Udinga umaze igihe ahatanira kuyobora Kenya (Ifoto/Internet)

Raila Odinga uhanganye na Uhuru Kenyatta muri Kenya, yavuze ko atazitabira amatora y’Umukuru w’igihugu naba tariki ya 17 Ukwakira 2017.

Iyi ni yo tariki yari yongeye kwemeza ko aya matora yaberaho, nyuma y’aho ayari yabaye tariki ya 8 Kanama 2017, Urukiko rw’Ikirenga ruyatesheje agaciro.

Muri aya matora, Uhuru Kenyatta w’imyaka 55 yari yatsinze Raila Odinga w’imyaka 72 ku majwi 54,27%, mu gihe Odinga yari yagize 44,74%.

Gusa Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko aya matora yabayemo uburiganya, ndetse rutangaza ko mu minsi 60 hagomba kuba andi.

Nyuma yo kwemeza indi tariki y’amatora bikozwe na Komisiyo y’amatora, Odinga yavuze ko atemera iyi tariki kuko ngo iyi Komisiyo itigeze imugisha inama ngo bose bemeranye kuri aya matariki, nk’uko ikinyamakuru The daily nation kibivuga.

Odinga yavuze ko ishyaka rya Perezida Kenyatta ngo ariryo ryishyiriyeho aya matariki.

Odinga kandi yahise asaba ko abagize komisiyo y’amatora bagomba kuyivanwamo kugira ngo amatora azabe mu bwisanzure.

Yagize ato “Ntabwo byaba binyuze mu mucyo ko komisiyo y’amatora yongera gutegura andi, kubera iyi mpamvu turasaba ko hakorwa iperereza mu buryo bw’ikoranabuhanga mu bijyanye no kubarura amajwi.”

Odinga yavuze ko hagomba kongera kubaho kungenzura lisiti y’abazatora n’ahazatorerwa.

Yunzemo ati “Nta yandi matora azaba tariki ya 17, mu gihe ibyo nsaba bizaba bitubahirijwe.”

Kugeza ubu ntacyo Komisiyo y’amatora iravuga kuri ibi byavuzwe na Odinga