RDC : M23 yagarukanye ubukana mu yindi sura
Abarwanyi bakekwaho kuba aba M23 baracunga agace ka Kamango gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo-Kinshasa, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 ukuboza 2013, gusa umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru Olivier Hamuli, aravuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo kugarura umutekano no guhashya umwanzi wabateye.
Abaturage babwiye radiyo Okapi dukesha iyi nkuru ko abasirikare ba leta ya Congo birukankanwe n’aba basirikare ba M23 mu mirwano karundura yamaze nk’iminota 30 mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Aba barwanyi ba M23 kandi babashije kwigarurira uduce twa Bwisegha, duturanye na Kamango.
Umuyobozi w’akarere ka Watalinga, Saambili Bamukoka yemeje ko abo barwanyi banafite intwaro zikomeye n’ibikoresho bihagije ari aba M23 bavuye muri Uganda, ariko bakaza mu ishusho y’umutwe wa ADF/ Nalu ubusanzwe urwanya Leta ya Uganda.
Bamukoka yakomeje avuga ko abo barwanyi bamaze iminsi mike bageze mu karere ayobora.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka karere nayo iremeza aya makuru. Perezida w’iyi miryango Teddy Kataliko, yavuze ko babizi ko aba barwanyi bakomeje kwinjira bakagera ahitwa Nobili, aho bahagaritse impunzi 150 000 zari zahunze iyi mirwano.
Izi mpuzi zaheze mu gihihirahiro, zikabura epfo na ruguru zirasaba abayobozi babishoboye kureba icyo gukora zigatabarwa mu kangaratete zirimo.
Abayobozi bafite ubwoba ko hashobora gutemba imivu y’amaraso
Umuyobozi w’agace ka Beni, Amici Kalonda yavuze ko afite ubwoba bukomeye “bw’imivu y’amaraso ishobora gutemba” i Nobili (agace aba barwanyi berekejemo)mu gihe cyose aba barwanyi baba bakigaruriye bakagacunga, bityo agasaba abayobozi bo hejuru kugira icyo bakora inzira zikigendwa.
Yagize ati : “Uganda iri kubuza abaturage bacu kuyihungiramo kandi uko biri kose abaturage bacu baragomba guhunga. Ubwo rero icyo bari gukora ni ukwitwikira amajoro kugira ngo babashe kwinjira muri Uganda. Biragaragara ko umwanzi wateye afite gahunda inoze kandi ageze i Kikimbi aho batsembye imbaga y’abantu. Ni ibitero bikaze rero niyo mpamvu dutabaza ngo bihute cyane kuko abaturage bamerewe nabi.”
Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, we yavuze ko yamaze gusaba abayobozi kuba maso.
fabricefils@igihe.com
Source: igihe.com
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/rdc-m23-yagarukanye-ubukana-mu-yindi-sura/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/70714559_70714432.jpg?fit=464%2C261&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/70714559_70714432.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSAbarwanyi bakekwaho kuba aba M23 baracunga agace ka Kamango gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo-Kinshasa, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 ukuboza 2013, gusa umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru Olivier Hamuli, aravuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo kugarura umutekano no guhashya umwanzi wabateye. Abaturage babwiye radiyo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ubwo aha naho amahanga ararenganya uRwanda ko rwarushye!! za ndege zirakora iki ubwo? monusco irakora iki ubwo? reka dutegereze turebe ibyoamahanga azavuga kuko ubu nadabizi ubu barimo gushaka impapuro zizerekana ko RDF ibiri inyuma!!!!! amahanga arananiwe .com
Kagame arakina na south Africa….. amenye noneho ko Bazamusanga mu KIYOVU muri wa mwobo we, Kagame arakina na multi-national corp…… umusega kagame azi iki ?? Hari amasosiete menshi arusha urwanda na Kagame ye amafaranga…. nakomeze akine, ni igihe gito akirebera nawe
amahanga nabwo ashobora kunanirwa kuko, imbunda n’imodoka bakoresha zituruka hanze.
buri mbunda ifite serial number, buri modoka na piece zazo zigira serial number zazo kubwizo numero, bashobora kumenya aho izo mbunda ziri naho zagurishijwe. (abindi bihugu bigendera ku mategeko)….. kubwizo mpamvu bazakora ibishoboka kugirango amahoro agaruke muri kariya karere. KAGAME agomba kumenya yuko n’abandi babyeyi babyeye ABAHUNGU kandi ko u Rwanda ari igihugu gikennye, kubizo mpamvu, agomba kwicisha make kuko ntawe uzongera kumwihanganira. 1, oct, 1990 yaje yitwaje imbunda gusa. nta mafanga cyangwa indege yari afite.