Kubona umukuru w’ igihugu usanzwe azwiho ikibazo cya  paranoia muri ibi bihe bikomeye bya COVID19, ushobora no kuba yanigiriye muri za gahunda z’ abacuruzi b’ amabuye y’ agaciro ka ruteza ntambara yicara abikwa n’abitwa ko bahanganye nawe ,hari uwo bigitangaza kubona iyo opozisiyo ihabwa urwamenyo aho yumvikanye hose ? Ninde muntu muzima waha agaciro  abanyepolitike nkabo?

Umuntu azajya ahimba ibinyoma  nkibi kugirango azagezehe abanyarwanda ?

Dukwiye gushyira itandukaniro hagati y’ abarwanya Kagame na opozisiyo nyarwanda nyirizina kuko ibihuha biteye isoni nkibi  bitesha agaciro abitangira urugamba rwo guharanira  impinduka mu mitekerereze n’ miyoborere y igihugu cyacu ! Ibi bihuha  bitesha agaciro intambwe ntoya zimaze guterwa mu ubwisanzure bw’ isakaza bitekerezo.

Umuntu agera aho yibaza nimba ba nyiri ibyo bihuha bajya bibuka ko u Rwanda ruyobowe n’urwego rwa gisirikari , urwego  ubutegetsi bw’ uwo Kagame bahora babika rushingiyeho ,rukaba ari narwo rwaba rugomba gusubiza ibintu kumurongo umunsi urwo rupfu bamwifuriza ruramutse rwamwiyeretse!

Ese muri uko kubika umuntu wiyubatseho igihugu cyose , ushobora guherekezwa n’ ibihe bibi cyane  baba barateganyirije iki cyafasha abanyarwanda muri ibyo bihe?

Kwibwira ko Kagame avuye mukibuga ibibazo byose U Rwanda rufite byahita bikemuka  ni ukutareba kure , ni n’ ubuswa  bukabije butakagaragaye kumunyepolitike muri iki gihe! Ni akumiro!   

Kurwanya leta y’ igitugu ni ukuba ijwi ry’ abavandimwe bacu badashobora kwivugira , ni ukuvuganira abatotezwa , n’abashonje; kandi abantu dufite babarizwa muri ibyo byiciro ni benshi muri iki gihe.

Kurwanya igitugu cy’ uwo Kagame byakabaye bigaragarira mubikorwa byo guhora twibutsa abanyarwanda, abavandimwe bacu n’ abababayobora ko bagomba gushyira imbere repubulika aho gushyira imbere icyamamare /generali runaka/ perezida  wahinduwe ikigirwamana bakunda bikabije cyangwa batinya bikabije.

Ni akazi gakomeye. Ni intambara ikomeye yambuye bamwe ubuzima, ntabwo ari urubuga rw’ imikino rwo gukina udutendo twa politike iciriritse .

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/08/IMG-20200823-WA0015.jpg?fit=547%2C329&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/08/IMG-20200823-WA0015.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONKubona umukuru w' igihugu usanzwe azwiho ikibazo cya  paranoia muri ibi bihe bikomeye bya COVID19, ushobora no kuba yanigiriye muri za gahunda z’ abacuruzi b’ amabuye y’ agaciro ka ruteza ntambara yicara abikwa n'abitwa ko bahanganye nawe ,hari uwo bigitangaza kubona iyo opozisiyo ihabwa urwamenyo aho yumvikanye hose...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE