Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza Umukuru wa Zimbabwe Robert Mugabe yaraye yongeye kugirwa umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF, naho umugore we Grace Mugabe agirwa ushinzwe ishami ry’abagore muri iri shyaka.

Itorwa ry’uyu mugore wa Perezida Mugabe ryahiswe ribonwa na benshi nk’uburyo buhamye bwo gukomeza kumukingira ibyamubuza byose kuba yakongera gutorerwa kuyobora Zimbabwe mu matora ateganyijwe muri 2018.

Perezida Mugabe w’imyaka 90 nyuma yo gutorwa yashimiye abamutoye bose kugirango yongere kuba umukuru w’iri shyaka.

Iyimikwa rya Grace Mugabe kandi rifatwa nk’uburyo bwo gukumira Joyce Mujuru, wari watangiye kwigaragaza nk’uwasimbura Perezida Mugabe ku butegetsi, aho perezida Mugabe ubwe aherutse gutangira kumushinja ibyaha birimo gushaka kumwica.

Perezida Mugabe Robert ayoboye igihugu cya Zimbabzwe kuva mu mwaka wa 1980, akaba yaramaze kugaragaza ko aziyamamariza nanone kuyobora icyo gihugu mu matora ya 2018.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSWORLDKuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza Umukuru wa Zimbabwe Robert Mugabe yaraye yongeye kugirwa umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF, naho umugore we Grace Mugabe agirwa ushinzwe ishami ry’abagore muri iri shyaka. Itorwa ry’uyu mugore wa Perezida Mugabe ryahiswe ribonwa na benshi nk’uburyo buhamye bwo gukomeza kumukingira ibyamubuza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE