Uburemere bw’ icyaha cy’ ihohotera rishingiye kugitsina butuma urezwe cyangwa se utunzwe agatoki ahita afatwa nk’ uwakoze icyo cyaha koko kugeza ibimenyetso bimugize umwere aho kuba yafatwa nk’ umwere kugeza ahamijwe icyaha. Usanga rwose ari uko bigenda kubera uburemere bw’ icyo cyaha. ” Guilty until proven innocent”.

Iyo rero icyaha kivugwa cyabaye imyaka itatu ine igashira ntankurukizi, biba bigoye kubona ibimenyetso byashingirwaho ngo byemeze ukuri kw’ ibyabaye akaba ariyo mpamvu abanyarwanda ubu bibaza uko Dr. Kayumba aziregura cyane ko umushinja ari umunyamakuru uzwi kandi ukunzwe.

Gusa muri context ya ceceka yimitswe mu umuco nyarwanda n’ ikibazo cya ruswa y’ igitsina tutayobewe muri sosiyete yacu y’ iki gihe, kuba umuntu yashinyiriza, akarenzaho agakorana nuwamuhohoteye ntagitangaza kirimo , ni phenomene yeze.

Ariko kandi ntabwo twakwirengagiza ukuntu icyo cyaha gikoreshwa mu ugucecekesha ,gutesha agaciro umuntu cyangwa kumurangariza muri uko kwiregura ngo ave mubyo yaba arimo biteye ikibazo systeme yahagurukiye kurwanya cyangwa se kugaragariza imikorere mibi. Ibi bikaba byaranabaye kumunyamakuru akaba n’ umunyamategeko Robert Mugabe muminsi ishize.

Nukubitega amaso mubwitonzi bukomeye kuko hashobora kuba hari ibitarashyirwa ahagaragara umuntu akaba yirinze ibyo gutera imijugujugu amakuru yose akabanza kumenyekana .

Samuel Kamanzi.