RWANDA : IKIGANIRO GITANGIZA KONGERE ISANZWE YA GATANDATU YA M.C.R. [= ABASANGIRANGENDO : LES CENTRISTES GITÉRISTES-KAYIBANDISTES] YABEREYE I LONDRES MU BWONGEREZA KU WA 13 NA 14 GICURASI 2017.

Basangirangendo muteraniye hano,

Ndabaramukije cyane !

Ku ruhanga rwa Mutagatifu w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka !

Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Geregori Kayibanda Se-Bwigenge !

Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Yozefu Gitera Se-Republika !

Mugire Ishya n’Ihirwe !

Mukomere cyane !

Mwese, mwese !

Uyu munsi, twateraniye hano muli kongere isanzwe ya gatandatu ya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Tubanze turebe Imhagalike ya M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Imeze ite ?

A. Umusogongero

  • Kuki M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] yanze kujya mu matora yo muli kanama 2017 ? Kuki yanze kujya gukorera politique mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi ?
  • Kuki M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] igikora idéologie na doctrine politique gusa, itaratangira gukora consolidation, mobilisation na propagande?
  • M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] itekereza iki ku bufatamye bwifuzwa n’andi mashyaka cyangwa n’indi mitwe ya politique ?Abakiga b’Abanyakazu baravuga, ngo M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ni mouvement politique y’Abanyenduga. Ni byo, cyangwa si byo ?
  • Abakiga b’Abanyakazu baravuga ngo M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ni mouvement politique ibiba inzika n’inzigo mu Banyarwanda. Ni byo cyangwa si byo ?
  • Akazu ni iki ? Igisuti ni iki ? Akazu n’Igisuti twabigereranya dute ?
  • Umwanzuro

B. Kuki M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] yanze kujya mu matora yo muli kanama 2017 ? Kuki yanze kujya gukorera politique mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi ?

M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesyaremwe ku wa 15 werurwe 2014. Ni mouvement politique révolutionnaire. Si ishyaka lya Politique (= parti politique). Bitaniye he ? Aho bitaniye ni uko ishyaka lya politique liba ligamije gupiganira ubutegetsi bw’igihugu biciye mu bulyo bw’amatora. Naho Mouvement politique révolutionnaire yo ikemeza ko ibyo bintu bidashoboka ku butegetsi bw’Akazu cyangwa Igisuti. Ikavuga ko icya mbere cy’ibanze ali ukubanza guhilika ako Kazu cyangwa icyo Gisuti mu bulyo bwa Revolusiyo iyo aliyo yose.

Uretse n’ibyo kandi, magingo aya, M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesntishaka kujya gukorera politique mu Rwanda. Kuki ?

Abasangirangendo bo mu Rwanda badutumyeho baratubwira ngo ibyo dukora ni byiza cyane. Aliko baratwihanangilije cyane, ngo turamenye, turamenye, M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] nitube turetse kuyizana mu Rwanda, tutazamalisha abantu.

Nagirango rero mhumulize Abasangirangendo aho bali hose ku Isi ko twilinda cyane ikintu icyo ali cyo cyose cyakurulira Abasangirangendo ibyago kandi tutiteguye kubatabara. Turafite expérience ihagije kuva muli 1959, 1973, 1994 no kugeza nubu. Muli mouvements politiques zose zabayeho mu Rwanda, nta n’imwe yigeze itakaza abantu nka Mouvement politique y’Abasangirangendo. Ikindi kandi, kuva U-Rwanda rwabaho kugeza magingo aya, Abasangirangendo bonyine ni bo batigeze bafata intwaro. Twanga urugomo. Aliko tukarenga tugahora turugilirwa. INYENZI zaratwiciye ; MRND-CDR iratwicira ; na FPR-Inkotanyi iratwicira.

Twe rero ntidushobora gukora nka FDU-Inkingi igiye kuzamalisha abarwanashyaka bayo mu Rwanda, ku maherere. Kurega agatuza imbere y’ingufu za Leta nzima nta ntege wigilira zo kwirwanaho ni uguhemukira Rubanda. Umugabo witwaga Etienne Rwigemera yajyaga abwira INYENZI ati : « Iyo mutaje, ntimuhera ? ». Muli make, yarababwiraga ati : « Ibyo mukora ni ibinyabasazi. Nimubihagalike. Mwihubuka. Mwifitira. Muzaze muje gitwali nk’Ingenzi-cyane cyangwa nk’Inkotanyi-cyane. Imyaka muzamara iyongiyo mwitegura, iyo aliyo yose iramaze. Icyangombwa ni ukurugarura, rugasubizwa bene rwo ». Iyo urebye neza, usanga yararebaga kure. Gusa rero, abo yabwiraga, bo ntibareba kure. Baracyakora ibinyabasazi. Biliya bakoze, birutwa n’iyo babyihorera !

Nambe n’INYENZI aliko. Zo zarahanyanyaje. Buliya se FDU-Inkingi yo ili mu biki ? FDU-Inkingi yali ikwiye guhindura umuvuno. Kwibeshya bibaho. Aliko guhora wibeshya ni ubwenge buke.

C. Kuki M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] igikora idéologie na doctrine politique gusa, itaratangira gukora consolidation, mobilisation na propagande ?

Imhamvu ni imwe gusa kandi irumvikana.

M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesiracyali muli phase de construction. Fondation iragora cyane. Uwubaka igisharagati, nta fondation akora. Hali n’abashobora kurema ishyaka mu munsi umwe gusa, bagahita batangira propagande. Nka Docteur Paulin Murayi. Uwubaka inzu y’ibiti, we, mu minsi ibili gusa aba yarangije gucukura imyobo. Aliko uwubaka « château fort », fondation ayimaraho imyaka myinshi, kandi ikayoborwa na ba-architectes gaheraheza. Ni cya kimwe rero na mouvement politique révolutionnaire. Phase de construction yayo iratinda cyane kandi ikayoborwa n’aba-politologues gaheraheza.

Abanyarwanda benshi cyane bilirwa bavuga révolution, aliko mu by’ukuli ntibazi uko mouvement politique révolutionnaire ikora. Aho kurema mouvement politique révolutionnaire, barema amashyaka. Bakivuruguta bigatinda. Byabananira, bati : « Noneho twishyizeho ; tuli gouvernement ikorera mu buhungiro. Jye,ndi Nyilicyubahiro Prezida wa Republika y’U-Rwanda ! Baliya mbagize abaministres banjye. ». Tararwanya justement abiyicaza ku ntebe, none namwe mwishyizeho ! Ulishyiraho nkande ? Watowe nande ? Urarusha iki abandi bayobozi b’imitwe ya politike ? Uli mu biki ? Wibonyemo iki ? Bene ibi byitwa « Gusabayangwa ». Ni amanyembwa gusa-gusa.

Twikomereze. Nyuma y’iyo phase ya construction, hakulikiraho « phase de consolidation, de mobilisation et de propagande ».

Iyo yo se, M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesizayitangira lyali ? Barabitubaliza se iki ? Bajye bareba ibibareba. Izayitangira aho izashakira. Ni ukuvuga « quand toutes les conditions seront réunies ».

Icyo gihe ni ho Abasangirangendo bazatangira kuvugira ku maradio hilya no hino no kwiyerekana ku matelevisiyo, ndetse no kwegerwa n’abanyamakuru. Kurema radio nyaradio cyangwa radio kuli Internet ni byiza, turabishima. Niba rero twebwe, tutarema radio ngo tuyivugireho, si uko tutabishoboye. Si uko tutazi kuvuga. Ni uko igihe cyabyo kitaragera. Icyo gihe, intiti zizikubura. Zigire mu mbere. Acte I izaba irangiye. Hatangiye acte II. Acte II ikinwa n’abapolitisiye, n’aba-journalistes, n’aba-militants, n’aba-sympathisants, n’abandi, n’abandi ntarondoye. Iiinnn !

Imibare ya politique irakomeye cyane. Mwa bantu mwe ! Politike ni nka Marathon ! Ushobora gutangira wakamajeje, wanikiye abantu bose ; bose bose bakazagucaho, urambaraye ku gihande cy’umuhanda ! Iyihuse cyane, ibyara ibihumye ! Muli politike ntibakosora inzira. Bakosora igisubizo cya nyuma na nyuma gusa. Kandi aho politique yongera kuruhanyiliza, ni uko abayikosora tutazi n’abo ali bo. Si abanyeshuli b’Abanyamerika ; si Abayahudi ; si Abazungu ; si Abarabu b’i Dubaï n’ahandi ; si Abasenegali n’abandi, n’abandi. Ni za générations futures z’Abanyarwanda.

Rero ngo Paul Kagame Rwabujindili bamurunzeho ibihembo n’amadogitora byinshi, byinshi cyane, ngo n’ifarasi itasimbuka. Zéro !

Aramutse asize Abanyarwanda mu rudubi, muli désordre social na chaos, mu mivu y’amaraso kubera inda nini ye no kutabwirwa kwe nka bya bimharagata Kigeli III Ndabarasa Gitakwandira, cyangwa Juvénal Habyalimana Rutemayeze, na we azavumirwa ku gahera nka bo. Azasiga imigani myinshi. Azitwa Ruvumwa, Idayimoni, Igisahiranda, Ikinywamaraso, Igikurankota, n’ibindi, n’ibindi.

Uretse ko ibyongibyo ntacyo biba bibwiye igikurankota nka Kigeli III Ndabarasa Gitakwandira, Paul Kagame Rwabujindili cyangwa Juvénal Habyalimana Rutemeyeze. Kirekura iby’abandi ali uko gishwanyutse. U-Rwanda rurasangirwa, ntirwikubirwa. Urarwikubira rukagushwanyuza, rukikomereza. Urusasira umugozi rukawuguhambiliza.

Muli Politike rero, ijambo « Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubili » ntilikora. Ilyo ni ijambo lyo muli affaires gusa. Muli politique, ijambo likora ni ili : « Amavuta y’intwali, iyasigwa yaratabarutse ». Iki ni igihangano cya Mwalimu Mureme Kubwimana.

D. M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] itekereza iki ku bufatamye bwifuzwa n’andi mashyaka cyangwa n’indi mitwe ya politique ?

Abakiga b’Abanyakazu bahora bavuza iya Bahanda ngo barashaka ko habaho ubufatanye hagati y’amashyaka n’imitwe ya politique.

Ibyo bintu, M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesyo ntibikozwa. Bene ibyo bintu biba ali ubushukanyi (= abcès politique), ntibiba ali ubufatanye. Twiyamye Abakiga b’Abanyakazu bakomeje kutwababaho badusaba ngo twese, twese nituze twifatanye, ngo umwanzi wacu twese ni umwe rukumbi, ali we FPR-Inkotanyi ya Paul Kagame Rwabujindili.

Nibaduhe amahoro. Umuntu yifatanya n’uwo ashaka. Turabizi ko bazi ubwenge. Bisaba abo bimye.

Ubukristu n’ubugiraneza burenze urugero bwa Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge aho butugejeje turahazi. Ni bwo bwahaye icyuho Abakiga b’Abanyakazu n’Ababiligi. Rwose, Ubukristu ntacyo bwamaliye Abanyarwanda. Ubukristu ni ubupfayongo bukabije. C’est de l’infantilisme ! Ni ukwemera kwa Rwana [= Le Catholicisme romano-belge estune foi infantile !]. Kandi ubwo bupfayongo bwabibwe ku bwende n’aba-missionnaires ngo basinzilize Abirabura babone kubasahura, kubacucura, kubica no kubicalira ! Ni na gutyo Abakiga b’Abanyakazu boze runono Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, bashirwa batsembatsembye Abanyenduga. Dictature militaire ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze, nayo yali système colonial nyilizina.

Kuvuga ibili byo si ugucumura. Ntabwo umuntu atinya ijoro. Atinya icyo yalibonyemo. Ni ko byagenze. Inyiturano y’Abakiga b’Abanyakazu twarayibonye. Utazi Umukiga w’Umunyakazu aramwishinga. Puuu ! Bazibane. Natwe tuzibana. Nta kindi !

Ni ibyo nyine ! Ubwo ga Abakiga b’Abanyakazu barongeye bigize nyoni-nyinshi. Bimejeje neza ngo Abasangirangendo bazongera babakorere Révolution, maze bo bazarushywe no gukora Itemayeze (= Kudeta) ! Iyo mitwe irashaje cyane. Bazajye bayitekera Abatutsi batabazi nka Faustin Kayumba Nyamwasa, JMV Micombero, Ben Rutabana n’abandi. Nabo batali shyashya ! Niba babyemera, ni uko babifitemo inyungu zidafututse. Twebwe turabazi kandi nabo baratuzi. Bulya si buno.

E. Abakiga b’Abanyakazu baravuga, ngo M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ni mouvement politique y’Abanyenduga. Ni byo cyangwa si byo ?

Si byo. Habe na busa ! Iby’Abakiga b’Abanyakazu ni birebire cyane. Intwaro yo kwihisha inyuma y’Abahutu yarabapfanye. Ubu rero, bavumbuye indi ntwaro yo kwihisha inyuma y’Abakiga. Ngo niba wanze gufatanya na bo, wanga Abakiga. Ngo ufite ingengabitekerezo y’irondakarere.

Radio Inkingi iherutse kwikoma M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesmu bulyo buziguye, ngo ni mouvement politique y’Abanyenduga igamije kubiba inzika n’inzigo mu Banyarwanda. Ngo n’igitangaje, ni uko n’Abanyenduga bo mu yandi mashyaka nabo ngo usanga bashyigikiye icyo kintu. Ngo ni « Ikintu » ! Vraiment ! Ngo M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ni ikintu ! Uzi ko bafite agasuzuguro kaboze inyo !!

Barayibeshyera. M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesigizwe n’Abanyenduga, n’Abakiga modérés, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Nta nzika igira. Nta nzigo igira.

Kuba ifite aba-sympathisants benshi cyane mu yandi mashyaka byo ni byo. Cyakora inama duhora tubagira, ni uguhama aho bali jusqu’à nouvel ordre. Abali muli FPR-Inkotanyi nibayihamemo cyane, biyambalire umwambaro wayo neza cyane rwose. Abali muli RNC, muli FDU-Inkingi, n’ahandi, n’ahandi, nibahahame cyane. Aliko mu mitima yanyu, mujye muhora musingiza Mutagatifu Mgr Alexis Kagame Se-Mateka, Président Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge, Sûgu Joseph Gitera Se-Republika, kandi mwubahe cyane Umwami Mutara III Rudahigwa Se-Muco na Sûgu Kigeli V Ndahindurwa Se-Mhunzi.

Kandi mujye muhora muvumira-ku-gahera Juvénal Habyalimana Rutemayeze na Paul Kagame Rwabujindili.

F. Abakiga b’Abanyakazu baravuga ngo M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] ni mouvement politique ibiba inzika n’inzigo mu Banyarwanda. Ni byo cyangwa si byo ?

Si byo. Habe na busa ! Abasangirangendo nta nzika, nta n’inzigo tugira. Ntitwanga abantu. Twanga urugomo. Ntawe twifuliza urupfu.

Ntabwo tuzajya kwica abana ba Juvénal Habyalimana Rutemayeze ngo ni uko nyabura Se yatumaliye abantu mu Ruhengeli, yarangiza akajya kubajugunya mu bisimu ku Gisenyi boshye umena ibishingwe.

Ntabwo tuzajya gufata ku ngufu Agathe Kanziga Nyirarutemayeze ngo ni uko aba-GP be b’Abakiga, -amaze kubaha rugali-, bafashe ku ngufu Uwilingiyimana Agathe, barangiza bakamushyiramo icupa, ubundi bakamurasagura umutwe n’umutima. Uretse no kumufata ku ngufu, nta n’ijambo nyajambo twavugana n’iliya Dayimoni.

Ntabwo tuzajya kwica abana ba Paul Kagame Rwabujindili n’umutegarugoli we Jeannette Nyiramongi Nyirarwabujindili ngo ni uko Paul Kagame Rwabujindili yatumaliye abantu yarangiza akanatumenesha, abasigaye akabatsindagira mu bucakara no mu bukoloniza bwe.

Hali ibintu tudateze kuzumvikanaho n’Abakiga b’Abanyakazu, n’Abatutsi b’Abanyegisuti. Kwitandukanya n’urugomo ntibivuga « Inzika n’Inzigo ». Oya ! Ahubwo n’umunyarugomo yali akwiye kwitandukanya n’urugomo.

Mu ijambo Albert Bizindoli yavuze ku wa 16 kanama 2014 mu Itabaraho lya mbere lyabereye i Bruxelles, yagize ati :

« Nous sommes aussi motivés par un besoin de Justice : les actes commis sont tellement horribles, d’une monstruosité telle que leurs auteurs doivent être mis devant leurs responsabilités. Au nom de quelle morale ou de quelle religion nous devrions, nous, les enfants de leurs victimes, les couvrir, protéger leurs noms ? Il ne s’agit pas de revanche, ni de vengeance, mais d’un acte simple de Justice.

La dernière raison et pas la moindre, touche à la réconciliation du Peuple rwandais. On entend souvent dire « Les gens du Nord ont tué les politiciens du Sud ». [= Abakiga bishe abapolitisiye bo mu Nduga]. Nous voulons que tout le monde entende et comprenne ceci : ceux qui ont assassiné les nôtres ont des noms. Ils sont connus. Toute une région, ni même une famille ne saurait être tenue pour responsable de crimes qu’elle n’a ni commis, ni cautionnés. Ceux qui tiennent un tel discours veulent couvrir les responsables ou ont d’autres objectifs qui ne sont pas les nôtres, et ne sont pas dans l’intérêt de notre pays. Cela nous est absolument insupportable de constater que nos pères sont devenus un prétexte pour des conflits régionaux ou interpersonnels qui n’en finissent pas de diviser les Rwandais. Ce n’est pas ce qu’ils auraient souhaité ».

Ngaho rero aho M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesihagaze. Ibyo rero si inzika. Si n’inzigo. Ntaho bihuliye.

Twebwe Abasangirangendo turavuga tuti : « Urugomo ntirushobora kwihanganirwa no kubabalirwa. Kudahana abanyarugomo ni byo bigejeje Abanyarwanda ahaga. Abanyarugomo iyo bava bakagera bagomba gukubitwa intahe mu gahanga, wa mugani w’Abarundi. Urugomo rugomba guhanwa nta kabuza. Ubumwe n’ubwiyunge ni manipulation. Ni ugusibasiba ibibazo kandi mu by’ukuli ntaho byagiyeTwe ntitwemera amnistie ku byabaye byose nyuma ya indépendance. Habe na busa. Turayirwanya. Amnistie twemera ni imwe gusa. Ni iyabayeho condition ngombwa y’Ubwigenge yasabwe na ONU ku byabaye byose kuva U-Rwanda rwaremwa kugeza kuli Indépendance.».

Twebwe turongera tukavuga tuti : « Umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba ali umwere. Ni byo. Aliko kandi ibyo ntibibuza ukulikiranweho icyaha kugikulikiranwaho. Yitwa « uregwa ». Agakomeza kwitwa atyo kugeza igihe urubanza ruzacilirwa. Gukulikirana mu Butabera abantu bakugiliye nabi ni uburenganzira bwa Muntu. Ntabwo ali inzigo cyangwa inzika. Abagize uruhare bose mu Itsembatsembana ly’Abanyarwanda (= Génocide rwandais) kuva kuwa 05 nyakanga 1973, bagomba gukulikiranwa. Cyakora ntitwemera Gacaca-Gacabintu n’andi manyanga yose ya FPR-Inkotanyi ngo ni inkiko za Genocide ! ».

Nyuma y’ibyo, Abasangirangendo tukongera tukavuga tuti : « Iyo Sosiyete yahannye, igisigaye kiba ali ukwibagirwa, ubundi ibyabaye bigahalirwa Abanyamateka n’Aba-politologues ». Ni ukuvuga ngo : « Iyo Sosiyete yahannye ; umunyarugomo akarangiza ibihano bye ; cyangwa se uwali ukulikiranweho ibyaha akagirwa umwere ; uwo muntu agomba guhabwa amahoro. Buli muntu wese ahinduka buli munota. Umuntu witandukanyije n’urugomo ; akitandukanya n’Akazu n’Igisuti : uwo rwose nahumure, ntacyo apfa n’Abasangirangendo ».

Reka dutange ingero nkeya.

  • Ferdinand Nahimana ni Umukiga w’Umunyakazu.Kugeza muli 1986, nta kibi twali tumuziho. Aliko nyuma yaho, cyane cyane aho ategekeye ORINFOR, yavuzweho ibintu by’ubutagondwa n’urugomo. Yaciliwe urubanza, arahanwa, arangiza ibihano yahawe, ararekurwa. Ibyo rwose ni inkuru nziza kuliM.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]. Icyangombwa ni Ubutabera. Icyangombwa si ugusenya ubumuntu bw’umuntu. Uliya mugabo ni umukambwe w’inaralibonye. Sosiyete nyarwanda iracyamukeneye. Twizere ko nawe ubwe noneho yemera ko « régime politique » ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze yali Totalitarisme. Ni ukuvuga aho umuntu umwe rukumbi agira monopole y’igihugu cyose. Ni système colonial nk’iyi ya Paul Kagame Rwabujindili.Niba hamaganwa « Dictature militaire », nizamaganwe zombi : iy’uliya Muhutu w’Umushiru, n’iy’uyu Mututsi w’Umwega.
  • Hali n’Abanyenduga ba Mhemuke-Ndamuke birukankaga inyuma y’Abakiga b’Abanyakazu nk’imbwa ibonye umuntu ufite inyama. Ukagira ngo ni IMANA y’i Rwanda babonye. Ingero ni nka Édouard Karemera, Bernadette Mukarurangwa, Callixte Nzabonimana, Dominique Ntawukulilyayo, n’abandi, n’abandi. Uyu mugabo Dominique Ntawukulilyayo, yali asanzwe ali inyangamugayo, vraiment ! Ukuntu yaje guhinduka byarayoberanye. Aliko ngo ni ukubera Théodore Sindikubwabo na Séraphin Bararengana, murumuna wa Rutemayeze. Aliko na we yiboneyeho. Yarahanwe. Ni sawa. N’Abanyagisagara ntibiyangaga. Na we rero, narangiza ibihano yahawe, nta kindi cyera kirabura tuzaba dupfa na we. Apfa kutazasubira kuba sous-préfet ku Gisagara, n’ibintu yahakoze ! Cyereka rero niba hali Umuturarwanda waba afite ikindi kindi amukulikiranaho ku giti cye. Icyo dushaka, ni uko uwakoshereje sosiyete nyarwanda ahanwa cyangwa agacibwa icyiru kugirango abashe kwiyumvisha neza uburemere bw’icyaha yakoze, maze kubeshyana birorere.
  • Hali n’abandi bandi bo bagizwe abere. Nka Casimir Bizimungu, André Ntagerura, Emmanuel Bagambiki, André Rwamakuba, Augustin Ndindiliyimana, n’abandi, n’abandi. Ubwo nyine bagizwe abere. Harakabaho Ubutabera ! Cyane cyane ko n’ubusanzwe nta kibi na gito twali tubaziho. Cyakora hali abagizwe abere mu bulyo buteye umujinya, nka rwa Protais Zigiranyirazo. Ruliya rwa Protais Zigiranyirazo nirudashyirwamo amapingu ngo bayafunge neza cyane, bongere barushyikilize Ubucamanza, U-Rwanda ruzaba ali akannyogorero ! Na cya kimharagata ngo ni Bonaventure Ntibitura cyaciye imanza z’imhomamunwa ! Niyo byagenda bite, iyicwa lya Grégoire Kayibanda Se-Bwigenge na bagenzi be, ntilishobora kubabalirwa na gato !

Muli make rero, abantu dufitanye ibibazo ni Abakiga b’Abanyakazu n’Abatutsi b’Abanyegisuti kuko bakoreye Abanyarwanda urugomo n’ubwicanyi ndengakamere budashobora kubabalirwa, kuva muli 1973 kugeza uyu munsi. Hagomba rero kuzabaho Urukiko rwa Mbuga [= juger les types et non les individus], bagakubitwa intahe mu gahanga wa mugani w’Abarundi.

Ibyo rero, si inzika. Si inzigo. Ni Ubutabera.

G. Akazu ni iki ? Igisuti ni iki ? Akazu n’Igisuti twabigereranya dute ?

  • Akazu ni ingengabitekerezo y’abantu ba Juvénal Habyalimana Rutemayeze [= le Habyalimanisme].
  • Abanyakazu ni abantu ba Juvénal Habyalimana Rutemayeze [= les Habyalimanistes].
  • Igisuti ni ingengabitekerezo y’abantu ba Paul Kagame Rwabujindili [= le Paul-Kagamisme].
  • Abanyegisuti ni abantu ba Paul Kagame Rwabujindili [= les Paul-Kagamistes].

Noneho, twabigereranya dute ?

Kugereranya ibintu ni ugusobanura aho bisa n’aho bidasa.

Aho Akazu n’Igisuti bisa, ni uko byombi bisangiye responsabilité y’Itsembatsembana ly’Abanyarwanda [= Génocide rwandais] lyatangiye ku wa 05 nyakanga 1973. Igitinyiro cya Juvénal Habyalimana Rutemayeze ntibwali ubwenge bwe, kuko yali igicucu. Igitinyiro cye cyali imikâka y’aba-GP be b’Abakiga. Igisilikare cy’akarere ! Na Paul Kagame Rwabujindili ni uko. Igitinyiro cye si ubwenge bwe, kuko ntabwo azi. Paul Kagame Rwabujindili ni injiji itumva icyerecyezo cy’ubuzima bwa Muntu.Igitinyiro cye ni imikâka y’aba-GP be b’Abatutsi b’Abega. Igisilikare cy’ubwôko !

Aho bitaniye rero, ni uko bamwe ali Abakiga b’Abanyakazu n’intagondwa z’Abahutu ; naho abandi bakaba Abatutsi b’Abanyegisuti n’intagondwa z’Abatutsi.

Ubwo rero, intandaro ya « désordre social na chaos mu Rwanda », kuyishyira muli 1959 cyangwa ku ihanuka ly’indege ya prezida wa Republika, ni manipulation y’amanyembwa.

M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesishimangira ko Révolution yo muli 1959 yali ngombwa cyane. Ababibona ukundi ni INYENZI zidashaka kuva kw’izima.

M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistesishimangira ko guhanura indege ya Juvénal Habyalimana Rutemayeze bidatanga na gato uburenganzira bwo gutsembatsemba abantu. Ababibona ukundi ni Interahamwe zidashaka kuva kw’izima. Kwica igikurankota (= un tyran) kigejeje ahaga sosiyete, si icyaha. Ni légitime défense ya sosiyete.

Ikibazo cyabaye ku wa 06 tumba 1994 ni uko Juvénal Habyalimana Rutemayeze yali azi neza 100 % ko azicirwa mu ndege avuye i Dar-es-Salam. Na famille ye yali ibizi. N’inshuti ze zali zibizi. Nibareke kwigiza nkana. Mobutu Sese Seko yaramutelefonaga buli saha kuva ku wa 04 tumba 1994, amwinginga ngo ntazajyeyo. Aramunanira. Gaudence Nyirasafali n’umugabo we bagiye iwe ku wa 05 tumba 1994 kumuhanûra, baramwinginga cyane ngo yoye kuzajyayo. Aranga, arabananira. Yasubiragamo ijambo limwe gusa, ngo : « Iyo Nyamunsi yaje, iba yaje ». Amatwi alimo urupfu ntiyumva.

Juvénal Habyalimana Rutemayeze yali Bwenge-buke. We, ahubwo, mu mayeli ye y’amafuti ngo ya gisilikare, yashatse kubibulizamo akoresheje « Stratagème du bouclier humain »Biba iby’ubusa. Indege ye ayipakiramo abantu arayuzuza uko bishoboka kose, -hafi gutendeka kubulyo bamwe babuze aho bicara-, kugeza no kuli Prezida w’U-Burundi, -yashukashutse biherereye-, n’aba-ministres be, binjijwemo nk’intama. Ubusanzwe, indege ya Prezida wa Republika ntiyajyaga ipakirwa gutyo. Nta cyugazi cyayibagamo. Ati : « Gutya, nta muntu muzima watinyuka guhanura indege itwaye abantu bangana batya ! Maze nanjye ndebe ! ». Ntakamenye ko Inkotanyi atali abantu bazima ! Zali zaraliye umwanda.

Niba abishe Juvénal Habyalimana Rutemayeze bali barangajwe imbere n’abo bakoranye kudeta (= itemayeze) bakaza kwangana urunuka, ali bo Alexis Kanyarengwe, Théoneste Lizinde, Aloys Nsekalije, Stanislas Biseruka, Jean-Berchmans Birara ; ni ukuvuga ko ipfundo ly’ibibazo litali ku wa 06 tumba 1994. Ahubwo lili ndani muli iliya kudeta bakoranye, hanyuma bagahemukirana.

Iliya kudeta yali iyiki ? Ntacyo yamaliye Abahutu, Abatutsi, Abatwa, Abakiga n’Abanyenduga. Nta n’icyo yamaliye abayikoze. Niba amaherezo yabyo yali uko Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Alexis Kanyarengwe, Aloys Nsekalije, Stanislas Biseruka, Jean-Berchmans Birara n’abandi basubiranamo bakamarana ubwabo, ubwo koko byali bimaze iki ? Akamaro ka liliya temayeze kabaye gusa ako kwihera umunyenga Juvénal Habyalimana Rutemayeze, Agathe Kanziga Nyirarutemayeze we na baramu be na benewabo. Uwabyungukiyemo ni umwe gusa : ni umukolonize w’umubiligi, wali wayikomanze aranayikoresha mu nyungu ze z’ikirenga mbere ya byose.

H. Umwanzuro

Murabona rero ko M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] atali mouvement politique ibonetse yose. Ni yo mhamvu M.C.R. [= Abasangirangendo : Les Centristes Gitéristes-Kayibandistes] inenga cyane abatekamutwe.

Twebwe :

Tubarusha Urukâzîra-murage wa Gitera Se-Republika na Kayibanda Se-Bwigenge n’uwa Mutagatifu Mgr Alexis Kagame Se-Mateka [= manifeste scientifique] !

Tubarusha Intekerezo [= Sociologie politique rwandaise approfondie]

Tubarusha Imhângâza-mihigo [= projet de société] !

Tubarusha Ihamure lisesuye [= légitimation scientifique] !

Tubarusha igihagararo n’Intekerezo [= un courant idéologique puissant] !

Ngibyo ibigwi nyabigwi.

Ni ibigwi by’Intekerezo, si amazimwe !

Ni ibintu bili scientifique !

Twe ntidupacapaca nk’abaswa !

Ahasigaye, mukomere cyane !

Muzarwanire gutsinda !

Muzasangire ingendo nk’Abasangirangendo !

Ku ruhanga rwa Mutagatifu w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka !

Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Geregori Kayibanda Se-Bwigenge !

Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Yozefu Gitera Se-Republika !

Ndabashimiye cyane ukuntu muzi gutega amatwi !

Mugire ishya n’ihirwe !

Mukomere !

Bikorewe i Londres, kuwa 13 na 14 gicurasi 2017

Mwalimu MUREME Kubwimana,

Statisticien-historien-économiste et politologue rwandais, Promoteur scientifique et coordonnateur général du Mouvement Centriste Révolutionnaire rwandais M.C.R. [= Abasangirangendo : les Centristes Gitéristes-Kayibandistes]

 

Iyi nyandiko :http://sciencespolitiquesrwandaises.fr/rwanda-ikiganiro-gitangiza-kongere-isanzwe-ya-gatandatu-ya-m-c-r-abasangirangendo-les-centristes-giteristes-kayibandistes-yabereye-i-londres-mu-bwongereza-ku-wa-13-na-14-gicurasi-2017/

n’ izindi zisobanura M.C.R Abasangirangendo mwayisanga kurubuga rwa : http://sciencespolitiquesrwandaises.fr

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-16-6.jpg?fit=359%2C140&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/12/images-16-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSRWANDA : IKIGANIRO GITANGIZA KONGERE ISANZWE YA GATANDATU YA M.C.R. YABEREYE I LONDRES MU BWONGEREZA KU WA 13 NA 14 GICURASI 2017. 2 JUIN 2017 MWALIMU MUREME Basangirangendo muteraniye hano, Ndabaramukije cyane ! Ku ruhanga rwa Mutagatifu w’urwanamiza Mgr Alexis Kagame Se-Mateka ! Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Geregori Kayibanda Se-Bwigenge ! Ku ruhanga rw’intwali idasanzwe y’urwanamiza Yozefu Gitera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE