Nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda ifashe ikemezo cyo kwimura abaturage bari batuye ahantu habashyira mu  kaga mu mwaka wa 2013 imiryango 28 yimuwe ku gasozi ka Akana Byahi mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Ngungo bajya mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Rebero mu murenge wa Rubavu, n’ubu nta byangombwa by’ubutaka bw’aho batuye bafite kuko ngo ubutaka ari ubwa MINAGRI.

Abaturage bavuga ko aho batuye batabona amazi kuko nta byangombwa by’Ubutaka bakwereka ikigo WASAC

Abaturage baje gusaba ibyangobwa by’ubutaka ntibabihabwa kuko ubuyobozi bw’Akarere bwababwiye ko ubutaka batujwemo ari ubwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bityo Akarere kakaba kadafite ububasha bwo kuhatuza bitemejwe na Minisiteri ivugwa.

Bavuga ko ubwo bazanwaga guhabwa ibibanza aha batuye basanze ari imirima gusa babwirwa ko bagomba kubona ibikorwa remezo n’ibyangombwa bya burundu by’ubutaka nk’uko bari basanganywe ibyo aho bimuwe ariko kugeza ubu mu imyaka itanu ishize nta mazi aragezwa muri uyu mudugudu, bikiyongera ku kuba nta byangobwa by’ubutaka bafite bakwereka Ikigo k’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC).

Uwamahoro Mwadjuma umwe mu batuye muri uyu mudugudu yabwiye umuseke ko yahageze aje kugura ubutaka n’umwe mu bahawe ikibanza hano.

Ngo baje kubura uko babuhererekanya kubera ko ubutaka nta cyangombwa cya burundu uwo baguze nawe afite.

Agira ati “Twari dutuye ku Madjengo, twaguze n’umuntu bahaye ikibanza. Ntabwo twizeye ubu butaka kuko buba ubwawe iyo bukwanditseho, iyo ufite icyangombwa cy’ubutaka uba ufite ikizere wanafata amafaranga kuri Banki nk’abandi.”

Yakomeje avuga ko kutagira ibyangombwa byatumye batagerwaho n’amazi nka kimwe mu bikorwa remezo bari bemerewe kuko nta cyo kwereka ikigo WASAC.

Mugenzi we Tuyishime Viateur  yabwiye Umuseke ko bimuwe basanzwe bafite ibyangobwa by’ubutaka by’aho bari batuye, bizezwa guhabwa ingurane none babwiwe ko batuye mu butaka bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ati “Bakimara kutugeza hano batubwiye ko bazadushakira ibyangombwa bigeze aho nyuma batubwira ko ubutaka ari ubwa MINAGRI, bagomba kumvikana hagati y’Akarere na MINAGRI bagahinduza ibyangombwa. Tugiye kumara imyaka itanu icyo kibazo kiri aho.”

Aba baturage bavuga ko bavuye mu butaka bari bafitiye ibyangombwa bakaba baratujwe mu butaka badafiteho uburenganzira na buke.

Uyu twaganiriye ati “Ntiwabona uko ugurisha kuko ntiwagurisha ubutaka butagira icyangombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yadutangarije ko ikibazo cy’aba baturage bakizi ndetse ko batangiye kuganira na MINAGRI kugira ngo gikemuke.

Ati “Ikibazo cyajemo ni uko ubutaka bahawe bushobora kuba butari ubw’Akarere, turi kuvugana na MINAGRI ifite ubwo butaka batuyeho kugira ngo twumvikane ku kizakorwa. Ikizava mu ibiganiro turi kugirana nicyo bazamenyeshwa.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’ibikorwa remezo byo bigomba kugezwaho kimwe n’abandi baturage muri gahunda isanzwe yo gukwirakwiza amazi meza n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakenera.

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko ntavuga igihe ibiganiro hagati y’Akarere ka Ryubavu na MINAGRI bizaba byarangiye ngo abaturage bavanwe mu gihirahiro.

KAGAME KABERUKA  Alain
UMUSEKE.RW

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?fit=225%2C225&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/image-68.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSNyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda ifashe ikemezo cyo kwimura abaturage bari batuye ahantu habashyira mu  kaga mu mwaka wa 2013 imiryango 28 yimuwe ku gasozi ka Akana Byahi mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Ngungo bajya mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Rebero mu murenge wa Rubavu,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE