye wumviye M23 ngo itubura imirwano
Intumwa z’ umuryango w’ abibumbye zabonanye n’ abakuru ba M23 mu buhungiro bakaba baraganiriye ku idindira ry’ amasezerano yashyiriweho umukono n’ impande zari zishyamiranye mbere y’ uko uyu mutwe uhigwa bukware n’ ingabo za kabuhariwe za Loni zifatanije n’ iza Kongo mu mpera z’ umwaka ushize.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ uyu mutwe aho uri mu buhungiro rivuga ko Camarade Bertrand Bisimwa wayoboraga ishami rya politiki muri M23 yakiriye Martin Cobler n’ intumwa yaje ayoboye ku wa 19 Ugushyingo uyu mwaka zikaba zarimo intumwa yihariye ya Ban Ki Moon na Général Carlos Dos Santos Cruz, Commandant w’ ingabo za MONUSCO.
Ibiganiro by’ aba bategetsi bikaba byarabereye mu muhezo hagamijwe kurebera hamwe ibimaze gukorwa mu kubahiriza amasezerano yashyiriweho umukono i Nairobi no kugaragaza imbogamizi zaba zarabaye mu kuyubahiriza ndetse bakareba ubushobozi buhari n’ ibyakorwa ngo ibitarakozwe bibe byasubukurwa birinde icyagarura umwuka mubi mu karere.
Nyuma y’ ibi biganiro impande zombi zikaba zaratandukanye zigaragaza icyizere cy’ uko ibyemeranijweho n’ impande zari zikimbiranye ari zo Leta ya Kongo-Kinshasa na M23 bishobora gushyirwa mu bikorwa nk’ uko byatangajwe uyu mubonano urangiye.
Uru ruzinduko rw’ abategetsi bakuru muri Monusco n’ intumwa y’ umunyamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye rukaba ruje rukurikira amakuru yakomeje gucicikana ko M23 yaba yisuganya ngo yubure imirwano, aho yavuze ko Leta ya Kabila niyicecekera ku byo basezeranye M23 itazarebera.