Mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukora uko bushoboye kose ngo uyu mujyi urangwe n’isuku, mu Murenge wa Gitega, akagari ka Kora, mu Karere ka Nyarugenge aho bakunda kwita mu Gakinjiro haravugwa umwanda ukabije ugaragara mu nkengero z’inyubako za koperative zikoreramo.

IFOTO

Inyubako ivugwaho kujugunywaho imyanda myinshi ni inyubako  ikoreramo amakoperative atandukanye nk’ikora iby’ububaji ‘Cooperative des minuiseriers modernes de Kigali’ ikaba ikora ibikoresho bikomoka ku mbaho, iyitwa ‘Complexe artisanal de Gakinjiro’ ikora ibintu bikozwe mu ibumba harimo n’imbabura.

Hari n’iyitwa ‘Cofolupa’ ikora amasanduku ya Mare ndetse na Koperative ‘Ingunguru’ ikora ibikoresho bivuye mu byuma by’ingunguru zishaje.

Aya makoperative aratungwa agatoki kuba ari yo ateza umwanda muri aka gace, aho gukusanyiriza imyanda ahabugenewe abahakorera bahitamo kuyohereza mu gashyamba kari munsi y’inyubako amakoperative akoreramo.

Umuyobozi w’aya makoperative Hadji Idris aganira nabanyamakuru yahakanye ko iyi myanda yiganjemo amakarito, amashashi… yaba iva mu nyubako bakoreramo avuga ko aya makoperative yifitiye aho akusanyiriza ibisigazwa n’imyanda.

Yemeje ahubwo ko iyi myanda ijugunywa n’abaturage baturiye Agakinjiro, yongeyeho ko ziriya Koperative zashyizeho gahunda y’umuganda uhoraho mu rwego rwo gutsimbataza isuku aho ziriya Koperative zikorera.

Mu rwego rwo kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge iyi nyubako ibarizwamo bubivugaho, Gonzaga ushinzwe isuku n’imiturire muri Gitega yabwiye abanyamakuru ko abaturage bagomba kumva ko isuku ari inshingano ya bose haba abayobozi ndetse n’abaturage muri rusange.

Kuri we ngo nta Munyarwanda ukwiriye kuba ahantu hafite isuku nke. Gonzaga yongeyeho ko umurenge ayoboye wasabye abacuruzi bose gushaka ahantu habugenewe ho gushyira imyanda mu rwego rwo kwirinda ko umwanda ukwirakwira, udakurikije iyo gahunda agahanishwa gufungirwa ibikorwa.

Gonzaga yashoje ashimangira ko ubuyobozi bwa Gitega bugiye gukurikirana bukamenya umuntu cyangwa abantu baba bamena iriya myanda hariya hantu bakazakurikiranwa.

inkuru: UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/IFOTO.jpg?fit=388%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/IFOTO.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSMu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukora uko bushoboye kose ngo uyu mujyi urangwe n’isuku, mu Murenge wa Gitega, akagari ka Kora, mu Karere ka Nyarugenge aho bakunda kwita mu Gakinjiro haravugwa umwanda ukabije ugaragara mu nkengero z’inyubako za koperative zikoreramo. Inyubako ivugwaho kujugunywaho imyanda myinshi ni inyubako  ikoreramo amakoperative...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE