Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yategetse ko nta birori bizaba ku munsi w’ubwigenge muri icyo gihugu uteganyijwe ku ya 9 Ukuboza 2015, asaba buri muturage kuzitabira ibikorwa by’isuku.

Mu itangazo Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Tanzania, Ombeni Sefue yashyize ahagaragara, yavuze ko kuri uwo munsi abaturage bose bazitabira ibikorwa by’isuku, bagamije gukumira icyorezo cya Cholera.

Yagize ati “ Dr. John Pombe Magufuli, yategetse ko ku munsi w’ubwigenge, ku ya 9 Ukuboza, nta birori bizaba nk’uko byari bisanzwe, abaturage bose bazitabira ibikorwa by’isuku, bakumire Cholera.”

Ku wa 9 Ukuboza 1961, Tanganyika yabaye igihugu kivuga Icyongereza cyigenga, kiyowe na Nyerere nka Minisitiri w’Intebe, ku ya 9 Ukuboza 1962 hashyizweho Itegeko Nshinga rishya, maze Julius Nyerere aba perezida wa mbere wa Tanganyika.

Ibirwa bya Zanzibar na byo byabonye ubwigenge ku wa 10 Ukuboza 1963, bihinduka ubwami bugendera ku itegeko nshinga ku buyobozi bwa Sultan.
Ariko ku ya 12 Mutarama 1964, Abanyafurika bigumura kuri Sultan, bashinga guverinoma iyobowe na Abeid Karume.

Mu minsi mike Abarabu n’Abahindi babarirwa hagati ya 5000 na 15 000 barishwe n’abagore bafatwa ku ngufu. Icyo gihe kimwe cya gatanu cy’abatuye Zanzibar barahunze abandi baricwa.

Nyuma yaho ingabo za Tanganyika na zo zarigumuye, Julius Nyerere asaba u Bwongereza kumutabara, abakomando b’Abongereza boherejwe muri Tanzania banyuze muri Kenya bamara igihe bambura intwaro ibirindiro bitandukanye bya gisirikare, nyuma y’aho baza gusimburwa n’Abanyacanada.

Ku ya 26 Mata 1964, Tanganyika yishyize hamwe na Zanzibar, biba repubulika ya Tanzania,.

Perezida wa Tanzania ,John Pombe Maghufuli