Mu gihe biteganywa ko Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika azasura igihugu cya Kenya afitemo inkomoko, Patrick Rushing umuyobozi (mayor) w’umujyi muto i New York arashinjwa kugereranya  Obama n’umugore we nk’inkende ndetse n’ingagi.

Amakuru akomeje gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku isi, avuga ko Patrick Rushing yatangaje aya magambo yasesenguwemo nk’irondaruhu ku rukutarwe rwa facebook.

obama-02-1024

By’umwihariko akaba yaragereranyije isura ya Michelle Obama umugore wa Perezida Obama nk’iy’ingagi ndetse ko nta wundi bakwiranye uretse Obama nawe yagereranyije k’inkende.

Nyuma y’ayo magambo yatunguye isi yose,  inama y’umujyi yahise iterana basaba uyu muyobozi kwegura mu gihe Obama we n’umuryango we batari bagira icyo babivugaho.

Lee Bennett  umuvugizi wa polisi mu mujyi wa New York yatangaje ko aya magambo Patrick yatangaje adakwiye, ndetse ko ashobora kumubyarira amazi n’ibisusa.

N’ubwo bwose inama y’umujyi yamusabye kwegura, yabihakanye avuga ko adashobora kwegura ndetse ko ibyo yavuze ari byo, ko uwabaza Michelle Obama ko asa n’ingagi ko nawe ubwe atabihakana.

mayor

Mu gihe benshi bategereje kumva ibizakurikira aya magambo asesengurwamo irondaruhu, Patrick Rushing akomeje gushimangira ko ibyo yatangaje nta rondaruhu ririmo.

Muri Werurwe 2014 nibwo nabwo ikinyamakuru gikorera mu gihugu cy’ ububiligi cyasohoye inkuru iriho ifoto ya Perezida Obama n’ umufasha we Michelle Obama, bari mu isura y’ inkende, ibyo bikaba byateje urujijo.

Icyo kinyamakuru cyandikwaga mu rurimi rw’ igi-flamand, maze gisohora iyo nkuru mu gihe haburaga iminsi mike ngo Obama ajye kwifatanya n’ iki gihugu cy’ u Bubiligi mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 100 iki gihugu kimaze kivuye mu ntambara y’ isi yose ya mbere. Ibyo bikaba byaratangazwaga ko na Perezida Vradmir Poutine w’u Burusiya ashobora kuba abifitemo uruhare