Ngirababyeyi yapfuye azize kunywa udushashi 24 twa Chief Waragi yari yashyiriweho intego
Ngirababyeyi Jean Claude yapfuye ku itariki 9 Mata ahagana mu ma saa moya za nijoro, bikaba bivugwa ko yari avuye mu kabari k’uwitwa Shyaka Jean de Dieu, kari aho atuye mu kagari ka Nyakabungo, mu murenge wa Byumba, aho bivugwa ko yanyweraga urwagwa na Chief Waragi, hanyuma agategera kunywa inzoga z’umurengera zikamuhitana
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Andrew Hakizimana, yavuze ko aho kujya mu biganiro bijyanye n’icyunamo nk’abandi baturage, Ngirababyeyi yagiye kwa Shyaka ahagana mu ma saa cyenda zo ku gicamunsi, maze atangira kunywa urwagwa.
Nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa Polisi abivuga, ngo nyuma yaje kubwira Shyaka ko ashobora kunywa udushashi 24 twa Chief Waragi akatumara kandi ntibigire icyo bimutwara. Bivugwa ko Ngirababyeyi yamutegeye ko naramuka atatunyoye ngo atumare, amuha telefone igendanwa n’isambu, naho Shyaka amwemerera ko natunywa akatumara atari butumwishyuze.
CIP Hakizimana yavuze ko Ngirabakunzi yatangiye kunywa utwo dushashi 24 kugeza atumaze. Bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri arataha, ageze iwe mu ma saa moya z’ijoro ahita apfa.
CIP Hakizimana ati: “Turi mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu si umwanya wo kwishimisha ahubwo ni umwanya wo kwegera abacitse ku icumu tukabakomeza. Abantu bacuruza ibinyobwa bisindisha mu masaha yo kwitabira gahunda y’ibiganiro baba banyuranya na gahunda za Leta, bakaba kandi banyuranya n’amabwiriza yashyizweho, bagomba gufatirwa ibihano… Uretse kuba bataragiye mu biganiro nk’abandi baturage, kunywa no gucuruza Chief Waragi ubwabyo ntibyemewe mu Rwanda.”
Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange, harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora. Yasoje akangurira abaturarwanda kwitabira gahunda zagenwe mu gihe cyo kwibuka, yibutsa ko bagomba kwitabira gahunda y’ibiganiro yashyizweho kuko ari umwanya wo kumva no kumenya neza amateka yaranze igihugu cyacu no kuba hafi abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/ngirababyeyi-yapfuye-azize-kunywa-udushashi-24-twa-chief-waragi-yari-yashyiriweho-intego/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSNgirababyeyi Jean Claude yapfuye ku itariki 9 Mata ahagana mu ma saa moya za nijoro, bikaba bivugwa ko yari avuye mu kabari k’uwitwa Shyaka Jean de Dieu, kari aho atuye mu kagari ka Nyakabungo, mu murenge wa Byumba, aho bivugwa ko yanyweraga urwagwa na Chief Waragi, hanyuma agategera kunywa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS