Museveni yavuze ko atazava ku butegetsi mbere ya 2056
Perezida Yoweri Muveni wa Uganda, yabwiye abatavuga rumwe na we ko atazava ku butegetsi mbere y’umwaka wa 2056 kuko ari bwo bashobora kuzaba bagize ubushobozi bwo kuyobora igihugu.
Museveni aravuga ko abona abamurwanya bataragira ubushobozi bwo kuba batsinda amatora, cyangwa ngo bagire ubushobozi bwayobora Uganda.
Perezida Museveni w’imyaka 71, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, akaba amaze imyaka irenga 29 ayobora iki gihugu.
Umuvugizi wa Perezida Museveni Ofwono Opondo yagize ati “Ni urugendo rurerure rw’abaturage ba Uganda, bakoranye na Perezida Museveni, yayoboye iki gihugu mu bihe bikomeye kuva mu mwaka w’1986, nubwo abatavuga rumwe bagerageza gute, ntabwo bazigera batsinda amatora kubera ko badafite gahunda zibereye Uganda.”
Yakomeje agira ati “Byibuze bagomba gutegereza kugeza mu mwaka wa 2056, ubwo wenda bazaba bakuze bihagije, ngira ngo kandi murabizi ko ku butegetsi bwa Museveni ari bwo Uganda yabaye igihugu gitekanye.”
Aya magambo ya Perezida Museveni yamaganwe mu buryo bukomeye n’abatavuga rumwe na we, gusa bavuga ko badatunguwe, nk’uko ikinyamakuru Standardmedia kibivuga.
Ken Lukyamuzi umuyobozi w’ishyaka Conservative Party yagize ati “Ubu butumwa bwa Perezida Museveni ni bwo twari twiteze, Museveni ntabwo ari umuyobozi wa demokarasi, ni umuyobozi w’umunyagitugu.”
Yunzemo ati “Kuva na kera twari tuzi ko Museveni hari ibyo ateganyiriza umuryango we, ni ukuvuga ko azavaho agashyiraho umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba ubu ukuriye ingabo zidasanzwe za Uganda.”
Gusa Perezida Museveni we ntiyahwemye kuvuga ko Uganda atari ubwami, bwo kuvaho ngo ashyireho umuhungu we.