Perezida Kagame ari muri Djibouti mu ruzinduko rw’akazi Yanditswe na KT Editorial
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Bageze muri icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Djibouti ruje rukurikira urwa Perezida w’icyo gihugu, Ismaïl Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda ku itariki ya 04 Werurwe 2016.
Akigera muri Djibouti, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Ismaïl Omar bigamije kongera imbaraga mu buhahirane bw’ibihugu byombi.
Muri ibyo biganiro Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bishishikajwe no guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga n’ibindi.
Yakomeje avuga ko ariko ubwo bufatanye butazagarukira aho gusa ahubwo ngo buzagera no ku bindi bitandukanye bifitiye inyungu ibihugu byombi.
Mu mwaka wa 2013 u Rwanda na Djibouti bashyize umukono ku masezerano, yemerera u Rwanda gutunga no kubyaza umusaruro ubutaka bwa hegitari 20 rwahawe na guverinoma ya Djibouti.
Ubwo butaka buri hafi y’ibyambu bya Djibouti (Port of Djibouti, PAID) na Dubai (Dubai World International Port).