Intumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe mu Biyaga Bigari, Thomas Perriello arahamagarira ibihugu byose byo mu Biyaga Bigari kubaha itegeko nshinga ryabyo.

 Mu kiganiro yahaye Radio Okapi, yagiriye inama ibihugu byo mu Biyaga Bigari yo kudakurikira urugero rw’u Burundi aho Nkurunziza yanze kubaha ibigenwa n’itegeko nshinga akiyamamariza manda ya gatatu.

Ndizera ko ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bitazakurikira urugero rw’u Burundi nk’ikitegererezo cyo gukurikira, uwo ni Thomas Perriello, ubwo aheruka kunyura i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mudipolomate w’Umunyamerika atekereza ko umwuka uri mu Burundi kuri iyi saha ari ubuhamya bw’intege nke zo kutubaha itegeko nshinga. Yongeyeho ko ibi bitaba urupapuro rw’inzira ku bihugu byo mu Biyaga Bigari, ahubwo ari ikintu bikwiriye kwirinda.

Bwana Perriello yakomeje avuga ko politiki y’igihugu cye ikiri ya yindi, nk’uko bakomeje kubibwira ibihugu byo mu karere. Ngo igihe ntarengwa kigomba kubahirizwa ndetse n’umubare wa manda. Ibi ngo bikorwa mu bihugu byose byo mu karere kandi ngo bumva ari inama nziza bagira akarere k’Ibiyaga Bigari.

JPEG - 119.5 kb
Thomas Perriello, Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Biyaga Bigari

Ibi bitangazwa n’Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Biyaga Bigari ariko bishobora kurushaho kuzana agatotsi mu mubano w’iki gihugu n’u Rwanda mu gihe u Rwanda ruri mu nzira zo guhindura itegeko nshinga ngo perezida Kagame azabashe gukomeza kuyobora igihugu nk’uko abisabwa n’Abanyarwanda batari bake, kuko ngo iyi politiki ya Amerika bise “Doctrine Obama”ireba ba perezida bose bo muri Afurika bagerageza guhindura itegeko nshinga ry’ibihugu byabo kugirango bagume ku butegetsi nyuma ya manda bari bagenewe nk’uko Rwanda News Agency dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ibi Abanyamerika bakaba barabyibukije Abarundi, Abanyekongo zombi inshuro nyinshi. Kubera gutinya kwiyongera kw’ibibazo bya politiki muri Afurika, urebeye kuri Burkina Faso n’u Burundi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashaka guhagarika guverinoma y’u Rwanda.

Nubwo bimeze gutyo ariko, inzira yo guhindura iri tegeko nshinga yo isa nk’igeze kure mu Rwanda kuko na kamarampaka y’abaturage kuri iki kibazo isa nk’aho ari nta gisibya. Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakaba baherutse kwemeza ishingiro ry’umushinga wo guhindura itegeko nshinga perezida Kagame akemererwa kuyobora indi manda ishobora kuvugururwa ubuziraherezo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSIntumwa nshya ya Leta Zunze Ubumwe mu Biyaga Bigari, Thomas Perriello arahamagarira ibihugu byose byo mu Biyaga Bigari kubaha itegeko nshinga ryabyo.  Mu kiganiro yahaye Radio Okapi, yagiriye inama ibihugu byo mu Biyaga Bigari yo kudakurikira urugero rw’u Burundi aho Nkurunziza yanze kubaha ibigenwa n’itegeko nshinga akiyamamariza manda ya gatatu. “Ndizera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE