Murekatete Anatalie w’imyaka 36 yaciwe akaboko biturutse ku makosa y’umuganga, yizezwa ubufasha na Minisiteri y’ubuzima ariko avuga ko amaso yaheze mu kirere.

Murekatete umubyeyi w’abana batatu utuye mu Mudugudu wa Nyarusovu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, yaciwe akaboko ku itariki ya 13 Ukwakira 2005 nyuma yo guterwa nabi serumu n’umuganga wakoreraga ku kigonderabuzima cya Coko, Musuhuke Venant, arwara akaboko nyuma y’iminsi itanu baza kugaca .

Aganira na IGIHE, Murekatete yavuze ko yagiye ku kigonderabuzima cya Coko arwaye malariya agezeyo aterwa serumu. Umuganga w’umugore wari wayimuteye yaje kugira akazi kenshi abwira Musuhuke ko yazakuza ku muhindurira.

Musuhuke yaje guhindurira serumu Murekatete avana ku kuboko bari bateyeho bwa mbere ashyira ku kuboko kwa kabiri. Musuhuke yateye Serumu Murekatete amaze kuyimutera ntiyakuraho garot,akagozi kifashishwa mu gushaka umutsi.

Nyuma y’igihe gito Murekatete ngo yatangiye kubabara akaboko akajya ahamagara abaganga, akababwira ko ukuboko kumurya ariko abaganga ntibabyiteho bakagirango no ugutaka gusanzwe kw’abarwayi.

Murekatete yakomeje kuvuza induru bigeze aho Musuhuke aza kureba ari nabwo yamubwiraga ko yari yibagiwe gukuraho garot.

Nyuma yo gukuraho garot ku kuboko kwa Murekatete yakomeje kuremba akajya asaba ko bamureka akajya kwivuriza ku bitaro byisumbuyeho kuko yari akomeje kuremba, ariko ibitaro bya Coko ntibyamwohereza hakiri kare.

Murekatete yaje guhabwa taransiferi (transfer) ariko agera ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare yarembye cyane biba ngombwa ko acibwa akaboko.

Muri raporo yakozwe na Dr.Walter Krezdorn waciye akaboko ka Murekatete avuga ko byatewe n’amakosa y’abaganga bamuteye nabi umuti akaba yaramuciye akaboko mu rwego rwo kurengera ubizama bwe.

Murekatete amaze gukira asigaranye akaboko kamwe yaje kugana inkiko arega Musuhuke, icyaha kiramuhama afungwa amezi atandatu nyuma aza gufungurwa.

Murekatete avuga ko nyuma yo gucibwa ukuboko yahuye n’ibibazo bitandukanye n’ubukene bumugeraho, kuko adashoboye gukora. Yaje kugana Minisiteri y’Ubuzima imusezeranya ko izamufasha mu mibereho ye.

Ibaruwa yanditswe na Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene wari Minisiteri w’Ubuzima muri icyo gihe gihe, IGIHE ifitiye kopi, yandikiye Intara y’Amajyepfo asaba ko Intara yakora uko ishoboye igafasha Murekatete mu mibereho ye.

Zimwe mu nteruro ziri muri iyi baruwa yanditswe na Dr. Ntawukuriryayo zigira ziti ; “ Nk’uko raporo ya Dr. Walter Krezdon wafashe icyemezo cyo guca akaboko ka Murekatete Anatalie kubera ko yasanze aricyo gisigaye gukorwa ngo adatakaza ubuzima bwe bitewe n’abari bamuvuye nabi, mbandikiye nshaka kubasaba ko mwakora ibishoboka byose mugafasha Murekatete n’umwana we akazashyirwa mu bana bafashwa kwiga n’ikigega cy’uburezi.”

Dr. Ntawukuriryayo yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubuzima nayo yemeye kuzamutera inkunga ishoboka kugira ngo abashe kubaho nko kumugurira insimburangingo no kumutera inkunga mu mishinga ibyara inyungu.

Dr. Ntawukuriryayo kandi yari yasabye Intara y’Amajyepfo gukurikirana abagize uruhare mu kumuca akaboko kubera uburangare.
Murekatete yabwiye IGIHE ko aheruka Dr. Ntawukuriryayo amwizeza ko Minisiteri y’Ubuzima izamufasha, Akarere nta kintu kari kamufasha.

Ndashimye Bernardin, Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka (SGF), aganira na IGIHE yavuze ko ubundi hagenderwa ku mategeko mbonezamubano rusange, ateganya ko buri muntu wese ukoze ikosa amategeko amutegeka kwishyura ibyatejwe n’icyo gihombo, ariko umuntu agendeye ku ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima yemeye ikosa ubwo Minisiteri izagenda yegere umuturage bumvikane ku ndishyi.

Mugume Sam, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangarije IGIHE ko ikibazo nk’iki iyo cyabayeho habanza gukorwa igenzura ryimbitse ku cyaba cyarateye iki kibazo nyuma hagafatwa imyanzuro.

Mugume yagize ati “Umuntu wagize ikibazo nk’iki akanyura mu nzego zose bikagaragara ko umuganga yagize amakosa umuganga arahanwa ndetse akanagenerwa n’indishyi nubwo nta ndishyi y’ukuboko cyangwa ukuguru. Niba uyu muntu ariko byaragenze uko, yaba ari mu nzira nyayo yo guhabwa indishyi.”

rubibi@igihe.rw