Inkuru dukesha Mageshi Leon wahoze ari umuyoboke WA RPRK inyabutatu yemeza KO muri RPRK amazimwe ari yose, ati RPRK yanafatanije Na leta ya Kigali gushimuta no kwica abasore Na bangavu,ati imikoranire hagati ya RPRK yivanzemo FDLR rubura gica, ati nakoreye umuryango RPRK ariko tuza gutandukana, Bwana Mageshi yiyemerera ko yakoranye nabo kwangiza izina ry’umwami ndetse akaba yemeza ko kugeza ubu leta ya Kigali ariyo ikoresha RPRK.

Nyuma yo gufungura umuryango Rwandese Protocal to Return the King Cyangwa (RPRK inyabutatu), benshi bemeza ko ari umuryango ukoreshwa na za maneko za Kigali, aliko kandi abayobora uwo muryango bakabeshya ko uharanira itahuka ry’Ubmwami bw’Urwanda bugendera kw’ itegeko Nshinga.

Uyu muryango RPRK, washinze ibirindiro mu gihugu cy’Ubugande  uhereye mu kwezi kwa mbere 2010 mu murwa mukuru wa Kampala, bukaba  bwali inshuro ya kabiri bafungura umuryango wiyitirira ko uharanira itahuka ry’Umwami w’Urwanda.Nyuma y’aho abayobozi  bakuru b’umuryango R.P.R Inkeragutabara, barimo Rukeba Francis na bagenzi be bafitiwe mu gihugu cy’Ubugande bagatwarwa mu Rwanda muri 2006.

Abo bagabo inkuru yatugezeho yemeje ko bagambaniwe n’uwitwa Rwangabo Paul akaba yaranagize uruhare rwo kubashinja, yaje gufungurwa na Brig.Gen.Nzabamwita warushinzwe abasohoka nabinjira mu gihugu cy’u Rwanda. Nyuma yo kubashinja Rwangabo yahawe igihembo cy’ibihumbi 200.000frw, ndetse yemererwa kuzajya ahembwa ayo mafaranga buri kwezi.Nyuma yo kumufungura Brig.Gen.Nzabamwita,yongeye kumwohereza muri Uganda kongera gukorana na bagenzi be, bari bamaze gufungura umuryango RPRK waharaniraga ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga.

Uyu Rwangabo Paul,abayobozi ba RPRK, bagendaga bamwerekana ko yazize kuba yar’umuyoboke w’umwami yaranafunzwe,babonye y’uko tugenda tumugiraho ikibazo bitewe n’amagambo we ubwe yivugiraga,ubwo twabaga tubabaza ibibazo batashoboraga kubonera ibisubizo.Bahitamo kumwigizayo bamuha uburenganzira bwo gukora wenyine avuga ko gukorera Umwami atari ngombwa kuba muri RPRK.

Aho naho baba baguye mu mutego kuko bavugaga ko abanyamuryango bakwiye gukorera hamwe batagomba kugira imico nk’Iyaba repubulika.Bamuhaye uburenganzira bwo gukora umurongo we wo kujyenda avuga ubutumwa bwiza uko niko babyitaga.

Nyuma yo kugambanira ba RUKEBA Nkubito yahise ahungira muri Tanzania ndetse agenda akwiza ibihuha avuga ko yaba akorera Umwami w’Urwanda. Akagenda akwiza ibihuha ndetse anasebya ba RUKEBA n’abagenzi be ko arabasinzi.

Ndetse akanavuga ko yamenye n’amakuru yemeza ko mu minsi yavuba bashobora gufatwa bagafungwa, arinako byaje kugenda koko nti byatinze bahise bafatwa bajyanwa mu Rwanda bafungirwa muri kave ya D.M.I.

Amaze kugera Tanzania yakomeje umwuga wo kubeshya mu duce twa Karagwe ahari abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari baranze gutaha bavuga ko badashobora gutaha Umwami w’Urwanda atarataha icyo bakoze batanze ruswa kubategetsi ba Tanzania babirukana nta nurwara rwo kwishima.

Bongeye kugira amahirwe ubwo perezida wa Tanzania JAKAYA Kikwete ubwo yagiraga inama leta y’Urwanda na leta ya Uganda, ko bakwiye kumvikana nabo batavuga rumwe.Ibi yabivugiye mu nama, ubwo bari  muri Addi sabba mu gihugu cya Ethiopia.Leta y’Urwanda n’iya Uganda babifashe ko ar’umwanzi wabo kuba atinyutse kubagira inama yo gushyikirana nabo batavuga rumwe.

Nibwo leta y’Urwanda yatangiye gutuka perezida wa Tanzania no kumwandagaza mu binyamakuru bavuga ko ashyigikiye F.D.L.R, za hekuye Urwanda.Ubwo na leta ya Tanzania yahise yirukana abanyarwanda bose bahatuye bavuga ko batuye ku buryo bunyuranije n’amategeko agenga igihugu cya Tanzania.

Ibyo byose byakozwe na Munyandinda John alias NKUBITO EUGENE akaba ariwe uteje imyangaro abanyarwanda b’impunzi za Tanzania, n’ubukene bukabije aho basigaye basabiriza kandi bari abantu bifashije.Nkaba nsaba abanyarwanda aho bari hose kubika uru rwandiko kugirango nyuma yuko tuzataha igihugu abagize uruhare rwo guteza umutekano mucye abanyarwanda mu gihe cy’amahoro bazabiryozwe n’ubutabera.

BANDIKIYE URWANDIKO IBIHUGU:

Bahimbye urwandiko rugaragaraza ko bandikiye Loni, America, Ubwongereza n’ibindi bihugu bitandukanye bavuga y’uko bamenyesha ibyo bihugu ko Umwami w’Urwanda amaze imyaka 52 mu buhungiro, bityo bakaba basaba ko bashyigikirwa kugirango babashe gacyura Umwami w’Urwanda. Berekanaga urwandiko bise Credential Certificate bahawe n’ibiro by’Umwami uba mu buhungiro muri America, bakavuga ko rubahesha uburenganzira bwo kumuvuganira kumugabane wa Africa. Credential Certificate bahawe nibiro by’Umwami, byar’ibyo guhagararira FOUNDATION KIGELI,uyu muryango wabayeho Umwami amaze guhunga,ukaba waratangirirye muri Uganda aho wafashaga abanyarwanda bafite abana b’impunzi badashobora kwemererwa kwiga muri za kaminuza zitandukanye.

Umwami akaba ariwe wavuganye na perezida wariho icyo gihe IDDI AMIN DADA maze yemerera Umwami ko abana b’abanyarwanda bakwiga muri Kaminuza ya Makerere ndetse bamwe mu bayobozi ba FPR bishyuriwe niyo nkunga yashatswe n’Umwami w’Urwanda.Bigeze muri 1992 uwo muryango ubona ubuzima gatozi utangira gufasha abagore babapfakazi,imfubyi,ubafasha kwiga,kuvuzwa,nizindi mpunzi zo ku isi yose.Ariko bo icyo bakoze kwar’ugukoresha izo nyandiko murwego rwa politiki,nyamara ntaho bihuriye kuko Umwami w’Urwanda yashakaga gufasha impunzi zibarizwa mu karere ka Africa y’uburasira zuba.Ibyo rero babigize urwitwazo, ko izo nzandiko zibaha uburenganzira bwo gukora politiki ntawundi muntu wemerewe kuba yaharanira ubwami bw’Urwanda bugendera ku itegeko nshinga.

Iyi baruwa banditse murayisanga kuri iyi link http://www.france-rwanda.info/m/article-98034555.html, kugirango abanyarwanda mu menye ukuri ku byakozwe nizo nkozi zibibi.

Bavugaga ko Umwami azacyurwa n’ibihugu bikomeye, kuburyo azarindwa n’ingabo z’abazungu mu gihe cy’imyaka ibiri (amezi 24) kugirango ubwami bubanze bushinge imizi.Icyari giteye impungenge n’ukuntu bari bazi za maneko zose zibaho zishoboka kandi babaga bafite amakuru ajyanye na leta y’Urwanda kuburyo bwose bwashobokaga. Ku bantu rero bari bazi imikorere ya F.P.R utiriwe ubaza wakagombye guhita ubyibwira ugakuramo akarenge kawe hakiri kare.

Igihe cyegereje ngo bice abo babona bemera ubwami cyane dore ko yariyo misiyo yabo, batangiye kujya biyegereza umwe kur’umwe, mu nama zabo bakoraga buri cyumweru,aliko babaga bashyizeho batumiye za maneko zishinzwe gukurikirana buli muntu bakamenya aho atuye kugirango bazabone uko bazasohoza umugambi wabo.Urugero twigeze kujya mu nama hari kuwa 6 nari kumwe na SERUHINJA maze duhura na maneko wiyita Kagabo akaba yarashakaga kwica mzee SERUHINJA Staly  uwo maneko wari wasabye guhura na Stanly ngo bavugane.

Uwo musaza adusaba kumuherekeza tugeze ahitwa Gare ishaje”park nkade” aho abagenzi bafatira imodoka, uwo maneko amaze guhura na Staly LT.Munyandinda James Alias Munyeragwe yahise yihungira ajya kutugambanira, ubwo nanjye nashatse uburyo nkiza mzee Staly ngiye gufata maneko Kagabo ahita arancika kuko nari jyenyine, igitangaje ntabwo mzee Seruhinja yigeze abona ko yari yagambaniwe na James, igihe cyaje kugera ndabimubwira aliko abyemera atabyemeye.

IBIKORWA BIGAYITSE BYAKOZWE N’UMURYANGO RPRK MU GIHUGU CY’UBUGANDE:

Maze kugera mu gihugu cy’Ubugande, nahuye na SGT.Nsabagasani Dominiko, duhurira ahitwa kiboga nari nagiye kuvuga ubutumwa bwiza, natumiwe n’umukozi w’Imana witwa BOSCO, akaba yarasenganaga na Nsabagasani mu itorero limwe, kuko yari yamenye ko nd’Umuhanuzi kandi mfite ubuhanuzi bw’Urwanda.

Bene abo bantu bavuga ko bafite ubuhanuzi ku Rwanda,buvuga ko Umwami w’uRwanda azongera gusubira ku ngoma,akaba aribo umuryango RPRK yari ishinzwe gushakisha kugirango bashakishe uko babica,byaba atar’ibyo,bagashimutwa bakajyanwa mu Rwanda bakareka gukomeza gukwira kwiza ubuhanuzi ubwo Leta y’Urwanda yita ko ar’ugukwiza ibihuha byangisha ubutegetsi abaturage.Ibyo bikaba byitwa ingenga bitekerezo kuri leta ya FPR.

Twaratandukanye nyuma yigihe gito, natangajwe n’ukuntu Dominiko yahise angeraho aturutse KIBOGA, aje kundeba ngirango nibura aje gusengera kuri “Prayer Mountain”nibwo yatangiye ku nkangurira itahuka ry’Umwami w’U Rwanda.Ubwo nti byatinze yaje kumpuza n’abayobozi ba RPRK,uwitwa LT.MunyandindaJames ariwe ukunze kwiyita Munyeragwe Jackson alias Mugisha JamesMunyandinda John wiyita NKUBITO EUGENE alias Munyandinda MBayiha,Rwangabo Paul.

Maze guhura nabo baranyakiriye mbabwira ko nd’umunyamakuru w’InyenyeriNews.com, bansaba ko bajya bacisha inyandiko zabo kurubuga rw’itangaza makuru bakangurira abanyarwanda aho bari ku Isi yose ngo babakangurire itahuka ry’Umwami w’Urwanda KIGELI wa V Ndahindurwa.

Narabemereye bansaba kubaha ubuhanuzi bw’Umwami w’Urwanda ndabubaha nyuma yaho bamenyesha mu buryo bw’inyandiko bwa e-mail ko ubwo butumwa bw’Umwami w’u Rwanda bwamugezeho. Ikindi n’uko batifuzaga ko hagira uwamenya telephone z’Umwami kuko bari bazi neza ibyo bakora ko ntaho bihuriye n’ukuri.

·         R.P.R.K, YANDIKIRA UBWAMI BWA UGANDA BASABA INKUNGA MU IZINA RY’UMWAMI KIGELI WA V NDAHINDURWA.

Kuwa 12th werurwe 2011 Munyeragwe Jackson, na mukuru we Mbayiha John, hamwe na Hon.Munyaneza Emmanuel, banditse urwandiko bandikira ubwami bw’Uganda basaba inkunga bavuga ko bahagarariye Umwami w’Urwanda mu gihugu cya Uganda. Aliko bagira amahirwe macye ubwami bwa Uganda ntibwabasubiza, mbajije impamvu batashubije, bavugako bababwiye ko bazabaha milioni 100.000.000/- z’amashillingi ya Uganda ariko bakazayoherereza Umwami w’u Rwanda kugirango Umwami abariwe uyoherereza R.P.R.K kugirango bitazateza ikibazo hagati ya leta ya Museveni n’Ubwami bwa Uganda. Twategereje iyo nkunga ihera mukirere.

·         KUZA KWA LT.RUYENZI ALOY’S MU MURYANGO RPRK:

Ubwo LT.Ruyenzi yaje kuza mu gihugu cy’Ubugande aje kuneka kugirango amenye neza ko ibivugwa byaba ar’ukuri kubijyanye n’umuryango RPRK, kuko amakuru yaramaze gukwirakwira hirya no hino ku Isi hakoreshejwe itangaza makuru nakoragaho.Ko Umwami w’Urwanda agiye gutaha mu rwa Gasabo.Ibyo byaje gutera ikibazo abanyamuryango ba R.N.C,bohereza LT.Ruyenzi Aloys,kuza kugenzura niba koko yaba ari gahunda y’Umwami nkuko bivugwa,kugirango bamenye uko bashobora kuyisenya kugirango be gukomeza kwamamaza Umwami w’Urwanda bavuga ko agiye gutaha mu rwa Gasabo.

Ageze mu murwa Kampala, yahuye na Thadeyo Kwitonda warumaze iminsi avuye mu gihugu cy’ububirigi, aje gukora ubucuruzi hamwe n’umuzungu w’umubirigi gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.Ibyo byashimishije abayobozi ba R.P.R.K,maze bamuha kuvugana na Rurangirwa Alfred,bamwita icyegera cy’Umwami w’Urwanda,kandi ahubwo ariwe war’umuyobozi mukuru wa RPRK.

Nyuma y’uko avuganye na Ruyenzi, yahise amumenya ko ari maneko w’ikigali kuko bose bagendeye igihe kimwe mu Burayi yarasanzwe amuzi aliko Rurangirwa we ntabwo yaramuzi.Byagezaho Ruyenzi turabonana dore ko batifuzaga ko twamenyana.

Ruyenzi yaje kumbona ambaza imikorere ya RPRK, jye mubwira ko duhuzwa no kubatangariza amakuru Nibwo yaje kumenera ibanga ko ari bamaneko ba kagame kugirango menye amakuru y’impamo ampa telephone zabakora mu biro by’Umwami mvugana nabo bambwira yuko, batabasabye ko bavugira Umwami w’Urwanda kubijyanye n’itahuka rye, ahubwo ko bagombaga guhagararira “FOUNDATION KIGELI”.

·         Mu by’ukuli Ruyenzi Aloys yagize neza gusa nyine n’uko ntabyera ngo de! kuko nawe yaje kumpinduka kandi ariwe twafatanije kurwanya izo nkozi z’ibibi ngo zidakomeza kumena amaraso y’abana babanyarwanda.Aliko kandi ntashake ko nkomeza kugira uburenganzira bwanjye bw’itangaza makuru kuko itangaza makuru ritagira ubwoko cyangwa ibara cyangwa isura. Ribereyeho kujyeza amakuru ku baturage.

·         R.P.R.K, ibeshya ko Umwami yahawe inkunga ya million $500.000.000 z’Amadollari:

Twababajije impamvu bavuga amagambo gusa Umwami w’Urwanda akaba ntagikorwa nakimwe aragaragaza ko nibura ashyigikiye RPRK ,batubwira ko we adashobora kohereza udufaranga duke ko ahubwo bene ayo mafaranga agomba kuva muri rubanda rw’Umwami ngo ubundi bagomba gushaka za pass port kugirango bajye gusinyira Millioni $ 500.000.000,abanyamuryango batarenze 3,bo mu bwoko bw’Abahutu nibo batanze amafaranga yogushakira abayobozi ba RPRK.Kugirango bajye guhura nabatera nkunga bazacyura Umwami w’Urwanda,naho igihe cyo kuduca ibihanga cyari kigeze,ubwo baba babonye pass-port ya Uganda ukongeraho n’iy’Urwanda bari bafite.Iya Munyandinda yarabonetse,bavuga ko iya Eugene yajemo akabazo,naho barimo gupanga uburyo bahuza passport ya Eugene n’umuntu bashobora kwica cyangwa gushimuta kugirango urugendo rwategurwaga hazemo ikibazo abantu barangarire mur’iryo shimutwa cyangwa iyicwa bityo ibyo kubabaza urugendo birangirire aho.

Ayo mafaranga akaba azishyurwa nyuma y’uko Ubwami busubiye ku ngoma, nyamara ayo mafaranga bavuga n’amadoli FPR imaze kugira kuri konte yayo, aba banyakubahwa bavugaga ko Umwami natinda gushyira mubikorwa kubijyanye na gahunda yogutera igihugu cy’Urwanda, ko bazihagura ku bwami rikaba ishyaka ryigenga.Bamaze kumenya ko yabamenye, ubwo bakoze ibishoboka byose ngo bamwice, ariko basanga abarusha umurimo wo kuneka, yari yifitiye visa ye ahita yurira indege abasiga muri kampala aho bakomeje gukora ibikorwa bigayitse byo guhiga no kwica abanyarwanda bo ubwabo bakanguriye gutaha ku Mwami w’Urwanda. Uwakenera kumenya ukuri kubijyanye niyi nyandiko yasura urubuga rw’uyu muryango RPRK rwitwawww.inyabutatu.com ushobora kuhasanga bimwe munyandiko zituka Umwami w’urwanda,n’uburyo bahinduye imvugo bajyaga bakoresha ko baharanira ubwami bugendera ku itegeko nshinga.

None ubu bavuga ko ubwami bugendera ku itegeko nshinga nta bwabayeho,ngo kuko Umwami yanze gusinya itegeko rya 7,nyamara bakirengagiza ko inyandiko bagiye bandika zose arijye wazandikaga.Kandi nabanyarwanda bazisomaga.

·         BATEGUYE UMUGAMBI WO GUHITANA ABASORE 10 BABABWIRA KO BAGIYE KWIGA IGISIRIKARE CY’UMWAMI MU BIHIGU BY’UBURAYI,ABO AKABA ARIBO BAZAYOBORA URUGAMBA RWO GUCYURA UMWAMI W’URWANDA BINYUZE MURI RPRK.

IGIHE CYARAGEZE BASHAKA KUNYICA BABINYUJIJE MUNZIRA YOKUVUGA KO UMWAMI W’URWANDA YEMEREWE N’IBIHUGU BIKOMEYE birimo ibihugu biyobowe n’ubwami ku Isi KO YATANGIRA GUSHAKA ABASORE (10) BAZAHABWA AMASOMO YO KURWEGO RW’ABA GENERAL,ABO AKABA ARIBO BAHAGARARIRA IGISIRIKARE CY’UMWAMI KIZABA KIYOBOWE N’UMURYANGO R.P.R.K, akaba uwo muryango wa R.P.R.K,ariwo wonyine wemerewe guhagararira Umwami w’Urwanda kumugabane wa Africa.Ariko babuze n’umwe kuko ibyo bavugaga byose wabonaga ntakuri kubirimo ugereranije n’ubuzima bwabo ikindi bahoraga bihishe,ibyo bavugaga uyu munsi sibyo bavugaga ejo.

·         UTURERE AMAKARITA YAGURISHIJWE:

Kampala, Kiboga, Cyaka ya (l) Cyaka ya (ll) Nakivare, Ruwero, Masaka, Mbarara, kunyanja ya Albert, IGANGA ayo makarita akaba yagurishijwe angana n’ibihumbi 12.000 ikarita imwe yakoreshwaga kumashillingi 200 ikagurishwa ibihumbi 3000, abayiranguye bakayigurisha 6000 by’amashillingi ubwo bihwanye na million 72.000.000/-Nsabagasani yatwaye 36 millioni z’amashillingi R.P.R.K, nayo itwara 36 millioni ubishyize mu madollar bihwanye n’amadollar ibihumbi $32.000 mu gihe cy’amezi (8).

UBUZIMA BWO MURI GEREZA UHEREYE KUWA 22ND NOV.2011

Bamaze kubona ko mbatahuye kandi ko nzasenyesha itangaza makuru ibikorwa byabo bigayitse,abanyarwanda bakamenya ukuri ku bikorwa bigayitse bari bakomeje gukorera abanyarwanda, icyo bakoze cyihutirwa, bahise bagambana barantanga tanga hirya no hino kuko bari benshi mu murwa wa kampala mu gihugu cya Uganda nibwo bahise banshimuta ndafungwa.

Muri gereza nasanzemo abasirikare ba F.D.L.R bafunzwe bazira kuba barambutse umupaka wa Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, maze Major Arutha,niwe warufite dossier yanjye ubwo aba anshyizeho iyindi dossier ko nkorana na F.D.L.R,amakuru nabashije kwegeranya ndi muri gereza, nkuko Major KASONGO na CPT.Kamarade bavuga ko R.P.R.K, yabohererezaga abasore baje gufatanya na F.D.L.R, bahagera bakavugako ngo baje mugisirikare cy’Umwami ubwo bahitaga babica kubera ko baje mugisirikare cy’Umwami bagerayo bagasanga ar’icya F.D.L.R, itari iya Gen.Mudacumura,nikindi gice cyihaguye kuri mudacumura kiyobowe na Col utavuga rumwe na Gen.Mudacumura,bamwe mu bacitse icyo gisirikare harimo (1) Kubahoniyesu (2) Habarugira Athanase,bambwiye ko baje bagera kuri (50) harokoka abo 2 bonyine abandi bose barabishe.