Mbarushimana Yasabwe kwisenyera ibikorwa afitiye ibyangombwa(Yahinduwe)
Umugabo witwa Mbarushimana Ibrahim ufite ibikorwa byo gutwara abantu mu bwato mu ikompanyi yitwa “Banguka LTD” mu gishanga cya Nyabugogo, giherereye mu karere ka Nyarugenge, yasabwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhagarika ibikorwa bye byo gutwara abantu, mu gihe REMA, RDB na RURA byo bimwemerera gukora akazi ke nta nkomyi.
Ibi binyuranije n’ibaruwa yandikiwe na REMA kuya 6 Kanama 2013 imusaba guhagarika inyubako, imbuga n’inzira ndetse n’ubusitani mu nkengero z’icyo gishanga.
Mu gika cya gatatu cy’iyo barwa yanditswe na REMA, ho hagiraga hati : “Ndabamenyesha ko igihe ntarengwa muhawe cyo kuba mwavanyeho ibikorwa mwakoreye muri kiriya gishanga kingana n’ukwezi kumwe, naho igikorwa cyo gutwara abantu mu bwato cyo cyagumaho.”
Mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, Mbarushimana avuga ko we atumva neza impamvu ahagarikirwa ibikorwa byo gutwara abantu mu bwato kandi yarabiherewe uburenganzira n’ibyangombwa bimwerera gukora.
Ati “Ntabwo numva impanvu mpagarikwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gukora kandi mbifitiye uburenganzira nahawe na REMA, RURA ndetse n’icyemezo cy’iyandikwa ry’umushinga nahawe na RDB.”
Ati “Ntabwo nubatse inzu. Aha ni aho abagenzi bugama izuba n’imvura. Ikindi iyo uhawe uburenganzira bwo gutwara abantu n’ibintu mu mazi, ugenerwa n’aho babasha kwikinga izuba.”
Abajijwe ikibazo kijyanye no kuba asabwa gukuraho ubusitani yateye ndetse n’imbuga zubatswe zishashemo amatafari (Pavées), yasubije agira ati “Nubaka aha hantu nagendeye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. Muri icyo gishushanyo herekana ko iki gishanga kizaba kigizwe n’ikiyaga kizahashyirwa, ubusitani mu nkengero zaho ndetse n’utuyira tw’abanyamaguru twubakishijwe(Pavé) nta kosa narimwe nakoze.”
Mbarushimana Ibrahim, wihangiye umushinga wo kwambutsa abantu mu gishanga cya Nyabugogo, avuga ko amaze kubona amabaruwa amusaba guhagarika ibikorwa bye, yandikiye Minisiteri y’umutungo kamere ayisaba kumurenganura, ariko ngo kugeza ubu ntagisubizo arahabwa nyuma y’amezi agera kuri abiri yanditse iyo barwa.
Mbarushimana avuga ko mu makuru agenda yumva hirya no hino, ngo yumva ko umushinga we waba warifujwe n’undi muntu w’umuherwe, yagera muri RDB ashaka kuwandikisha bakamutera utwatsi ko uwo mushinga ufite nyira wo kandi watangiye no gukora.
Amazina y’uwo muntu uri kumugendaho ashaka kwegukana umushinga we, Mbarushimana avuga ko yabashije kuyamenya, ariko akaba atayatangariza itangazamakuru.
Avuga ko, uyu mukeba we amaze kubona ibyo byose byanze, ngo yatangiye kwegera umujyi wa Kigali n’akarere ka Nyarugenge, kugira ngo Mbarushimana asenye ibikorwa bye byose ndetse anashyirwaho amananiza yo gukora.
N’akababaro kenshi, Mbarushimana agira ati “Bansabye kwisenyera, bazaze babisenye kuko byantwaye amafaranga menshi mbishyiraho. Kuki batambujije mbere hose ntangira umushinga wajye ?”
Icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga
Nyuma y’uko mbere Ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali, Rangira Bruno, atari yabashije kugira icyo avuga mu gihe cy’isaha yari yahaye abanyamakuru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yagaragaje ko icyemezo cyo guhagarika Mbarushimana cyaturutse ku kuba ibikorwa bye akora bitari mu mazi y’ikiyaga nyirizina ahubwo biri mu gishanga, ku buryo ngo kuba abikorera mu gishanga binyuranyije n’itegeko rirengera ibidukikije.
Ikindi kandi Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari n’impungenge ko kwambutsa abantu bishobora guteza impanuka.
Abajijwe impamvu ubuyobozi bw’Umujyi butamuhagaritse mbere y’igihe kandi hakaba nta n’impanuka izwi ubwato bwari bwateza kandi anafite ibikoresho byo kwirinda impanuka(amajile), Rangira yagize ati “Ntabwo twategereza ko habaho impanuka kugira ngo tumuhagarike. Ikindi kuba REMA na RURA bimwemerera gukora ntabwo bivuze ko Umujyi wa Kigali uramutse ubonye hari imbogamizi byatuma adashobora guhagarikwa.”
Rangira akomeza avuga ko Ubuyobozi w’Umujyi bwasezeranyije uyu musaza ko hagiye gushakwa umuti urambye, hakaganirwa n’inzego zose bireba, yaramuka akomeje gukora agakora nta mpungenge na mba ziriho.