Isi yose igeze aho izingira umunya  Kagame wigize igitangaza , ugenda abeshya ko ashyigikiye uburinganire , ko yateje igihugu cye imbere , ko  ari umuyobozi ujyanye n’ igihe turimo …

Uko ibinyoma bye bigenda bitahurwa ni na ko  isi igenda imuzinukwa .

Cyera  uwamuvugirizaga induru yamushyiraga mu nguni aka musiga ibyaha byose bishoboka . Ariko ibihe byarahindutse ; burya si ubu.

Abanyamahanga nabo baramuhagurukiye, bavuga iyica rubozo rye ( Human Rights Watch), bavuga ubusambo bwe ( Panama Papers) . Mukarere k’ ibiyaga bigari ntawe wakwibagirwa ukuntu  yasuzuguye Nyakubahwa Jakaya Kikwete umukuru w’ igihigu cya Tanzaniya,amuziza kuba yari  amugiriye inama yo gushaka uko yagarura amahoro mukarere akaganira n’abamurwanya. Icyo gihe, East African Community yose yatangajwe n’ igisubizo cye.

Uyu mugabo , wahinduye kwica umwuga , wafashe u Rwanda bugwate akarugira akarima ke aburizamo amahoro uwo ashaka wese uko abyifuje  bumaze kugaragarira isi yose.

Kagame  ntabwo akiri Kagame indashyikirwa yahagaritse jenoside. Ni Kagame watanze amabwiriza yo guhanura indege yari irimo abakuru b’ ibihugu babiri.  Ni kagame watanze imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni Kagame wawundi wafunze Victoire Ingabire  amuziza ubusa akamwambura abana be n’ urugo rwe kuko yasabye uburenganzira bw’ abanyarwanda, ni Kagame uhagarariye Ubumwe bwa Afurika ariko agasuzugura imyanzuro y’ Urukiko rwikirenga Nyafurika rwasabye ko Victoire ingabire yafungurwa! ni Kagame wibye ingoma akatwambura  ikizere cy’ ejo hazaza igihe cyose hagize umwe muri twe uvuga ejo hazaza atisangamo nk’ umutegetsi . Ni Kagame wasenyeye umuryango wa Rwigara, akawunyaga ibyo atashoboye gusenya, akica Rwigara Assinapol yarangiza agafunga  umupfakazi we n’ umukobwa we Diane Rwigara. Ni kagame ufite igipolisi kikinyamwuga , kirasa abo cyamaze  kwambika amapingu. Ni Kagame ugendera muri za ndege zihenze nk’ iya Celine Dion  mugihe murwanda abana bagwingira,  ababyeyi babo bakarwara amavunja. Ni Kagame ufite abaturage babuze amazi yo kunywa.Ni Kagame wigamba ubwicanyi agatera ubwoba abanyarwanda mugiterane cy’ amasengesho.

Yashyize amafaranga menshi muri lobbying  zo kumutaka zimuvuga uko atari ariko ukuri kwe gusigaye  gutanga imbere ibyiza byose bamubeshyera , we na leta ye n’ inkora maraso ze .

 

Revolution iratutumba mukarere k’ibiyaga bigari. Urubyiruko runyotewe n’ impinduka kandi ntabwo izakomeza  gutsindagirirwa mukabati ngo byemere kuko ubwisanzure ni uburenganzira bwacu, ntabwo umunyagitugu ashobora  gukomeza kutugerera ubwo bwisanzure n’ uburenganzira kukayiko , ntabwo turi abana , tuzi kwitekerereza.

Abazi ubwenge  nimukuremo akanyu karenge inzira zikigendwa  kuko nubundi abenshi mumukomera amashyi ku ijisho mumutima mumuvumira ubugome bwe.

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-5.jpg?fit=183%2C275&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-5.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareDEMOCRACY & FREEDOMSOPINIONIsi yose igeze aho izingira umunya  Kagame wigize igitangaza , ugenda abeshya ko ashyigikiye uburinganire , ko yateje igihugu cye imbere , ko  ari umuyobozi ujyanye n’ igihe turimo … Uko ibinyoma bye bigenda bitahurwa ni na ko  isi igenda imuzinukwa . Cyera  uwamuvugirizaga induru yamushyiraga mu nguni aka musiga ibyaha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE