Muguha  ubuyobozi bwa Francophonie Louise Mushikiwabo , amahanga atereye Kagame  igikumwe yemeza ubutegetsi bwe yari amaze imyaka ahisha inyuma ya mpatse ibuhugu wabumuhaye. Ubu  imwemeje nk’ igikomerezwa mubindi dore ko bivugwa ko atari we munyagitugu wenyine muri Francophonie! Ntabwo amahanga yibagiwe uburambe bwe mu ihohotera ry’ ikiremwa muntu , nkuko nawe atazapfa kubureka kuko ngo ingeso ipfana na nyirayo .

Ahubwo Kagame ahawe amahirwe yo gufungura urubuga rwa politike no kugarura ubwisanzure mu Rwanda mumaso y’amahanga .

Imwe munshingano za Mushikiwabo muri Francophonie izaba gukangurira ibihugu bigize umuryango wa Francophonie kunoza amahame ya demokarasi mu mitegekere yabyo kandi ngo utanga uburere arabwibanza.

Iki nicyo gihe opposition nyarwanda igomba guhaguruka, ikivugurura, ikava mu inzozi zisekeje za “nzafata ubutegetsi mbe perezida wowe ube  iki niki” , ikarwana urugamba rwa diplomasi ivuga demokarasi yivuye inyuma.

Revolution irashoboka  kandi igomba kuba ! Revolution y’amatora nyayo mubwisanzure bwa demokarasi.

Kuri ubu , opposition nyarwanda ,yahejejwe ishyanga na leta ya Kagame n’ubwicanyi bwayo , ikaba yaranananiwe kwicara hamwe ngo iganire kukibazo cya demokarasi mu Rwanda , izasobanura ite  intambara mugihe n’ intumwa ye y’ imena ( Mushikiwabo ) yivugira  ko u Rwanda ruri gutera intambwe muri demokarasi ?

Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba TV5 i Yerevani , Mushikiwabo yagize ati “ Ntekereza ko amaherezo y’ igihugu cyanjye ari ugufungura urubuga rwa Politike bidashingiye ku kuba ntegeka Francophonie”.

“Dossier y’indege” yari irangaje benshi ibitswe mukabati kuburyo uwibwiraga ko rutuku ariwe uzaza gukemura ibibazo by’abanyarwanda ubu yifashe bupfubyi.

Amahanga azahora adutera umugongo , nkuko umuryango w’abibumbye wawuduteye 1994.

Ubwisanzure ni twe tuzabwiha. Ni twe tugomba kwibohora kuko ari twe tubangamiwe.

Urwanda ntabwo ari Kagame , umuryango we , ibyegera bye , n’ inkomamashyi ze .

Urwanda rumaze imyaka 25 rubyina imbyino imwe gusa: Kagame-iterambere-umutekano.

Kagame yahanuye indege ya Habyarimana , igihugu kiragurumana , umuriro uzimye amahanga araza asuka isoni z’ ukuntu yadutereranye n’ubugwari bwayo   mumafaranga y’ imfashanyo , igihugu arongera agishyira kumurongo yubaka amazu  ariko anamenera ingoma ye amaraso ( dore ko abanyarwanda ngo twubaha ubugetsi bwica gusa)!

Abanyamahanga nibamushimire ayo mazu n’iyo mihanda ( tutibagiwe n’ibyo yabapfunyikiye byo muri Congo) , twebwe, abanyarwanda tumaze imyaka  myinshi tumukomera amashyi kungufu kuburyo n’ ayo mazu tutabona ubwiza bwayo. Ni twe tugomba kuzirikana ayo maraso y’abacu tukazayamubaza we n’abo yatumye kuyamena . Tugomba  kurwana urugamba rw’ uburenganzira bwo kumubaza abacu akomeje kwica n’ubu.

Agaciro si “imbuto” Mushikiwabo n’ababyinira ingoma nkawe , ni ak’abanyarwanda , agaciro kujuje ubuziranenge kadataka bamwe ngo gaheze abandi kuko umubyeyi mwiza atatonesha umwana ngo yange undi.

Nta munyarwanda usumba undi.

 

Christine Muhirwa