Mu rubanza rwa Joel Mutabazi Kamarade bareganwa na we yanze kuburana
Urubanza rwa Lt. Joel Mutabazi rwarasubukuwe ku wa gatatu mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kanombe.Muri uru rubanza,humviswe ibimenyetso by’ ubushinjacyaha aho herekanywe video yerekana Mutabazi yemera bimwe mu byaha akurikiranyweho.
Muri iyi video,Mutabazi agaragara yemera ko yari yarahishe imbunda kwa Mutamba Eugen hafi y’ urugo rw’ Umukuru w’ Igihugu mu karere ka Rwamagana.Uyu Mutamba na we akaba yarabwiye urukiko ko Mutabazi yari yarayihasize koko kugeza ubwo itwawe na Jackson Karemera.Karemera na we akaba yaremeje ko yayishyikirije Lt. Mutabazi agira ngo ayikoreshe yirasa byitirirwe Leta y’ u Rwanda, bityo abone uko yahabwa ubuhungiro.
Lt.Joel Mutabazi na Kamarade uhagaze inyuma ye na bandi bareganwa
Muri uru rubanza hongeye kuboneka undi muburanyi,nyuma ya Mutabazi wanze kuburana ari we Joseph Nshimiymana alias ‘Camarade’.Uyu Camarade akaba yari ahagarariye FDLR i Kampala,akaba yanga gusubiza ibibazo by’abacamanza ngo bitewe n’ uko yashimuswe kandi akaba afunzwe binyuranije n’ amategeko.
Lt. Mutabazi n’umwe mu bo bareganwa
Ikindi cyumvikanye muri uru rubanza rugikomeza ni ubufatanye bwa FDLR na RNC bari bafatanije n’uregwa.Mutabazi yavuze ko aramutse aburanye ashobora no gutsinda ariko ko yanga gutanga isura adafite,kandi ko aho kugira ngo abikore gupfa byamurutira kubaho.
Ku wa 30 z’ukwezi gushize urukiko rwagiye kureba ahavugwaga ko Mutabazi yahishe imbunda kwa se wabo(Eugen Mutamba na we bareganwa)mu karere ka Rwamagana,hashakwa n’ibaruwa isobanura ibyayo ariko ntiyabonetse.
Mutabazi n’abo bareganwa bashinjwa ibyaha by’iterabwoba,guhungabanya umutekano w’igihugu,kurema umutwe w’abagizi ba nabi,gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranije n’amategeko,gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha Leta mu mahanga,…Urubanza ruzakomeza ejo ku wa kane.
Sam Kwizera-imirasire.com