Perezida Kagame ntazajya mu nama y’i Paris
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ntazitabira inama yatumijwe n’ u Bufaransa izabuhuza n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika mu Mujyi wa Paris igamije kwiga ku mutekano n’amahoro ku mugabane w’Afurika.
Perezida Paul Kagame
Iyi nama yateguwe n’igihugu cy’u Bufaransa izamara iminsi ibiri, tariki 6 na tariki 7 Ukuboza 2013.
Muri iyi nama Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.
Perezida w’u Rwanda ntazitabira iyi nama kubera ko ihuriranye n’inama y’igihugu y’umushyikirano na yo izatangira ku itariki ya 6 Ukuboza 2013.
Inama y’umushyikirano iyoborwa na Perezida wa Repebulika ikamuhuza n’ abantu batandukanye barimo abayobozi b’igihugu mu nzego nkuru, abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika 40 ni bo batumiwe mu nama izaniga ku ishyirwaho ry’ ingabo z’Afurika z’imparirwa gutabara zishobora kwifashishwa mu kugarura amahoro aho rukomeye.
Perezida Kagame abaye umukuru w’igihugu wa kabiri mu bari batumiwe utazitabira iyi nama nyuma ya Jacob Zuma, Perezida wa Afurika y’Epfo na we utazayitabira kubera ko kuri aya matariki azaba ari mu nama y’ishyaka riri ku butegetse (ANC).
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/perezida-kagame-ntazajya-mu-nama-yi-paris/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Perezida-Kagame-Paul.jpg?fit=598%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/Perezida-Kagame-Paul.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSPerezida w’u Rwanda Paul Kagame ntazitabira inama yatumijwe n’ u Bufaransa izabuhuza n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika mu Mujyi wa Paris igamije kwiga ku mutekano n’amahoro ku mugabane w’Afurika. Perezida Paul Kagame Iyi nama yateguwe n’igihugu cy’u Bufaransa izamara iminsi ibiri, tariki 6 na tariki 7 Ukuboza 2013. Muri iyi nama Perezida Kagame azahagararirwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS