Mu nyandiko yo kwibuka Charles Ingabire , Noble Marara   yatangiye  atwibutsa ko uyu munsi tariki 30.11.2018 hashize imyaka  irindwi   Charles Ingabire  avuga ko yari umuvandimwe w’ inkoramutima ye  yishwe.

Hashize imyaka irindwi Charles Ingabire yishwe . Abanyamakuru bakomeje gutotezwa. Hari abishwe, hari abahunze ( Rugambage , Gasasira etc..). Abanyamakuru bakomeje  gushimutwa no gukorerwa iyica rubozo , urugero rwa hafi twatanga ni urwa Phocas Niyonizera wamaze icyumweru mumaboko y’ inzego z’ umutekano z’ u Rwanda  zikamwerekana ari uko induru y’ abamutabariza kumbuga nkoranyambaga no mu miryango mpuzamahanga itandukanye yita kuburenganzira bwa muntu  bayibujije amahoro.

Noble Marara ati: “uyu munsi  twibuke ubutwari bwa Charles Ingabire kuko intambara  yarwanye ubudasubira inyuma na rimwe itari yoroshye cyane cyane igihe ubugome bwa leta mpotozi ya Kagame  yacaga intege abandi .”

Ati “yabayeho mu ihungabana , nta mutekano na mucye afite ariko  yanga kureka akazi yakoraga kuko kuri we byari umuhamagaro n’ inshingano yahozaga kumutima.”

Ati  “burya abantu bajya bibagirwa ko mbere yo kwicwa  yanabanje gutotezwa bikomeye , leta ya Kagame ikajya imutumaho amabandi  akamukubita kuburyo na mbere yuko araswa yari ari kwivuza ibikomere  bya kimwe muri ibyo bitero .”

Muri ibi bihe bikomeye turimo , Charles Ingabire ni atubere urumuri kuko nkuko nanone Noble Marara yabyanditse,  asubiramo amagambo ya Edward Snowden , ”Iyo  gushyira ahagaragara icyaha  bifashwe nko gukora icyaha ,  tuba tuyoborwa n’ umunyabyaha! ”

Turakwibuka Charles Ingabire.

Christine Muhirwa