Depite Kankera M. Josée (Ifoto/Ububiko)
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aravuga ko igomba kurihira abanyeshuri bambuwe buruse, kuko bagiye gushyirwa kuri uru rutonde kubera ko batari bafite ubushobozi.
Depite Kankera M. Josée aravuga ko n’ubwo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko habayeho kwibeshya, gusa ngo kuba  hari abari bashyizwe kuri uru rutonde byagaragazaga ko amafaranga yo kubarihira yari ahari.

Abanyeshuri 143 bavanywe ku rutonde n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB)  kivuga ko cyari cyibeshye mu kubaha buruse z’amashuri muri Kaminuza.

REB yemera ko yakoze amakosa yo gushyira aba banyeshuri ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo, nyuma kikaza kurubakuraho baramaze gutangira amasomo.

Dr. John Rutayisire, Umuyobozi wa REB yavuze ko habayeho ikosa ryo gushyira abanyeshuri mu cyiciro cy’abiga imyuga kandi biga ubumenyi rusange, bigatuma bisanga bagomba guhabwa inguzanyo ya Buruse, ariko nyuma bikagaragara ko batari bayikwiye.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Anastaze Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyo Leta y’u Rwanda ikora mu kuzamura ubumenyi ngiro, Depite Kankera yavuze ko ikibazo cy’aba banyeshuri kigomba kwitabwaho.

Yagize ati “Nibyo koko hari habayeho kwibeshya, birashoboka iyo umuntu akora ashobora kwibeshya, ariko kuba aba bana bari barashoboye guhabwa buruse ni uko Leta yari yabonye ko ifite amafaranga yabo.”

Yakomeje ati “Ibyo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko aba banyeshuri bazoroherezwa kwirihira. Ibi siko bigomba kugenda kuko ubwo bahabwaga izi buruse, byari byagaragaye ko  bari mu byiciro by’ubudehe bidashobora gutuma ubwabo babona ayo mafaranga.”

Nubwo Minisitiri w’Intebe atavuze byinshi kuri iki kibazo, gusa yabwiye Abadepite ko nk’uko Minisiteri y’Uburezi ngo yabivuze ko iki kibazo kitazagaruka, na we  yavuze ko ibi bibazo bitazagaruka, ku buryo umubare w’abanyeshuri 143 barekarama ibi bibazo bagaruka mu mwaka utaha.

Gusa Depite Kankera we avuga ko inzego zibishinzwe zareba neza  iki kibazo, Leta ikemera ikigomwa ikabaha ayo mafaranga kuko n’ubundi ari abana b’u Rwanda, nyuma yitonze, iki kibazo bakagikemura ntikizongere kubaho umwaka utaha.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSDepite Kankera M. Josée (Ifoto/Ububiko) Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aravuga ko igomba kurihira abanyeshuri bambuwe buruse, kuko bagiye gushyirwa kuri uru rutonde kubera ko batari bafite ubushobozi. Depite Kankera M. Josée aravuga ko n’ubwo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko habayeho kwibeshya, gusa ngo kuba  hari abari bashyizwe kuri uru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE