Abatuye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko bugarijwe na malariya iterwa n’imibu ituruka mu gishanga cy’Akagera.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bafite inzitiramibu ariko zimaze gusaza mu gihe hari n’abemeza ko ntazo bafite n’ubwo abajyanama b’ubuzima bo babihakana.

Bavuga ko kuba hashize imyaka ibiri batarabahwa inzitiramibu ari imwe mu mpamvu malariya yiyongereye muri ako gace, gusa abajyanama b’ubuzima bo bakavuga ko abaturage baribwa n’imibu mbere yo kurwama mu nzitiramubu.

Mukarwego Epiphanie na Kanani Yohana ni bamwe mu baturage bavuga ko badaheruka guhabwa inzitiramubu .

Mukarwego ati “ Baheruka kuduha inzitiramubu cyera. Izo dufite zarashaje nta cyo zitumariye,” naho Kanani ati “ Usanga abemeza ko inzitiramibu zitangwa ari abajyanama b’ubuzima badashaka guseba bakagaragaza ko bakora.”

Inzitiramibu ziheruka gutangwa muri 2013

Uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Mahama, Nyirankurikiye Marie Claire, avuga ko inzitiramibu ziheruka gutangwa muri 2013, nyuma y’uwo mwaka bakoze ibarura ry’uburyamo buri mu murenge wa Mahama bukeneye inzitiramibu.

Ati “Raporo twayitanze ku karere nako kayigeza muri Minisiteri y’Ubuzima, bigezeyo batubwira ko batabona umubare w’inzitiramibu uhuye n’uburyamo mu murenge wacu. None baduhaye inzitiramibu 3950, ari yo mpamvu dusaranganya abaturage.”

Inzitiramibu zatanzwe muri 2013, zigomba kumara imyaka 5 nk’uko Nyirankurikiye akomeza abisobanura. Yongeraho ko icyiciro cy’ubushize bibanze ku guha abana inzitiramibu, maze abakuru hagahabwa gusa abacikanywe.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama, avuga ko mu barwayi bakira ku munsi, 60% baba barwaye Malariya. Yongeraho ko imibu ituruka mu gishanga cy’Akagera kandi ko ibarya mbere y’uko bajya kuryama.

emma@igihe.rw

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSPOLITICSAbatuye mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko bugarijwe na malariya iterwa n’imibu ituruka mu gishanga cy’Akagera. Bamwe muri aba baturage bavuga ko bafite inzitiramibu ariko zimaze gusaza mu gihe hari n’abemeza ko ntazo bafite n’ubwo abajyanama b’ubuzima bo babihakana. Bavuga ko kuba hashize imyaka ibiri batarabahwa inzitiramibu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE