Mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko imizi ya Jenoside yatangiye mu kinyejana cya 19 ubwo Abamisiyoneri b’Abafaransa, Ababiligi n’idini rya Gatolika byageraga mu Rwanda.

Mu ijambo rye, imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, n’abanyacyubahiro benshi baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, Perezida Kagame yavuze Abamisiyoneri baje mu kinyejana cya 19 abazungu baje bagaragaza ko hari ibyo baje kuvumbura nyamara bihindukamo politike n’amacakubiri, yaje kugeza kuri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

Perezida Kagame yagize ati “Mu kinyejana cya 19 ubwo Abafaransa bahageraga, batangiye kubiba amacakubiri, noneho bitizwa umurindi n’Abamisoyeneri b’Ababiligi bazanye n’abaje bari mu idini rya Gatolika, baje bagashaka uko bakongeza umuriro hagati y’Abatutsi, Abatwa n’Abahutu, nk’aho bari babuze ubundi buryo bateza imbere igihugu, cyangwa ngo bashake ubundi buryo bagomba kubayobora, badatumye haba icyatumye Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi iba.”

Ibi Perezida Kagame yavuze ko abazungu aribo bazanye amacakubiri, byaje byunga mu byo mugenzi we waUganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze, agaragaza ko Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bari babanye neza, buri wese mu kazi ke( ubuhinzi, ubworozi no guhiga no kubumba).

Nyuma ya 1994 Ubwiyunge bwahawe intebe

Perezida Kagame yashimiye cyane abarokotse Jenoside batanze imbabazi ku babiciye, ko uwo ariumusanzu utagira uko ungana ku gihugu.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakurikiye inzira y’ubwiyunge, uretse ko ngo ibyo byose bitasubizaho ibyabuze, ashimira abatanze imbabazi.

Yagize ati“Kwitanga kwabo, ni impano batanze itagira uko ingana bahaye igihugu cyabo, kandi ni imbuto yavuyemo igihugu gishya gihari ubu, ibyo bakoze byarenze akababaro bari bafite n’agahinda bari bafite, barakoze cyane ku byo bakoze.”
Yanashimiye n’abandi bicujije ibyaha bakoze, ariko abaha ubutumwa bw’uko aribo bikoreye umutwaro w’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yanashimiye amahanga yaje kwifatanya n’u Rwanda kuri iyi nshuro ya 20 kwibuka.

Abayobozi bitabiriye kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, barimo Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazzaville n’umugore we, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’umugore we, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Ibrahim Keita wa Mali, Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa Loni, Nkosazana Dlamini-Zuma, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ Afurika y’Uburasirazuba, Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Dr Donald Kaberuka, Umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere(BAD), Ketumile Joni Masire wahoze ari Perezida wa Botswana, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Mary Robinson wahoze ari Perezida wa Ireland, Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi n’uwabaye Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa n’umugore we, n’abandi.

Abanyacyubahiro bashe kwifatanya n’u Rwanda kwibuka

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSMu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko imizi ya Jenoside yatangiye mu kinyejana cya 19 ubwo Abamisiyoneri b’Abafaransa, Ababiligi n’idini rya Gatolika byageraga mu Rwanda. Mu ijambo rye, imbere y’imbaga y’Abanyarwanda, n’abanyacyubahiro benshi baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, Perezida Kagame yavuze Abamisiyoneri baje...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE