Ndabashuhuje!

Ikinteye kwandika iyi nyandiko nise Mushiki w’Akamasa kazamara inka kazivukamo, ni amagambo ministre Mushikiwabo amaze iminsi akorera mu b’inyamakuru bitandukanye no ku mbuga nka za twitter aho abantu bahurira basaranganya amakuru n’ibitekerezo.

Muri iyi minsi hakaba haraganiriwe kw’iyicwa rya Colonel Patric Karegeya.

Ibyantangaje muri urwo rujya n’uruza rw’amakuru, ni amangambure n’ihuzagurika abashyigikiye leta bagize kuri urwo rupfu rw’uwahoze ari umukuru w’iperereza ryo hanze, akaza guhunga Perezida Kagame nyuma yo kumufunga incuro ebyili.

 

Mushikiwabo yiyemereye ko ari leta ye yivuganye Patric Karegeya

 

Ku kibazo umuvugizi wa leta Akaba na ministre w’ububanyi n’amahanga yabajijwe kuri Radio contact I Kigali, bamubaza niba leta avugira hari uruhare ifite mw’ihorotorwa rya Patric Karegeya; mushiki w’akamasa yashubije atajijinganya ko leta itababajwe na gato n’urupfu rw’umwanzi, akomeza avuga ko leta ya Kigali yari imaze igihe ihiga Karegeya Kubera ko yari umwanzi w’igihugu (nkuko yigeze kumuba abifatanyije na Kagame na benshi muri twe mbere ya 1994)

Ikindi ngo yaba azira kandi ngo cyaba kinakomeye ngo ni amasezerano yaba yaragiranye n’umuryango wa Kabuga mu migambi yo kubasubiza imitungo! Ku mugereka w’iyi nyandiko yanjye ndabashyiriraho ibaruwa ibereka ko amasezerano ahubwo yari hagati ya leta y’uRwanda na famille Kabuga.

Ibyishimo bya leta ya Kigali kubera urupfu rwa Patric Karegeya rwanyibukije urupfu rwa Fred Rwigema! impundu n’ibyishimo byatashye I Rwanda.

Icyo gihe nabwo leta ya Habyalimana yemezaga ko hapfuye umwanzi w’igihugu kandi wagombaga kubizira nta kabuza! Nta Habyalimana nta Kagame! Nta Bizimungu Casimir nta Mushikiwabo! Nta Rwigema nta Karegeya.

Ngayo nguko.

Ariko ku banyarwanda bashyira mu gaciro biragaragara ko ingoma irimo isubiramo amakosa y’iyayibanjirije.

Abazi Karegeya n’ibiri amambu abari mu rwanda, bazi ko ari umugabo ukunda uRwanda n’abanyarwanda bose aho bava bakagera atitaye ku nkomoko n’uturere; nagize amahirwe yo guhura no kuganira nawe nsanga ari umugabo w’inyangamugayo igihugu cyacu cyari kigikeneye.  Asize umurage nshinshikariza abanyarwanda gukurikiza, bityo igihugu cyacu kikazagira amahoro arambye yatwifurije igihe cyose.

R.I.P  Patric Karegeya

 

Gallican Gasana

 

Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSNdabashuhuje! Ikinteye kwandika iyi nyandiko nise Mushiki w'Akamasa kazamara inka kazivukamo, ni amagambo ministre Mushikiwabo amaze iminsi akorera mu b'inyamakuru bitandukanye no ku mbuga nka za twitter aho abantu bahurira basaranganya amakuru n'ibitekerezo. Muri iyi minsi hakaba haraganiriwe kw'iyicwa rya Colonel Patric Karegeya. Ibyantangaje muri urwo rujya n'uruza rw'amakuru, ni amangambure n'ihuzagurika...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE