Kiziguro: Ibendera ry’ igihugu ryibwe
Mu kagali ka Ndatemwa, umurenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo Mu ijoro ryo ku itariki ya 02Gashyantare 2014, ibendera ry’ igihugu ryibwe n’abantu bataramenyekana.
Polisi mu Karere ka Gatsibo batangaza ko bakimara kumenya ko ibendera ry’ akagali ka Ndatemwa ryibwe, bwahise butangiza iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ayo mahano bashyikirizwe ubutabera, hanamenyekane impamvu babikoze n’icyo bari bagambiriye.
Uhagarariye polisi mu Karere ka Gatsibo, Spt Tebuka Pierre, yadutangarije ko abakekwaho kwiba iryo bendera ari abacuruza ibiyobyabwenge, ibi ngo bakaba babikoze mu rwego rwo kwihimura ku buyobozi kuko bumaze iminsi bwarabahagurukiye.
Yagize ati: “Tuzi neza ko ari abacuruza ibiyobyabwenge bakoze ibyo, kuko tumaze iminsi dufata magendu zabo bo bagacika ubu turacyabashakisha ngo bahanwe, naho ubundi nta mpamvu za politiki zibyihishe inyuma”.
Spt Tebuka yakomeje avuga ko iri bendera rijya kwibwa, ngo hari itsinda ryari ryapanzwe gukora irondo iryo joro ariko ntiryarikora, bikaba bikekwako naryo ryari muri uwo mugambi.
Itangishatse Théoneste-Imirasire.com
https://inyenyerinews.info/democracy-freedoms/kiziguro-ibendera-ry-igihugu-ryibwe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/idarapo.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/idarapo.jpg?resize=110%2C110&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSMu kagali ka Ndatemwa, umurenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo Mu ijoro ryo ku itariki ya 02Gashyantare 2014, ibendera ry’ igihugu ryibwe n’abantu bataramenyekana. Polisi mu Karere ka Gatsibo batangaza ko bakimara kumenya ko ibendera ry’ akagali ka Ndatemwa ryibwe, bwahise butangiza iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ayo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
ibendera nka kimwe mu bintu ndakorwaho by\’igihugu abarikinisha uko biboneye bagomba kwerekwa ko barengereye kandi bagahanwa by\’intangarugero