Kwubaka iteme muri opozisiyo nyarwanda byaba bifite akamaro ?
Muby’ ukuri , umushinga wo kwubaka iteme ntabwo ari igitekerezo kibi, iteme rirakenewe ariko mbona hakenewe irihuza u Rwanda na diaspora yatewe umugongo – ndavuga ya diaspora yambuwe ubuhunzi yibukwa ari uko abayigize baharabikwa cyangwase batukwa , ndavuga ya diaspora idatumirwa mubirori bya leta nka Rwanda Day.
Iyo diaspora yirengagizwa na leta y’ u Rwanda. Iyo diaspora yagizwe iya ba dayimoni bo kwishisha, urubyiruko rwayo ruhabwa akato rukitazwa kubera ubunebwe bw’ abagize akanama gasumba izindi k’ abavuga rikijyana mu ishyaka RPF batifuza ko hagira igihungabanya umudamararo barimo kandi ukomeje kuzamura inzika .
Muri 1994 Abatutsi barahizwe bicwa urwagashinyaguro bacyurirwa ibyaha bya ba sekuru na ba sekuruza babo none natwe twakagombye kuba twarabikuyemo isomo dukomeje uwo muco wo gutwerera ibyaha abanyarwanda batabigizemo uruhare kubera imbaraga zihambaye dufite by’ igihe gito. Turahembera urwango ruzongera kugarura guhora no kwihorera.
Iteme rikeneye kwubakwa hagati y ‘ aba banyarwanda na leta iyoboye y’ igihugu cyabo.
Biteye isoni kubona nyuma y’ imyaka 26 FPR itsinze intambara, kuba umunyarwanda bigisaba ikigombero ! Biteye isoni kuba kugeza ubu atari umwimerere duhuriraho mubwubahane kuko na none hongeye kugaruka ikintu cy’ uko hari abiyumvamwo kuba barusha abandi ubwo bunyarwanda no kubarusha uburenganzira bwo kubaho.
Nimba duteze kuzaba igihugu kimwe , umuryango nyarwanda umwe , iryo teme rirakenewe.
Utemeranyije na gahunda za leta agomba kwumvwa. Igihugu kizima ntikigomba kwubakirwa ku uguca no kwirukana imyumvire itandukanye n’iya leta.
Muri iki gihe , hari ibikorwa byinshi byitirirwa guharanira demokarasi y’ u Rwanda ariko ndibaza ko abanyarwanda tumaze kumenya ko impinduka itubakirwa kukinyoma, kubanyamagambo meza , kubakumbuye ibyubahiro babuze cyangwa kunzika.
Kwubaka iteme ryo guhuza ingengabitekerezo zitandukanye mbona ari uguta igihe ni no kwirengagiza ibibazo kuko atari ibanga ko bamwe mu banyepolitike bagize iyo “ opposition” bafitanye amakimbirane atuma hari ibyo badashobora kwumvikanaho kukibazo cy’u Rwanda kuburyo iryo teme nubundi ryahuza abasanzwe bumvikana n’ abaribonamo inyungu by’ igihe gito.
Mbona ubutwari nyabwo bwaba mu ukubanza kwunga abantu mbere yo gutangiza igikorwa gihambaye; ibi nibaza ko byanagaragaza ubushake bw’ agaciro bwatuma n’ ishyaka riri kubutegetsi riteganya ibiganiro kukibazo cy’ abanyarwanda baheze hanze y’ igihugu.
Kwibwira yuko ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe bizarangirana n’ ubutegetsi bw’ ukuriye ishyaka RPF muri iki gihe ni ukwibeshya cyane kuko nubwo ntawe wahakana ko FPR y’ ubu itari yayindi abenshi twibonagamo, ko hari aho yageze igashimutwa na Perezida Kagame, iracyari yayindi yatsinze intambara, ikaba inamaze imyaka 26 kubutegetsi.
RDF ikomoka kuri RPF kandi igihe cyose hatazaboneka uyirusha ububasha nta mpinduka ishoboka idashyigikiwe nayo. Ibyaha by’ intambara iregwa ntizabibazwa n’ abadashobora kubyumvikanaho kandi tuzi ko ari nta bwiyunge buzashoboka igihe cyose ibyaha byose byakorewe abanyarwanda bidashyizwe ahagaraga ngo ababikoze babihanirwe .
Noble Marara