Perezida Jakaya Kikwete na Perezida Joseph Kabila muri iki gitondo tariki ya 10 Gicurasi 2014 bahuriye i Kinshasa muri RD Congo . Mu biganiro byabo Perezida Kikwete arishimira ko amahoro yagarutse muri RD Congo aho iki gihugu nacyo cyohereje ingabo muri Monusco. N’ubwo bimeze gutyo, abantu bari kwibaza ikihishe inyuma y’uru rugendo dore ko ubusanzwe aba baperezida badakunze gusurana.

Muri uru rugendo rwe yatangiye ejo rugomba kurangira uyu munsi Perezida Kikwete yakiriwe na Minisitre w’IntebeMatata Ponyo ku kibuga cy’indege cya N’djiri.

Aganira n’abanyamakuru Perezida Jakaya Kikwete yavuze igihugu cya RD Congo na Tanzaniya ari ibihugu by’inshuti kandi by’ibituranyi.

Yakomeje agira ati “Twaganiriye ku bibazo bitandukanye bya politiki n’ubukungu cyane cyane ku mubano w’ibyo bihugu byombi mu rwego rw’ubukungu.

Yakomeje avuga ko yishimira ko amahoro yagarutse akaba asaba ko ayo mahoro akwiriye gusigasirwa.

Ingabo za Tanzaniya zaje muri iki gihugu mu rwego rwo kugarura amahoro no guhashya imitwe yitwara gisirikare ikorera kuri ubu butaka. Nyuma y’aho izi ngabo zihashijwe umutwe wa M23 zakomeje guhashya imitwe itandukanye ya gisirikare ikorera muri Kivu y’amajyepfo nyuma y’aho igice kimwe cy’izi ngabo cyoherejwe kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru aho bahashyije imitwe ya, ADF NALU FDLR barayihore.

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete urugendo rwe muri RD Congo ruhishe byinshi

Muri uru rugendo abenshi barwibajijeho dore ko asuye iki gihugu bivugwa ko ari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro acukurwa muri iki gihugu. Si byo gusa kuko avugwaho gukunda magara umutwe wa FDLR leta y’u Rwanda ivuga ko wasize ukoze jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Ni nayo mpamvu ubwo ingabo ze ziri muri RD Congo zahashyaga imitwe yitwara gisirikare ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru bahashyije ADF NALU basiga FDLR kandi ntibasobanura impamvu uyu mutwe bawusize.

Ikindi abantu bavuga kuri uru rugendo ni umubano uri hagati ya RD Congo na Tanzaniya kandi ibi bihugu byombi bikaba bitumvikana n’u Rwanda. Hakongeraho ko ashyigikiye FDLR.

Ibi rero bituma abantu bakeka ko hari akantu kihishe muri uru rugendo rwe dore ko hamaze iminsi hari amakuru avuga y’uko FDLR iri kugenda isatira imbibi z’u Rwanda kandi mu Rwanda hakaba hari abantu bafunzwe bakekwaho gukorana nayo.

Ibi byose bikaba bishatse kuvuga ko Jakaya Kikwete yaba yaje muri RD Congo hari gahunda ihamabye ashaka kuvugana na Joseph Kabila nawe udatana no gushyigikira FDLR.

Abantu basesengura politiki yo muri aka karere baravuga ko mu bizanye Jakaya Kikwete n’iyi dosiye ya FDLR yaba irimo. Bakaba babivuga bashingiye ku busesenguzi kurusha kugendera ku bimenyetso bifatika.

N’ubwo ntawahagarara ngo yemeze ko ikizanye Kikwete muri RD Congo haba harimo ibyo bibazo bya FDLR amakuru afitiwe gihamya aravuga ko hari ikintu cy’ibanga rikomeye baganiriye dore ko batemeye ko itangazamakuru ribageraho mbere y’uko batangira kugira icyo baganira.

Perezida Kabila we yanze kuvugana n’itangazamakuru naho mugenzi we Jakaya Kikwete avugana naryo barangije ibiganiro bapanze ibyo aza kubwira itangazamakuru.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com