Bayobozi bigihugu cyacu dukunda cy’ u Rwanda ,

 

dushyize mugaciro , iyo  bigeze aho mwarimu afata intwaro  mwumva ibintu biba bitaregeze aharindimuka kandi mwitwa ko muhari ?

Mwalimu yihanganiye ubwicanyi mwakoreye bagenzi be mwinjira mugihugu  mujya gufata ubwo butegetsi kungufu.

Murabica mubaziza ngo ko bize ibyo mutashakaga muRwanda mwifuzaga.

Mwalimu mutishe muramwirukana ngo avuga igifaransa.

Mwalimu mwigishije icyongereza  nabi nawe usibye kumuhemba urusenda yabyinubira mukamutuka mumushinyagurira, mukamumenesha.

 

Mwalimu ducyesha ejo hazaza higihugu cyacu!

Mwalimu ducyesha uburere bwabana bacu!

Mwalimu , umurinzi wigihango wambere!

Mwalimu wahoze ari inyangamugayo yubahwa, mumwohereje mw’ ishyamba?

 

Iri ni ishyano rishya mukoreye uRwanda!

 

Ni kuki mwikunda mukageza aho mwanga igihugu ?

Ubu se abana bacu bazigishkwa na nde ko twe tudashoboye kujya kubagurira Masters muri Amerika?

Ni nde se uzabigisha umuco?

Ni Bamporiki na Akana Alice?

 

Mwashishoje mukegura  ko bigaragara ko kuyobora igihugu byabananiye!

Mwakwemeye mugasabira ubu buhemu imbabazi inzira zikigendwa ko abanyarwanda bababaye kandi batagishobora kwihangana?!

Umunsi ikirunga cyarutse murabona bizoroha?

Ubu koko ibinonko  ntitwabimaze mwanga kumva!

Mwalimu afashe umuheto mwibereye aho mumwijuto?

Muhemukiye uRwanda, kandi  mutiyibagiwe.

 

Muzumirwa!

 

Christine Muhirwa