Mu ugukomeza gucukumbura amakuru yavugwaga ku irekurwa rya Rusesabagina muminsi ishize, Inyenyerinews yavuganye n’ abemezaga ko abarokotse ibitero bya FLN bariho bategura ikirego cy’ indishyi z’ akababaro murwego rwo gutangira inzira yo kumurekura idasebya ubuyobozi bw’ u Rwanda kubera CHOGM. Byavugwaga ko nyuma yo kwishyura cyangwa kwishyurirwa izo ndishyi z’ akababaro, Rusesabagina yari kuzarekurwa kumpamvu z’ uburwayi bwa cancer twari kubwirwa ko akeneye kwivuza igaragajwe nk’ irenze ubushobozi bw’urwego rw’ ubuvuzi mu Rwanda. Gusa nyuma yo guhabwa amakuru ku ikirego cy’ uyu muryango cyari munzira, perezida Kagame ngo yasubije abari yamuzaniye ayo makuru ababwira inkuta yubakishije dossier , abinyujije mw’ ishusho yo gusobanurira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda , ibintu bisubira irudubi.

Umuryango wa Rusesabagina usaba leta y’u Rwanda miliyoni 400 z’ amadolari waba wibitseho nibura 20% yayo ashobora gusabwa nka escrow leta iramutse ihagurukiye gusubiza icyo kirego ikawurega isebanya n’ingaruka ryagize kugihugu?

Twabajije umunyamategeko ukurikiranira hafi iby’ iyi case adusobanurira uko bishobora kugenda:

“Usibye ko guverinoma zikora ibishoboka ntizijye kuburana ibirego nk’ ibi bikanga leta nyaburayi kurusha inyafurika, ubundi muri civil cases gutsinda ni ukuba wiyizeye ku bintu bibiri. Icyambere nukuba ushobora gutanga gihamya nyagihamya kubyo urega -nka buriya gihamya ya torture bazayikura he? Icyakabiri ukaba wiyizeye financially. Ibyo bintu iyo utabihagazeho, uba uri muri bya bindi by’ uwitwaje umushyo ajya kurwana n’ ufite imbunda. Buriya iyo habaho ibiganiro mbere nibyo byari kuruta ubu bishobora kuba byararenze igaruriro.”

Dukomeje gukurikirana aya makuru.