Njya nibaza urwego tuzabasha kwizera nk’ abanyarwanda , tukavuga tuti hariya ho igikora ni itegeko twemye, ngaheba! Umunyarwanda azagana uruhe rwego yizeye ukuri n’ubutabera nyabyo? RYARI??

Nimba opozisiyo isamira ikibaye cyose hejuru ikihutira kugikoramo inkuru zica igikuba, leta ikaba nayo yikanga akabaye kose yihutira kuniga no kurasa ninde uzaca inkoni izamba ngo umunyarwanda ave muri muzunga y’ ibinyoma n’ ubwicanyi amazemo imyaka itagira ingano?!

RIB nk’ urwego ubona rugizwe n’ abanyabwenge bafite ubumenyi bujyanye n’ igihe turimo, yari ikwiye gukora kinyamwuga kuburyo aho igeze twajya twemera ko impaka zirangiriye. Birakenewe cyane. Gusa kuva yaremeye gukoreshwa mu ukugoreka ukuri ku urupfu rwa Kizito Mihigo n’ aho izajya itubwiza ukuri tuzajya tugukemanga.

Kurikira ikiganiro waramutse Rwanda n’ umuvugizi wa RIB aho yemeza ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye , RIB ikaba inabifitiye ibimenyetso yakuye mu mashusho ya camera footages z’ inyubako y’aho byabereye…

lki kiganiro kandi cyagarutse ku mikorere ya bamwe mu ba youtubers bashobora kuba bagiye kwamburwa amakarita y’ ubunyamakuru (RMC), kubera content y’ ibiganiro bakorera kuri youtube…

Samuel Kamanzi