Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) muri uku kwezi kwa Gashyantare twatangiye irashyira ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bond) z’imyaka itanu zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bisanzwe, Guverinoma ishyira ku isoko izi mpapuro buri gihembwe mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo n’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda rikiyubaka.

BNR izatangira kwakira ubusabe bw’abifuza kuguriza Leta binyuze mu kugura izi mpapuro hagati y’itariki 22-24 Gashyantare.

Amakuru arambuye ku rwunguko n’ibindi birambuye kuri izi mpapuro nshya zizacuruza akazamenyekana tariki 24 Gashyantare.

Izi mpapuro Leta izamara kwishyura tariki 19 Gashyantare 2021, zigurwa kimwe n’izindi zabanje, aho umuguzi uzana amafaranga macye ari ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uwa mbenshi akaba Miliyoni 50. Hashyirwaho aya mabwiriza kugira ngo ibigo n’abantu bitabitabira kuguriza Leta babe banyuranye, dore ko ari n’uburyo bwiza bwo kwizigamira.

BNR ikavuga ko abo ubusabe bwabo buzaba bwemewe bazabimenyeshwa ku mugoroba wo ku itariki 24 Gashyantare 2016, binyuze kuri E-mail zabo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSWORLDGuverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) muri uku kwezi kwa Gashyantare twatangiye irashyira ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bond) z’imyaka itanu zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko bisanzwe, Guverinoma ishyira ku isoko izi mpapuro buri gihembwe mu rwego rwo guteza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE