Manda ya gatatu ya Kagame irahitana benshi, Kabahizi nawe aragiye
Nyuma ya Depite Conie Bwiza, bwana Kabahizi nawe agiye muri club y’ibigarasha, amakuru atugeraho aravugako Depite Kabahizi wari uhagarariye u Rwanda muri EALA nawe yeguye.
Celestin Kabahizi
Nk’uko byagaragaye ku rukuta rwa twitter rw’Inteko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EALA , Depite Kabahizi Celestin wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nteko yeguye ku mirimo ye.
Depite Kabahizi kuri ubu utakibarizwa mu badepite 5 bahagarariye u Rwanda yeguye ariko ntiharatangazwa icyatumye yegura.
Kabahizi Celestin yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, asimbura Muhongayire Jacqueline, wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba muri Nyakanga 2013;nawe asimbuye Minisitiri Mukaruriza Monique kuri uwo mwanya.
Uyu mudepite weguye yaramaze imyaka ibiri gusa, yeguye akurikira depite Sekamana Bwiza Connie nawe weguye ku mirimo ye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Uyu mugabo wo mu ishyaka rya PSD yayoboye intara y’Uburengerazuba mu gihe cy’imyaka itanu.
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/manda-ya-gatatu-ya-kagame-irahitana-benshi-kabahizi-nawe-aragiye/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSNyuma ya Depite Conie Bwiza, bwana Kabahizi nawe agiye muri club y’ibigarasha, amakuru atugeraho aravugako Depite Kabahizi wari uhagarariye u Rwanda muri EALA nawe yeguye. Celestin Kabahizi Nk’uko byagaragaye ku rukuta rwa twitter rw’Inteko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EALA , Depite Kabahizi Celestin wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nteko yeguye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS