Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cyugarije isi n’umugabane wa Afurika mu birebana no kugira imibare iri hejuru y’abantu bafunze, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye aributsa inzego zose bireba ko nta muntu ukwiye gufungwa by’agateganyo ngo arenze igihe giteganywa n’amategeko keretse mu gihe byemejwe n’umucamanza.

Ariko tuributsa Minisitiri Busingye ko abantu m’urwanda bashize, abapolisi , abasilikare bafunga abantu uko bishakiye, ahubwo niba bimunaniye niyegure.

Leta ya RPF izwiho gukina ikinamico iyo bigeze muriza camera kugirango babeshye abazungu n’amahanga bibonere infashanyo n’ikuzo.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje afungura ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu ahurije i Kigali Komisiyo ziturutse mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe kugabanya imibare y’abantu bafungwa by’agateganyo bagatinda muri gereza na kasho. Minisitiri Busingye yagize ati ”Umuntu akwiye gufungwa by’agateganyo ariko akaburanishwa, icyo gice akakivamo akamenya niba arangije igifungo cy’agateganyo cyangwa niba akatirwa gufungwa ariko akava mu gice kitwa ifungwa ry’agateganyo.”

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko amategeko yagiye avugururwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe. Nonese Nyakubahwa Minisitiri amategeko asanzwe yo murayubahiriza? Abantu bazunze Gen. Rusagara, Col. Rugigana, Col. Toma Byabagamba bakurikije amategeko? Ikibazo samategeko ahubwo nimikorere yanyu mibi ya RPF.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, avuga ko hari byinshi Komisiyo ikora birimo kwigisha abantu kumenya amategeko n’uburenganzira bwabo n’abarenze ku mategeko bagakurikiranwa. Ariko ntavuga abamaze gukurikiranwa kandi inzego nyinshi za gisilikare na Polisi zaramaze abantu.

Yagize ati”Uburenganzira bwo kuburanishwa mu gihe giciriritse no gufungwa mu gihe giteganywa n’amategeko biri mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu kuko biteganyijwe mu mategeko no mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.”

Yakomeje avuga ko biri mu nshingano za komisiyo gukurikirana ko ibyo amategeko ateganya byubahirizwa kuko mu mategeko gufungwa by’agateganyo byemewe ariko biba ikibazo iyo uko gufungwa kw’agateganyo bitinze. Inzego ntizikora , ahubwo RPF ikoresha inzego ibyo yishakiye, ahubwo muzagezwa imbere y’ubutabera Mpuzamahanga kubera amahano mumaze gukorera abanyarwanda.

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSMu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cyugarije isi n’umugabane wa Afurika mu birebana no kugira imibare iri hejuru y’abantu bafunze, Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye aributsa inzego zose bireba ko nta muntu ukwiye gufungwa by’agateganyo ngo arenze igihe giteganywa n’amategeko keretse mu gihe byemejwe n’umucamanza. Ariko tuributsa Minisitiri Busingye ko abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE