Umujyi wa Musanze watewemo gerenade inshuro ebyiri muri uyu mwaka wa 2014 (Ifoto/Interineti)

Abagabo bane bakekwaho gutera amagerenade mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu berekanwe imbere y’abitabiriye inama y’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yabaye mu muhezo.

Uko ari bane bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byahungabanyije umutekano w’akarere ka Musanze mu iterwa rya za geranadi zatwaye ubuzima bw’umuntu umwe zinakomeretsa abantu batandatu.
Muri geranadi zatewe hari iyatewe kuwa 27 Mutarama 2014 mu rugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifirida, ihitana ubuzima bw’umwana ufite umwaka n’igice warerwaga n’uyu muyobozi, ndetse n’iyatewe kuwa 06 Gashyantare 2014, inyuma gato y’ishuri rya gipolisi riherereye mu karere ka Musanze yakomerekeje abantu batandatu.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yabwiye itangazamakuru ko abo bantu batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu bihe bitandukanye.
Bosenibamwe Aime yagize ati, “ni byo koko abo bantu bakekwaho uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu Mujyi wa Musanze batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano kandi vuba cyane barahita bashyikirizwa ubugenzacyaha”
Nubwo itangazamakuru riteretswe abo bagabo cyangwa ngo ribwirwe amazina yabo, hari amakuru avuga ko umwe muri bo ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, Spt Hitayezu Emmanuel, nyuma y’iyi nama y’umutekano yabereye mu muhezo, yatangaje ko abo bagabo bafashwe bakekwaho uruhare mu iterwa rya za gerenadi, bagaragajwe imbere y’abitabiriye iyi nama, ariko ntiyagira amakuru menshi atangaza kuko ngo batarashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha za polisi.
Nyuma y’imenyekana ry’aya makuru, umukuru w’intara y’amajyaruguru arashishikariza abaturage gukomeza kugira ubufatanye n’ubuyobozi batangira ku gihe amakuru y’ikintu cyose bakeka ko cyabahungabanyiriza umutekano.
Twitter: @Umurengezis