*Imishinga imwe ipfa Leta yamaze kuyishyiramo akayabo.

*Gukoresha amashyuza yo kuri Kalisimbi ntibyashobotse.

*Bacukuye Kalisimbi barayabura, Leta ihombera mu gucukura ikirunga.

* Biogas, 75% by’amafaranga yayo yagiye mu kwigisha 25% mu bikorwa.

*Uyu mushinga wahombeje Leta agera kuri miliyari 22.

*Mu kwishyura abaturage ba Bugesera (Airport) ibibazo birimo biva ku baturage ubwabo.

James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo kuri uyu wa gatanu yemereye abadepite amwe mu makosa yabayeho mu mishinga yo gukangurira abaturage gukoresha Biogas no gushaka amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi. Imishinga yahombeje Leta cyane, akavuga ko bahavanye isomo ku mishinga iri imbere.

James Musoni

Minisitiri Musoni yari yatumijwe na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu yo mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ngo asobanure ku bibazo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2013-2014.

Ku bibazo bitanu bateganyaga kumubaza, baje kwemeranya nawe kuri bitatu; icy’umushinga wo gushaka amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi, umushinga wo kwigisha no gukwirakwiza Biogas, ndetse n’ikibazo cyo kwishyura abaturage bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Abajijwe ku kibazo cy’umushinga wo kuvana amashyuza mu kirunga cya Kalisimbi, Minisitiri Musoni yasobanuye ko Sositeye nyinshi z’abanyamahanga ngo zagiye zitanga raporo zitandukanye ko zabonye amazi y’amashyuza ku kirunga cya Kalisimbi ariko ngo zikanyuranya cyane ku burebure mu bujyakuzimu aherereyemo.

Leta ngo yizeye ibyo abahanga bavuze maze ihereye kuri raporo zatanzwe ifata umwanzuro wo gucukura kugera kuri 5Km z’ubujyakuzimu ariko ibura ayo mashyuza. Ibi ngo byahombeje Leta amafaranga menshi nk’uko yabyemeje.

Umushinga wo gukwirakwiza ikoreshwa rya Biogas mu Rwanda Abadepite babajije impamvu utagerwaho kandi utangwaho amafaranga menshi. Ndetse babaza impamvu amafaranga yagenewe umushinga (75%) yashyizwe mu bikorwa byo kwigisha ibya Biogas 25% gusa akaba ariyo ashyirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga. Biogas zimwe zarubatswe ntizarangira, izindi zubakwa nabi ntizaramba.

Minisitiri Musoni James yasobanuye ko 75% yajyanwaga mu bukangurambaga kuko uyu wari umushinga mushya abanyarwanda batari bazi kandi bakeneye gusobanukirwa akamaro kawo.

Avuga ko kuva mu 2007 uko imyaka yagiye ishira muri uyu mushinga amafaranga yajyaga mu bukangurambaga yaragabanyijwe agera kuri 50% mu mwaka ushize.

Minisitiri Musoni yavuze ko ba rwiyemezamirimo bubatse nabi izi Biogas basabwe kuzisana batabikora bagashyirwa kuri ‘Black list’ (bagahabwa akato mu masoko ya Leta)

Minisitiri Musoni yemera ko habaye amakosa muri uyu mushinga kubera gushaka kuwushyira mu bikorwa mu buryo buhenze kuko kubaka Biogas imwe bisaba amafaranga 500 000 Leta ikaba ngo itanga 300 000 ibintu ngo bihenze cyane. Avuga ko Leta ubu iri kureba niba nta rindi koranabuhanga rihendutse ryakoreshwa mu kubaka Biogas.

Uyu mushinga wa Biogas bavuze ko wahombeje Leta agera kuri miliyari 22 z’amafaranga, Abadepite babaza niba ababigizemo uruhare bazabiryozwa cyangwa bazabihorera.

 

Abimukiye ikibuga cy’indege cya Bugesera abatarishyurwa ngo ni 10%

Ku kwimura abaturage babaga ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, umuyobozi ushinzwe iki kibazo yasobanuriye izi ntumwa za rubanda ko byakozwe neza muri rusange kuko ubu abatarishyurwa babarirwa ku 10% nabo ngo ibibazo bikaba ari abaturage bishingiyeho.

Yavuze ko hari aho kwishyura bikigoranye kubera ibibazo mu miryango nk’aho; umugabo n’umugore batumvikana ku gusinya ibyo bagiye kwishyurwa, abaturage batafunguje konti cyangwa batanze izitari zo, kubarira abagomba kwishyura bigoranye kubera kutumvikana ku munani wagabanyijwe abavandimwe n’ibindi…

Uyu muyobozi yavuze ko ibibazo bituma hari 10% batarishyurwa ari ibyo muri rusange.

Abadepite bagaragarije Ministre Musoni ko igihe kigeze abashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere bajya babanza kwicara bakaziga neza kuko iyo zikozwe nabi cyangwa huti huti bihombya igihugu muri rusange.

Basabye ko abantu bose bagize uruhare mu guteza igihombo muri iriya mishinga bakurikiranwa  mu butabera bikava mu kubafatira ibyemezo byo kubirukana mu kazi gusa.

James Musoni yabwiye intumwa za rubanda ko ibyabaye mu myaka yashize kuri iriya mishinga byasize amasomo kandi ko babajwe nabyo ndetse ko bitazongera.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICS*Imishinga imwe ipfa Leta yamaze kuyishyiramo akayabo. *Gukoresha amashyuza yo kuri Kalisimbi ntibyashobotse. *Bacukuye Kalisimbi barayabura, Leta ihombera mu gucukura ikirunga. * Biogas, 75% by’amafaranga yayo yagiye mu kwigisha 25% mu bikorwa. *Uyu mushinga wahombeje Leta agera kuri miliyari 22. *Mu kwishyura abaturage ba Bugesera (Airport) ibibazo birimo biva ku baturage ubwabo. James Musoni Minisitiri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE