Hashize iminsi ba Amabasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bigera kuri bine birukanywe ku mirimo kubera amakosa atandukanye yabagaragayeho mu kazi kabo.

 Mu birukanywe harimo Ambasaderi Masozera wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Charles Muligande wari uhagarariye u Rwanda mu Buyapani na Ambasaderi Ntwari Gerard wari uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia.

Iyirukanwa ry’aba ba Ambasaderi ngo rishingiye ku makosa bakoze ubwo bari mu kazi kabo ko guhagararira u Rwanda muri ibi bihugu twavuze hejuru.

Ikinyamakuru Impamo cyakoze itohoza kuri iyi nama yari imeze nk’amahugurwa iherutse kubera I Kigali ihuje abahagarariye u Rwanda muri za Ambasade zose na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mme Louise Mushikiwabo, yagarutse ku nshingano z’aba Ambasaderi harimo n’imyitwarire idahwitse yagiye igaragara kuri bamwe.

1.Ambasaderi Mitali Protais yazize ubuhemu

Mu batunzwe agatoki ku ikubitiro hari Amb.Mitali Protais waje ku isonga kubera ubuhemu yakoze anyereza amafaranga asaga miliyoni mirongo itandatu y’ishyaka yari abereye umuyobozi.

JPEG - 11.5 kb
Mitali Protais

Mitali Protais ubwo yagirwaga Ambasaderi mu gihugu cya Ethiopia yigurije amafaranga asaga miliyoni mirongo itandatu, ayakura kuri konti y’ishyaka Pl ayashyira kuri konti ye bwite, akaba yaravuze ko yabikoze kugirango abo asize mu ishyaka batazayangiza ariko atari byo ahubwo yarayatwaye.

Nk’uko byagarutsweho, Mitali Protais yasabwe na Minisitiri Mushikiwabo Louise kuzagera I Kigali mbere y’iminsi ibiri y’iyi nama kugirango abanze arangize ibibazo yari afitanye n’ishyaka rye Pl ariko ntabyo yakoze, bikaba byarafashwe nk’agasuzuguro.

Ubwo inama yarangiraga Mitali akavuga ko agiye gusubiza amafaranga yatwaye ishyaka PL, ntabyo yakoze kugeza ubwo Minisitiri Mushikiwabo yongeye kubimusaba ariko umugabo avunira ibiti mu matwi.

Byabaye ngombwa ko afatirwa ibyemezo bikarishye akurwa kuri uwo mwanya ahamagarwa kugaruka i Kigali, Mitali aho gutaha afata indege yerekeza mu Burayi aho yaje kuvuga ko ahunze igihugu.

2.Ambasaderi Murigande Charles yaguye mu mutego wo kunenga

Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Impamo ku kibazo cya Amb. Murigande Charles rigaragaza ko na we atari yorohewe muri ariya mahugurwa kuko yasabwe gutanga ubusobanuro bw’ibyo yavuze anenga kandi anasebya abayobozi bakuru b’igihugu ubwo yari mu Buyapani.

Amakuru avuga ko mbere yo kubazwa iyo myitwarire mibi yagaragaje, Amb Murigande yabanje gusaba imbabazi, bagenzi be babanza kurebana kuko bari batunguwe n’ibyo yavugaga asaba imbabazi naho kwari ugutanguranwa kuko yari azi ko baza kubivugaho mu nama.

Ambasaderi Murigande Charles kimwe n’abandi tumaze iminsi tuvuga babaye abarakare, yazize gusebya abayobozi bakuru b’igihugu. Ibintu yavugiye mu Buyapani aho yari ahagarariye inyungu z’igihugu .

Uyu muco wo gusebya abayobozi bakuru b’igihugu umaze iminsi ugaragara ku bari Abanyabubasha muri FPR bafatwa nk’abataye umurongo.

Kimwe n’Abandi Banyabubasha ba FPR bakoze amakosa nk’ayo bagashyirwa ku gatebe, Amb. Charles Murigande na we niko byamugendekeye kuko yahise akurwa ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu Buyapani.

3.Masozera we yazize gutanga raporo mu binyamakuru aho kuyiha Mushikiwabo

Ambasaderi Masozera Robert wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, na we ntiyorohewe muri uriya mwiherero wabereye I Kigali, kuko yabajijwe impamvu atajya atanga raporo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kwa boss we, ahubwo ibyo akora bakabibona mu kinyamakuru kimwe hano mu Rwanda.

JPEG - 18.9 kb
Masozera Robert

Masozera wariye indimi yavuze ko raporo yazitanze kwa Perezida wa Sena, ibi bikaba bitangaje kubona Masozera atari azi boss we agomba guha raporo y’ibyo akora.
Masozera wakunze kugaragara mu kinyamakuru igihe atangaza ibikorwa byakozwe n’ambasade mu Bubiligi aho kubigaragariza Boss we Mushikiwabo, byatumye ahagarikwa ku mirimo ye asabwa gutaha mu Rwanda.

Itohoza ryakomeje gukorwa n’ikinyamakuru Impamo kandi rigaragaza ko Amb.Masozera atari ashoboye akazi kandi bikaba bihuye n’ibyo iki kinyamakuru cyigeze kwandika kigaragaza ko Amb.Masozera ananiwe akwiye gusimburwa.

Ambasaderi Masozera ubu ari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, akaba aheruka gutaha vuba, ni nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’uko yahunze ubwo yari amaze kwirukanwa ku mwanya wo kuba Ambasaderi.

4.Ambasaderi Ntwali Gerard yazize ubuhemu bugayitse

Itohoza ryerekana ko Ambasaderi Ntwali Gerard wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Senegal yagize ibibazo by’uburwayi bukomeye ariko arabihisha ntiyabivuga kugira ngo agire ubufasha yahabwa, yigira inama yo kuguza amafaranga bagenzi be bakoranaga, kubera ko uburwayi bwe bwakomezaga bukura kandi bukeneye amafaranga, Amb Ntwari Gerard yageze n’aho aguza amafaranga umu dipolomate w’igihugu cya Kenya muri Senegal ariko ntiyabasha kumwishyura.

JPEG - 44.5 kb
Ntwali Gelard

Ibi bibazo Amb. Ntwali yabayemo by’uburwayi byatumye adakora akazi neza kandi akaba yari ahagarariye u Rwanda mu bihugu hafi ya byose by’Afurika y’Uburengerazuba.

Byabaye ngombwa ko Amb. Ntwali Gerard asezererwa hakaba hagiye koherezwayo Mathias Harebamungu wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC.

Amb. Ntwali Gerard yahagarariye u Rwanda muri Senegal avuye guhagararira u Rwanda mu Bubiligi aho yasimbuwe na Amb. Masozera.

Muri aba ba Ambasaderi bose basezerewe kubera amakosa yabo, uretse Mitali Protais wahunze, abandi bagarutse mu Rwanda bakaba bategereje icyo bazagenerwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuko ikibafata nk’abakozi bayo.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSHashize iminsi ba Amabasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bigera kuri bine birukanywe ku mirimo kubera amakosa atandukanye yabagaragayeho mu kazi kabo.  Mu birukanywe harimo Ambasaderi Masozera wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Charles Muligande wari uhagarariye u Rwanda mu Buyapani na Ambasaderi Ntwari Gerard wari uhagarariye u Rwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE