Abanyarwanda bandikiye Perezida OBAMA ibaruwa mu bucabiranya bigishijwe na FPR, bagamije kudindiza ibyifuzo imiryango 15 idaharanira inyungu yagejeje kuri uwo Munyacyubahiro.

RDI Rwanda Rwiza

Kuwa 11ukuboza 2012 abanyarwanda b’inkomamashyi z’ubutegetsi bwa Kigali baba muri leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) na Canada bandikiye Perezida Obama bamusaba kurenganura u Rwanda. Sinshidikanya ko iyo baruwa bayanditse bashaka kuvangira imiryango 15 idaharanira inyungu (15 ONGs) yari imaze kwandikira leta ya OBAMA kuwa 10/12/2012 isaba leta Zunze ubumwe z’Amerika kutaba ntibindeba (inactif) ku bibazo by’umutekano muke inyeshyamba za M23 zikurura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyo miryango (ONGs) yanditse iha agaciro icyegeranyo k’impuguke za Loni ku kibazo cya Congo (rapport des experts de l’ONU).

Iyo baruwa aba banyarwanda banditse ikaba yarasohotse mu rurimi rw’ikinyarwanda ku rubuga rukorera mu kwaha kwa FPR rwitwa igihe.com, iragaragaza ko abo banyarwanda bafata Perezida OBAMA nk’umucamanza kuko bamusaba KURENGANURA u Rwanda. Barashinja kandi leta ya Congo ngo kuba yaracumbikiye abanyarwanda bashoboye guhunga ubwo FPR yagendaga yica abantu batari bake mu gihe yari imaze gufata igihugu; Bakongera bati RDC yacumbikiye FDLR. Bakarangiza bagira bati ikibazo cya M23 ni ikibazo cy’amateka ngo kuko yavutse ihereye kuri CNDP, ayo mateka bakayasobanura bayacurikanga.

Muri make, aba banyarwanda bafashije Leta ya Kigali gukomeza kubeshya amahanga bahakana ukuri ku marorerwa iyi Leta ya Perezida Kagame ikomeje gukora muri Congo (RDC) yitwikiriye umutwe wa M23. Nagira ngo mbisesengure mu ngingo zikurikira, nerekana uburyo ibinyoma n’imikorere y’abo bambari ba FPR biri mu murongo batojwe n’icyama cyabo, urangwa ahanini no kumvira buhumyi umweera uturutse mu gisilikare cya Kagame.

NYAMARA GUSHYIGIKIRA FPR UKIRENGANGIZA FDLR NI UKWIBESHYA KUKO :

FPR yavutse yitwaje ko ubutegetsi bwariho mu Rwanda bwabuzaga impunzi gutaha hubahirijwe uburenganzira bwazo.

FDLR yavutse kubera ubutegetsi buri mu Rwanda ubu bubuza impunzi gutaha hubahirijwe uburenganzira bwazo, hakiyongeraho n’uko ubwo butegetsi bujya kwicira impunzi hanze mu buhungiro.

Uko uwakoze icyaha wo muri FDLR afatwa agahanwa ni nako uwakoze icyaha wo muri FPR yagombye gufatwa kandi agahanwa.

NI IKI GITERA SYSTEME ya FPR KUBESHYA NO GUHAKANA UKURI ?

Kuva FPR yabaho cyanga se yafata ubutegetsi mu Rwanda, yashyizeho ubuyobozi bubangikanye bw’ abasivili, ubwa gisilikari, n’ubwa gipolisi. Ariko ubuyobozi bwa gisivili ntibwigeze buhabwa ijambo na rimwe. Iyo igihe kigeze ko umuyobozi runaka yisobanura, abasirikari bamutegeka kubeshya ibyakozwe, no kwemera ibyo atabonye: Ngaha aho umuco wo kubeshya FPR iwuhera; ubu bawimakaje mu Rwanda, none barashaka no kuwukwirakwiza mu bindi bihugu.

REKA TUREBERE HAMWE MU BURYO BURAMBUYE UKO SYSTEME ya FPR IBANGIKANYA UBUYOBOZI KU BATURAGE

Muri buri rwego rw’ubuyobozi (intara, akarere, umurenge, akagari na nyumbakumi), tuhasanga umusirikare ushinzwe umutekano. Ubwo kandi niko haba hari n’umupolisi ukuriye Intara, Akarere, kugeza kuri Nyumbakumi. Ahenshi kandi usanga Umusilikari cyangwa umupolisi ashinzwe intara 2, uturere 2 cyangwa 3, umurenge umwe n’igice, 2 cyangwa 3 . Ibi rero byo guha abasirikare n’abapolisi akarere karuta ak’abayobozi ba gisivili ni bumwe mu buryo bukomeye FPR ikoresha bwo kugira ngo umuyobozi wa gisivili ahore yiyumvamo ko ari munsi yabo (complexe). Uwagira ngo ndabeshya yazabaza Pasteur BIZIMUNGU ibyari bikubiye mu ijambo (discours) yasomeye inteko ishinga amategeko ubwo “yeguraga” ku mwanya wa Perezida wa Repuburika.

Amanama yose akorwa kuri buri rwego agomba gutegurwa kandi agakorwa ari uko bariya ba 3 bahari. Umusirikari niwe uzana gahunda (agenda) nyiri zina igomba kuvugwa mu nama, niyo umuyobozi wa gisivile yinyaye mu isunzu akazana gahunda (agenda), ubugororangingo kuri yo bukorwa n’abasirikari. Zirya nama njyanama ibyo zigeraho bishyirwa mu bikorwa ari uko barya basirikari babanje gutegeka umuyobozi kuri buri rwego uko bigomba gushyirwa mu bikorwa batitaye na gato ku byifuzo nyamukuru by’abaturage.

Ni muri urwo rwego rero hakunda kubaho kweguzwa no kwegura “ku bushake” kw’abayobozi ba gisivili igihe cyose hagize uhirahira ashaka gukora akurikije ububasha (son autorite) bwe, cyangwa ngo arazana za initiatives cyangwa ngo arashaka gukurikiza gahunda z’imishinga yateguwe. Bene ibyo FPR ntibikozwa kuko byagirira abaturage akamaro.

Ibibazo bivuka cyane rero iyo bigeze ku bakozi bandi bayoborwa, cyangwa se ku baturage. Ingero ni nyinshi: Diregiteri ushinzwe imibereho myiza ashaka kubakisha amashuri mu karere, agashaka guhemba rwiyemezamirimo (entrepreneur), inama njyanama ikabyemeza, rwiyemezamirimo ntashobora guhembwa niba atemereye wa musilikari ko azatanga aya naya muri FPR, kugura amavuta y’imodoka y’afandi, n’ibindi. Ibaze nawe Meya cyangwa Exécutif abwiye kontabure guhemba umuntu, umusirikare akaza akabwira kontabure ati ba uretse. Icyo gihe kontabure abura uwo yumvira n’uwo areka nyamara mu bitabo, mu itegeko nshinga, uyu mukontabure ntaho aba agomba guhabwa amabwirizwa na bariya basilikare.

Icyo ni ikibazo giteye inkeke, kubera ko bamwe mu bahanga mu by’imiyoborere nka Peter Drucker, Yves Simon, banditse bagira bati: umukozi ntagomba guhabwa amategeko n’abatware barenze umwe (un agent ne doit recevoir des ordres que d’un seul chef).

MU ZINDI NZEGO, MU BIGO BYIGENGA NO MU MAKOMISIYO NAYO SYSTEME ya FPR IRANUMA

Mu mashuri, mu buvuzi, muri sport, mu gutwara abantu n’ibintu, mu bucuruzi, mu bigo byigenga, mu itangwa ry’amasoko, hose hose mu gihugu, ntacyo ubuyobozi bwakora hadakurikijwe icyo FPR yatumye abasirikare bayo. Twibaza zirya ngirwamashyaka zindi aho zigaragarira twarahabuze. Nta Directeur uyu n’uyu ushyirwaho, nta kigo kigenga gikora, nta soko ritangwa uko biteganywa n’amategeko bitanyuze muri iyo systeme nayo kandi idakora ahubwo ikoreshwa n’abasirikare, bafite gahunda imwe nkuru : gusahura. Umukozi wese mvuze kuri iyi ngingo ushatse gukurikiza itegeko nyirizina, za nama njyanama ziramweguza, agafungwa ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa akameneshwa n’ibindi. Tuvuze rero ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko ntaho tuba tubeshye.

Icyo aba FPR bashoboye ni ukwereka amahanga ko ibintu biteguye nezaaaaa, imfashanyo zikazaaaaa, nyamara mu bikorwa ni ibinyoma gusa gusa. Nta bucamanza, nta gacaca, byose biganisha aho FPR ishaka, kandi hejuru ya 70 % aba ari habi. Ibi byamaze kubakukiramo kuburyo bazi ko na Leta Zunze Ubumwa z’Amerika ariko zikora!

UMWANZURO:

Iriya baruwa y’abanyarwanda bo muri Amerika twatangiye tuvugaho, iragaragaza ingaruka z’imiyoborere mibi. Guhakana ko u Rwanda rufasha M23 ntibihagije, nta n’icyo byahindura ku nyandiko nyinshi zitandukanye zimaze gushyirwa ahagaragara n’intiti za ONU kandi zose u Rwanda rwarazihakanye (twibuke Raporo ya Bruguière, raporo y’Abesipanyole, mapping report, ubwicanyi bwa Kibeho, ubuhamya bwa Rudasingwa, ubuhamya bwa Ruzibiza, etc.). Aba banyarwanda bandikiye Perezida Obama bakagombye kurega mu nkiko impuguke za Loni (les experts des ONU) niba bumva ko leta ya Kagame irengana. Gusaba Perezida Obama kubarenganura (kandi batarengana !), ni rya vangavanga ry’inzego z’ubuyobozi SYSTEME ya FPR yisanganiwe, no kudindiza icyiza cyose cyazava mu byifuzo by’iriya miryango (ONGs) 15 mu gusabira aka karere kacu amahoro.

Mu gihe cyose inzego z’ubutegetsi zo mu Rwanda zizakomeza gukora zivangavanga kandi zivangavanze muri iriya systeme ya FPR, nta mudendezo tuzigera tugira kuko nibyo biha agatsiko kari ku butegetsi ingufu n’igitinyiro, bityo kwa kuguma ku butegetsi bigakingira ikibaba bamwe mu bayobozi bakomeza kwihisha mu budahangarwa bahabwa n’akazi kandi ibiganza byabo bijejeta amaraso.

Mu by’ukuri, mu Rwanda ntihabuze abayobozi babona ukuri ndetse bafite n’ibisubizo byakemura burundu ikibazo cya M23 n’ibindi bibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu.Ariko kubera imikorere ya SYSTEME ya FPR, aba bayobozi babaye ibiragi kubera ubwoba. Ugize icyo atekereza gukora (proposer) ku rwego rwe, uwo babangikanye w’umusilikare ahita amupangira kwegura (iyo atamwishe cyangwa ngo amumeneshe).
Hari uburyo inzego zikorana muri gahunda, hatabayeho kwikanyiza no kotswa igitutu cy’abasilikare. Ibi nzabigarukaho ubutaha.

Vincent Uwineza
Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza
Ushinzwe Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/RDI-Rwanda-Rwiza-900x533.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/RDI-Rwanda-Rwiza-900x533.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSAbanyarwanda bandikiye Perezida OBAMA ibaruwa mu bucabiranya bigishijwe na FPR, bagamije kudindiza ibyifuzo imiryango 15 idaharanira inyungu yagejeje kuri uwo Munyacyubahiro. RDI Rwanda Rwiza Kuwa 11ukuboza 2012 abanyarwanda b’inkomamashyi z’ubutegetsi bwa Kigali baba muri leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) na Canada bandikiye Perezida Obama bamusaba kurenganura u Rwanda. Sinshidikanya ko iyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE