Perezida wa Leta Zunze ’bumwe za Amerika, Barack Obama yaburiye Uburusiya kudakokomeza kugaragaza ibikorwa bya gisirikare mu duce tumwe tugize igihugu cya Ukraine.

Perezida Obama yavuze ko ibyo igisirikare cy’Uburusiya kiri gukora bizabagaruka.Yavuze ko kuvogera Ukraine nta nyungu bifite ku Burusiya ndetse n’Uburayi. Yagize ati :”kuvogera uko ariko kose ubusugire bwa Ukraine ni uguteza umutekano mucye”

Yakomeje aburira Uburusiya kubaha ubusugire bwa Ukraine ndetse n’amategeko mpuzamahanga.Yavuze ko ibyo bishobora no guteza umutekano mucye mu mahanga cyane cyane kubera imikino iri kubera mu Burusiya.

Yavuze ati :”Mu gihe hashize iminsi amahanga aje mu mikino ya olempike ,bizatera akavuyo mu bihugu byinshi ku isi. Kubw’ibyo, Amerika izafatanya n’umuryango mpuzamahanga mu gushyiraho ibihano kuri buri wese uzakoresha ingufu za gisirikare muri Ukraine.”

Icyakora Obama ntiyigeze avuga ibihano bizafatirwa Uburusiya, ariko umunyamakuru wa BBC uri I WashingtonBeth McLeod yatangaje ko Amerika igiye guhagarika ubucuruzi yagiranaga n’Uburusiya. Uburusiya kandi bushobora kutemererwa kwakira inama y’ibihugu 8 bikize ku isi, iyo nama iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka.

Ejo kuwa Gatanu Perezida w’inzibacyuho wa Ukraine Oleksander Turchynov yavuze ko Uburusiya buri guteza intambara ngo Ukraine irakare irwane maze Uburusiya bubone uko bwigarurira agace ka Crimea.

Yakomeje avuga ko Uburusiya butangije imvururu nk’izo bwatangije muri Abkhizia muri Georgia mu mwaka 2008,bikarangira ako gace kometswe ku Burusiya.

Imvururu zatangiye mu Gushyingo umwaka ushize ubwo uwari perezida Yanukovych yanze ubucuruzi hagati ya Ukraine na leta zunze ubumwe z’Uburayi ahubwo agakorana n’Uburusiya. Imyigaragambyo isaba ko ava ku butegetsi yahise itangira.Amaze gukurwa ku butegetsi ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byakomereje muri Crimea.

Source :BBC