RURA yashyizeho umubare ntarengwa wa Sim Card umuntu yemerewe kwiyandikishaho
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imiyoboro ikoreshwa mu itumanaho na za nimero muri RURA, Kwizera Georges, aheruka kubwira IGIHE ko kuva kwandikisha Sim Card byatangira mu 2013, hari abatararebaga nimero zibanditseho kandi byongera umutekano wa telefoni y’umuntu.
Ati “Hari raporo mu bigo by’itumanaho baduhaye, tubonamo ibibazo by’umuntu ufite sim card 50 cyangwa 100 zimwanditseho, bivuze ngo hari ikintu kitagenda neza.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, we yavuze ko hari abatunga sim card nyinshi ku bwende, akenshi bafite imigambi ihishe.
Ati “Akenshi ni ababa bafite ibintu bihishe inyuma bashaka kuzikoresha. Agashuka nk’abantu akabatwara amafaranga, ya sim card agahita ayibika amezi abiri, nyuma imaze kwibagirana akongera akayifata.”
Mu Rwanda nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho sim card zirenze eshatu guhera mu kwezi gutaha