dr-mike-onealAndi makuru arambuye kuri uyu muyobozi mushya wa Kaminuza y’u Rwanda, murayasanga kuri iyi link: http://www.oc.edu/president/emeritus/

Abandi bagize ubwo buyobozi bushya murabasoma mu nkuru y’igihe.com iri hano hasi: 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2013, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho ubuyobozi bwa Kaminuza imwe y’igihugu ihuriwemo n’amashami menshi aherereye hiry no hino mu gihugu.

Nk’uko biri mu itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’intebe, ubuyobozi bwashyizweho mu buryo bukurikira :

Mu buyobozi bukuru:

Umuyobozi mukuru (Chancellor) : Dr. Mike O’ Neal 
Umuyobozi mukuru wungirije (Vice Chancellor) : Emeritus Prof. James McWha
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi : Prof. Nelson Ijumba
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi : Mr. Prudence Rubingisa

Mu buyobozi bw’amashami y’iyi kaminuza (College Principals) :

1. Ishuri rikuru ry’ubucuruzi n’ubukungu : Dr. Papias Musafiri
2. Ishuri rikuru ry’uburezi : Prof. George Njororoge
3. Ishuri rikuru ry’ubuhinzi , ubumenyi bw’inyamanswa n’ubuvuzi bw’amatungo : Dr. Leatitia Nyinawamwiza
4. Ishuri rikuru ry’ubuvuzi n’ubuzima : Dr. Phillip Cotton
5. Ishuri rikuru ry’indimi ubuhanzi n’ubumenyamuntu : Mrs Usta Kayitesi
6. Ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga : Dr. Manasseh Mbonye

Inama y’ubutegetsi:

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi : Prof Paul Davenport
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wungirije : Dr. Diane Karusisi

Abanyamuryango:

Prof. Clet Niyikiza, Prof Geoffrey Rugege, Sir. David King, Dr. Ignace Gatare, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Mrs. Christine Uwimana, Dr. john Nkurikiye, Mr. Hannington Namara, Mrs. Deidra Shears

Bimwe mu bigwi by’umuyobozi mushya wa kaminuza imwe

Dr. Mike O’ Neal wahawe kuyobora ku nshuro ya mbere, Kaminuza imwe y’igihugu mu Rwanda, yahoze ari umuyobozi wa Kaminuza ya Oklahoma Christian University iherereye muri Leta ya Oklahoma, kuva mu 2002 kugeza mu 2012. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, O’Neal yamenyekanyeho kuba yarateje imbere cyane iyi Kaminuza, ku buryo iyi Kaminuza yagabanyije bigaragara ingengo y’imari bakoreshaga, ndetse yongera ibikorwa byerekeranye n’uburezi, aho ngo yafashije mu kongera amashami 20.

Uyu mugabo kandi ngo yatumye Kaminuza mu gihe cy’ubuyobozi bwe yongera umubare w’abayiganamo mu kuyigamo inshuro enye mu byiciro byose, haba mu kiciro kibanza cya Kaminuza, ndetse na Masters. Ikindi ngo yibukirwaho cyane ni ukuba yarubakishije amacumbi y’abanyeshuri ahagaze agaciro ka miliyoni 34.

O’ Neal kandi ngo si Kaminuza gusa yagiye akorera kuko yanakoreye ibigo byigenga bikora ibaruramari n’igenzura nka ; Coopers & Lybrand ; Touche, Ross & Co ; na Ernst & Ernst. Uyu mugabo kandi akaba yaragiye aza mu Rwanda kenshi akakirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zose, barimo Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’intebe.